Abashinjwa kwica Makonene barasabirwa gufungwa burundu

Abapolisi babiri bashinjwa kwica Makonene Gustave wakoreraga umuryango urwanya ruswa Transparency International Rwanda basabiwe gufungwa burundu; ni mu rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu kuri uyu wa 30/12/2014.

Capolari Iyakaremye Nelson na Capolari Ndabarinze Isaac ni bo bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Makonene Gustave ndetse nabo ubwabo bemera ko bakoze icyo cyaha mu ijoro taliki 17-18/07/2013 mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyamyumba, akagari ka Kiraga ariho umurambo wa Makonene watoraguwe.

Nkuko abakurikiranyweho icyaha babyemera ndetse bakabisabira imbabazi bavuga ko umugambi wo kwica Makonene batangiye kuwutegura kubera uburyo yabakurikiranaga ku bucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro, aho yari yarababuriye aho kubireka bagashaka kumwikiza bamwica.

Mu buhamya batanga bavuga ko taliki ya 17 mu karere ka Rubavu hari hateguwe ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ahakozwe ibikorwa byo gusaka, Cpl Iyakaremye na Ndabarinze bari muri polisi kandi bari mu gikorwa cyo gusaka ibiyobyabwenge nibwo bahise bateganya gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica Makonene.

Ubwo Polisi yerekenega Capolari Iyakaremye Nelson na Capolari Ndabarinze Isaac bakurikiranyweho kwica Makonene Gustave.
Ubwo Polisi yerekenega Capolari Iyakaremye Nelson na Capolari Ndabarinze Isaac bakurikiranyweho kwica Makonene Gustave.

Ku masaha y’umugoroba atashye bamufatiye ku kabari ka Labamba bamushyiraho amapingu bamwinjiza mu modoka batavuga nyirayo maze bamunyuza mu muhanda wa Pfunda ujya Rutsiro kugeza bwije bakajya kumwicira Kiraga mu murenge wa Nyamyumba bamunigishije umugozi.

Nyuma y’ubuhamya no gusaba imbabazi, ababuranira abaregwa bavuga ko abakoze icyaha bakicuza kandi bakagisabira imbabazi basaba umucamanza ko yazaca inkoni izamba hagakorwa ubutabera buhana ariko bwunga kuburyo uwakoze icyaha ababazwa nibyo yakoze kandi akisubiraho akagaruka mu muryango nyarwanda hashingiwe ko abakoze icyaha bari bazanzwe bafite imico myiza.

Ababuranira abaregwa bavuga ko kubera imyitwarire y’ababaregwa ngo bahabwa igihano gito gishoboka kigenwa n’amategeko kugera ku myaka icumi aho kuba igifungo cya burundu.

Nyakwigendera Makonene Gustave wakoreraga umuryango urwanya ruswa Transparency International Rwanda.
Nyakwigendera Makonene Gustave wakoreraga umuryango urwanya ruswa Transparency International Rwanda.

Umushinjacyaha avuga ko nubwo abakoze icyaha bemera icyaha ngo icyaha bakoze gifite uburemere bukomeye kuburyo bakwiriye igihano cyo gufungwa burundu ndetse kikajyana n’ibindi urukiko rubona bakwiye gutanga.

Abo mu muryango wa Makonene hamwe n’abakozi ba Transparency International Rwanda bitabiriye uru rubanza bababajwe n’uburyo Makonene yishwe akorewe iyicwa rubozo kandi ngo n’ubwo ababikoze bavuga ko bemera icyaha ntibagaragaze ukuri kose.

Mubyo batagaragaza harimo kugaragaza imodoka bakoresheje bajyana Makonene kumwica aho bayikuye n’aho bakuye umugozi bamunigishije.

Urubanza rw’abakurikiranyweho kwica Makonene biteganyijwe ko ruzasomwa taliki 22/01/2015 ku isaha ya saa munani mu karere ka Rubavu.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka