Ibihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2014 mu mikino

Umwaka wa 2015 uratangiye, umwaka abakunzi b’imikino mu Rwanda bahanze amaso ko ushobora gukomereza ku byiza byagaragaye mu wo twaraye dusoje. 2014 muri rusanjye yabaye nziza mu mikino mu Rwanda, aho Volleyball, Amagare n’umupira w’amaguru bigaragaje bihagije. Dore bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu mwaka twasoje.

Itorwa rya Nzamwita Vincent De Gaulle- Mutarama

De Gaulle yatorewe kuyobora Ferwafa ahigitse bane bari bahanganye
De Gaulle yatorewe kuyobora Ferwafa ahigitse bane bari bahanganye

Yari umukandida udahabwa amahirwe mu itangazamakuru, ntabwo yavuzwe cyane. Izina De Gaulle ntiryari rishyashya muri ruhago nyarwanda nyuma yo kuba umunyamabanga wa APR FC ariko kuba yari butsindire kuyobora urwego rukuru rwa ruhago, benshi babihaga amahirwe make. Byarangiye bibaye kuri icyo cyumweru cya tariki 05/1/2014 Nzamwita Vincent De Gaulle atorewe kuyobora Ferwafa mu nzira yaje gukurikirwa no kuvugwa cyane mu bintu bitandukanye, byinshi bitari byiza, ugereranyije n’aba perezida bamubanjirije.

Amavubi ya Volley ku irebe ry’umuryango ujya mu gikombe cy’isi- Gashyantare

Ubunararibonye bwakozeho ikipe ya Volley
Ubunararibonye bwakozeho ikipe ya Volley

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’akarere ka gatanu yari yabereye mu Rwanda mu mpera za 2013, ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball yerekeje mu gihugu cya Cameroon aho yasabwaga kwitwara neza ikahakura umwanya wa mbere, imbere y’ibihangange nka Algeria, Cameroon Nigeria na Gabon.

Ikipe ya Bitoke yaje gutakaza umukino wa mbere n’abarabu, ariko itsinda iyindi yose ikurikiye harimo n’uwa Cameroon yari mu rugo. Amakipe y’igihugu y’u Rwanda, Algeria na Cameroon yanganyije amanota icyenda muri iri rushanwa gusa biza kurangira Cameroon ari yo igiye mu gikombe cy’isi muri Pologne, cyane ko ari yo yari ifite ikinyuranyo cy’ama seti menshi, nubwo u Rwanda rwari rwayitsinze muri iyi mikino.

As Kigali ikipe nshya igiye gukora izina muri Afurika-Werurwe

Kuba As Kigali yarabashije gutwara igikombe cy’Amahoro ubwabyo cyari ikintu gitunguranye, kuba ibi byaratumye APR isigara ku rugo nabyo byari bihagije kugirango iyi kipe ya Cassa Mbungo itangire gufatwa nk’iyagize umwaka mwiza wa shampiyona.

Ikipe ya As Kigali yigaragarije Afurika
Ikipe ya As Kigali yigaragarije Afurika

As Kigali ariko ntiyanaje kugarukira mu Rwanda gusa, kuko yashoboye kwigaragaza muri Afurika isezerera amakipe nka Academie Tchite ndetse na Al Ahly Shandy ari nako igera mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup. Aba banyamujyi ariko baje gusezererwa na Difaa Hassan El Jadidi yo muri Marooc nyuma yo gutsindira aba barabu i Kigali 1-0 ariko bakaza gutsindirwa muri Marooc 3-0 mu kwa gatatu kwa 2014.

As Kigali iyo iramuka irenze icyo cyiciro, yari kuba ibaye kipe ya kabiri mu Rwanda ibashije kurenga ibyiciro bitatu by’amarushanwa nyafurika, aho ikipe yabikoze yindi ari APR FC yabigezeho muri 2003.

Imvururu ku mukino wa Rayon Sports na As Kigali-Mata

Wari umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, Rayon Sports yari ifite igikombe mu ntoki, gutsinda uyu mukino byonyine byari buyongerere amahirwe 80% yo kwegukana igikombe yikurikiranya, abakunzi bayo bari benshi kuri stade Amahoro, ariko byaje kurangira ibyari ruhago bihindutse ibindi.

