Nyamasheke: Umuyobozi wa farumasi n’umubaruramari we batawe muri yombi

Habiyambere Enode uyobora farumasi y’akarere ka Nyamasheke hamwe n’umubaruramari we Nsengimana Theophile batawe mu yombi ku mugoroba wa tariki 29/12/2014 bakurikiranyweho kurigisa umutungo wa Leta no gutanga inyungu zidafite ishingiro.

Aba bombi barashinjwa gukoresha umutungo wa Leta ibyo utagenewe, ubwo bishyuraga rwiyemezamirimo watsindiye kugemura imiti amafaranga ari hejuru y’ayo bemeranyijwe na we mu masezerano.

Bashinjwa kandi kwakira imiti itaratumijwe ndetse itanafitiwe bon de commande kandi ntinagaragare mu masezerano bikagaragara ko iyi miti yishyuwe amafaranga asaga miriyoni 1 n’ibihumbi 128 y’amafaranga y’ u Rwanda.

Amafaranga yiyongereye kuyo bagombaga kwishyura rwiyemezamirimo ni miriyoni 1 n’ibihumbi 244 y’amafaranga y’u Rwanda akaba yaragaragaye nyuma y’igenzura ry’imicungire y’umutungo muri iyo Farumasi.

Aya makuru y’ifungwa ry’aba bagabo yemezwa na Polisi ya Nyamasheke ndetse bakaba bakomeje iperereza ku micungire y’umutungo muri iyi farumasi.

Aba bagabo bombi bafungiye kuri polisi ya Ruharambuga mu murenge wa Ruharambuga aho bakunda kwita i Ntendezi.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

Nshuti reka ,nkugire inama,i m very sorry ku magambo yawe ,Niba wubaha Imana ,ubuyobozi butangwa n’Imana kandi Mayor wa nyamasheke yashyizwe n’Imana ndetse na abaturage ba nyamasheke , ni usenga nawe ugomba kumwubaha,nawe reba amajyambere yarageje kuri nyamasheke ,rwose ntacyo atakoze
Mayor wacu oyee

Adolphe yanditse ku itariki ya: 4-01-2015  →  Musubize

IBINTU BYOSE BIRAHINDUKA ARIKO UMUGAMBI W IMANA KU MUNTU NTUHINDUKA. UMUNTU YAKUGIRIRA NABI HARI IBYO AGAMIJE GUHISHIRA NOKUGERAHO ARIKO IMANA ITABYEMEYE URWOBO YACUKUYE NI WE URUGWAMO; MU MWAKA 2014 USHIZE TURASHIMA IMANA KO INZOBO ZACUKUWE NA HABYARIMANA JEAN BAPTISTE AFATANIJE NA NDAGIJIMANA JEAN PIERRE NA BAMWE MU BAKOZI BABAMBARI BABO BAZIGUYEMO, N’IBISIGAYE BITARATUNGANA IGIHE KIZAGERA BIJYE KU MUGARAGARO. AMEN!

n yanditse ku itariki ya: 2-01-2015  →  Musubize

Nguwo umuco wo kunyereza warazwe na NDAGIJIMANA JEAN PIERRE, mbere baranyerezaga hagira ubigaragaza JEAN BAPTISTE NA JEAN PIERRE bagahaguruka ARIKO UBU ndabona ibintu bigenda neza IMBARAGA ZO GUSHIGIKIRA IBISAMBO zaragabanutse biri gufatwa UHEREYE KURI BOSS W IBISAMBO NDAGIJIMNA ubu uri gutorongerera, HAZAKURIKIREHO HABYARIMANA n imodoka ze mu MUHANDA WA GATARE,hazakurikireho BIKORIMANA SILAS NA DIPLOME YE Y’IGICUPURI yo muri CONGO niho akarere kazagira amahoro NAHO UBUNDI INGOMA ya HABYARIMANA JB irakagenda mahere YABAYEMO KURENGANYA GUTONESHA KUVA YAHAGERA ABAKOZI BARIRUKANYWE BARENGANA ABANDI BASHIRIYE MU MUNYORORO yewe ni agahoma munwa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka