Kamonyi: Umugabo yivuganye umugore bari babyaranye gatatu
Umugabo witwa Rusurabeza Merikuru utuye mu mudugudu wa Mibilizi, akagari ka Kigese, mu murenge wa Rugalika, yishe umugore we Ayinkamiye Francine mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 28/12/2014.
Uyu muryango ngo warangwagamo amakimbirane kuko umugore yacyuriraga umugabo ko hari ihabara yinjiye. Impamvu zavuyemo kwicwa kwa Ayinkamiye zaturutse ku muntu wavuze izina ry’ihabara ry’umugabo we nyina ryitwa “Nyirabukara”.
Bombi bari mu kabari, ariko batangiye gutongana nyiri akabari asaba umugabo gutaha. Ngo umugabo yageze mu rugo ambwira abana ngo nyina nataha aramwica.
Umugore yatinze mu kabari ngo umugabo we abanze acururuke. Yaje gutahana n’umuhungu we Hakizimana maze amugejeje mu rugo umugabo akingura afite umuhini, ahita awumukubita mu rubavu.
Yamaze kumukubita adandabirana ajya mu buriri, abugezemo ahita apfa, maze abana bajya gutabaza abaturanyi bababwira ko se yishe nyina.
Nk’uko abaturanyi babivuga, ngo uru rugo rwari rusanganywe amakimbirane aterwa n’uwo mugore witwa Nyirabukara. Bavuga ko no kuri Noheri batonganye bapfa uwo mugore.
Abaturanyi bageze aho basaba uyu mugabo guha amahoro umugore we, agasubira ku mugore wa mbere yari amaze imyaka 13 yarasize i Muhanga ariko aranga. Yari amaze kubyarana na Nyakwigendera abana batatu.
Umukuru w’umudugudu wa Mibilizi, Karangwa Marcellin, atangaza ko urupfu rwa Francine ari isomo rya mbere rigaragaye mu mudugudu wa bo, bakaba bagiye gufata ingamba zo kwita ku mutekano w’ingo zifitanye amakimbirane. Ngo bagiye gushyira ingufu mu mugoroba w’ababyeyi.
Ubu bwicanyi bugaragaye muri uyu muryango nyuma y’uko Inama y’igihugu y’umushyikirano yateranye tariki18-19/12/2014 , isabye ko hakazwa ingamba zo kurwanya amakimbirane mu miryango, isenyuka ry’ingo no gusesengura impamvu zibitera kugira ngo zibonerwe umuti.
Icyaha cyo kwica uwo mwashakanye gihanishwa igifungo cya burundu, ariko abaturage bavuga ko ababikora nta bwoba baterwa n’icyo gihano, bakaba basaba ko Leta yashaka ikindi gihano yagenera abantu nk’abo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|