Nyamasheke: Basobanukiwe ko kwifungisha burundu bitabagira ibiremba

Abagabo bo mu karere ka Nyamasheke bamaze kwifungisha burundu bemeza ko ntacyo bitwara umugabo ndetse ko ntacyo bihungabanya ku mibanire isanzwe iranga umugabo n’umugore.

Ibi babitangaje mu munsi wo kuzirikana ku ruhare rw’umugabo mu kuboneza urubyaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2014.

Uyu munsi wateguwe n’ibitaro bya Kibogora bifatanyije na minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe umuryango (UNFPA).

Bikorimana Raphael afite imyaka 31 atuye mu mudugudu wa Kajumiro mu kagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo avuga ko yamaze kumvikana n’umugore we ko batazongera kubyara nyuma y’uko bafite abana batatu.

Umugabo n'umugore batanga ubuhamya bw'uko bakibanye neza na nyuma yo kwifungisha burundu.
Umugabo n’umugore batanga ubuhamya bw’uko bakibanye neza na nyuma yo kwifungisha burundu.

Ibi ngo bizatuma we n’umugore we babasha kugira abana bashobora kurera bashobora kubaha ibyangombwa nkenerwa kandi bakaba bizeye ko bazabaho neza.

Bikorimana avuga ko nta kibazo na kimwe yahindutseho mu mibanire ye n’umugore mu nshingano ze nk’umugabo, bigashimangirwa n’umugore.

Agira ati “birakwiye ko n’abandi bagabo bafite ikibazo cyo kuringaniza imbyaro bifungisha ku nyungu zabo n’ababo, ntacyo nahindutseho habe na mba ahubwo nibwo meze neza kuko ntacyo nikanga jye n’umugore wanjye nibwira ko namutera inda”.

Dr Nsabimana Damien umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora yemeza ko umugabo wifungishije burundu nta kibazo agira habe na mba icyo bakora ari uguhagarika ko intanga zisohoka.

Dr Damien yemeza ko kwifungisha burundu ntacyo bihungabanya ku mugabo.
Dr Damien yemeza ko kwifungisha burundu ntacyo bihungabanya ku mugabo.

Agira ati “nta kintu na kimwe gihinduka mu mitere y’umugabo kandi arasohora nk’ibisanzwe igihinduka ni uko imbuto zibyara ziba zitagisohoka, bityo umugabo akaba abonye uko aboneza urubyaro”.

Dr Nsabimana avuga ko ubu ari bumwe mu buryo umugabo ahitamo mu buryo bwinshi buhari nk’agakingirizo, kwiyakana, kwifata n’ibindi.

Gashema Samuel ni umukozi wa minisiteri y’ubuzima mu ishami rishinzwe ababyeyi n’abana, avuga ko abagabo benshi bagenda bahindura imyumvire, bakumva ko kubyara abo bashoboye kurera kandi n’igihugu gishoboye kurera ari inyungu zabo n’abo babyaye.

Gashema Samuel akangurira abagbo kwifungisha.
Gashema Samuel akangurira abagbo kwifungisha.

Agira ati “kubyara abana umubyeyi ashobora kurera n’igihugu gishobora kurera ni inyungu z’umuryango n’igihugu, Abanyarwanda bamaze kubyumva noneho by’umwihariko abagabo bamaze kubona ko bidakwiye guharirwa abagore gusa ko na bo bafitemo uruhare”.

Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro kw’abagabo bifungisha burundu (vasectomie), bumaze gukorwa n’abagabo basaga 3000 gusa mu Rwanda, mu gihe mu karere ka Nyamasheke abagabo basaga igihumbi bamaze kwifungisha burundu.

Bukaba ari uburyo bukorwa umugabo n’umugore babisinyiye kandi bukemerwa iyo bamaze kubyara kandi bafite imyaka y’ubukure hejuru y’imyaka 30.

Abajyana b'ubuzima bari babukereye.
Abajyana b’ubuzima bari babukereye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka