Shampiyona ya Karate ikomeje gushimisha abayitabira
Kuri uyu wa mbere tariki 29/12/2014 hakinwaga umunsi wa kabiri w’irushanwa risoza umwaka wa 2014 muri Karate ryiswe National Anti Malaria Senior Karate championship, irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe rya’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye n’Imbuto Foundation.
Imbuto Foundation yatanze inkunga y’amafaranga miliyoni zirindwi yo gutegura iri rushanwa ngo ijye inyuzamo ubutumwa bwo kurwanya Malariya.
Niyonzima Clement uhagarariye umushinga wo kurwanya Malaria mu Imbuto Foundation, avuga ko bahisemo gukorana na FERWAKA kuko bashobora gukinira ahari ho hose kandi abantu bakaza ari benshi bagatahana n’ubutumwa bwo kurwanya Malaria.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2014, hanakinaga abana b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 17 bashingiraga ku biro byabo mu gutoranywa.
Rurangayire Guy Didier, umuyobozi wa tekiniki muri FERWAKA avuga ko muri iki cyiciro abakinnyi babiri ba mbere bahise bashyirwa mu ikipe y’igihugu ngo babakurikirane mu 2015.
Uko imikino yagenze kuri uyu wa mbere:
Imyiyereko(Kata) y’abagabo ku giti cyabo
- Munyaburanga J.Claude: Zen karate do
- Shyaka Victor : Lion
- Twizere Theophile : Lion
- Kayumba Darius
Imyiyereko y’abagore ku giti cyabo
- Teta Nadege: Flying Eagle
- Umutini Elizabeth: Flying Eagle
- Mukamusoni Divine: Nyamagabe
- .Mukamutesi Liliane: Flying
Kurwana(Kumite) Abagabo
- Nambajimana Ange : Nyamagabe
- Mutimawingabo Guy: Lion
- Mugisha Emmanuel : Imirabyo
- Ukwishatse Remy : Flying Eagle
Kurwana(Kumite) Abagore
- Umutoni Elizabeth: Flying Eagle
- Mukamusoni Divine: Nyamagabe
- Niyodusingize Valentine: Nyamagabe
- Niyela M. Jonise :: Okapi Eagle
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|