Abakinnyi, abatoza, abayobozi n'abafana ba Rayon Sports baje gufatirwa ibihano nyuma y'uyu mukino
Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana ba Rayon Sports baje gufatirwa ibihano nyuma y’uyu mukino

Umukino warangiye ari igitego 1-1, kutishimira imisifurire byatumye bamwe mu bafana batangira gutera ibintu mu kibuga, abakinnyi hasi batangira gushwana n’abashinzwe umutekano guhangana bitangira ubwo…

Ibisigisigi by’uyu mukino, uretse kubura igikombe cya shampiyona kwa Rayon Sports, byanatumye itakaza uwari umutoza wayo Luc Eymael na kizigenza Amiss Cedric ndetse n’umunyamabanga wayo Olivier Gakwaya arahagarikwa. Abakunzi b’iyi kipe, bazakubwira ko kutitwara neza muri iyi minsi bikomoka kuri uyu mukino.

Stephen Constantine mu ikipe y’Amavubi- Uwo ni nde?- Gicurasi

Constantine nta cyizere yahabwaga ubwo yazaga mu Rwanda
Constantine nta cyizere yahabwaga ubwo yazaga mu Rwanda

Yari yaratoje ibihugu nk’Ubuhinde, Nepal, atoza amakipe yo muri Chypres, atoza Malawi na Sudani muri Afurika, nta bigwi bikakaye yari afite.. umwongereza wari wahigitse abatoza nka Ratomir Djukovic mu gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, na we ntabwo yahise yakirwa neza. Kuwa gatatu tariki 21/5/2014 ubwo yerekwaga itangazamakuru mbere yo gusinya amasezerano, hari benshi bibajije icyo azageza ku ikipe y’igihugu.. uyu munsi benshi muri abo bari kugerageza kwibagirwa ko banigeze kwibaza ku bushobozi bw’uyu mutoza.. imibare irivugira.

Amavubi yongeye kudwinga-Kamena

Abanyarwanda bongeye kubyina intsinzi nyuma y'igihe
Abanyarwanda bongeye kubyina intsinzi nyuma y’igihe

Imibare yavugaga byinshi mbere y’uko u Rwanda rwakira Libya mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.. U Rwanda rwaherukaga gutsinda umukino w’amajonjora y’igikombe cya Africa tariki ya 09/10/11 ubwo rwatsindiraga Benin iwayo igitego 1-0. Amavubi ariko yari yashoboye gutsinda Erithree 3-1 mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’uwo mwaka, aha hari tariki 15/11/11.

Umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika Amavubi yaherukaga gutsinda yawakiriye, ni uwo yatsinzemo abarundi ibitego 3-1, tariki 26/03/11, umukino u Rwanda rwaherukaga kubonamo intsinzi ya 3-0., Desire Mbonabucya yari akiri kapiteni, Katawuti yari akiri umunyarwanda anakinira ikipe y’igihugu, byarabaye tariki 31/5/2014 byatumye ukwezi kwa gatandatu kuba ukw’ibyishimo ku banyarwanda.

Minister Joe yagarutse muri MINISPOC-Nyakanga

Ubwo yagarukaga muri Minispoc, Joe yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere
Ubwo yagarukaga muri Minispoc, Joe yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wongeye kumugirira icyizere

Joseph Habineza wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria na Ghana yahawe inshingano zo kongera kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yayoboraga mbere yo kuba Ambasaderi. Joseph wari wareguye ku bushake mu kuyobora iyi ministeri muri 2011, yaje kwakiranwa ibyishimo n’abakunzi b’imikino mu Rwanda bamufataga nk’igisubizo cy’isinzi ry’ibibazo byari byarazengereje imikino mu Rwanda.

Affaire Birori- Gusezererwa- abanyamahanga!- Kanama

Birori kuva ku butwari ajya ku bugwari
Birori kuva ku butwari ajya ku bugwari

U Rwanda rwari rwabashije gutsinda ikipe ya Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura i Kigali, rwishyura ibitego 2-0, rwari rwatsindiwe i Pointe Noir, bateye penaliti, Amavubi akomeza mu cyiciro cyanyuma cy’amajonjora ya CAN atsinze 4-3.

Nyuma y’umukino, ikipe ya Congo Brazzaville yashyizemo imbaraga zishoboka mu kurega u Rwanda, baza guhamagaza FERWAFA ndetse na Daddy Birori bisobanura i Cairo ku kicaro cya CAF, byaje kurangira u Rwanda rukuwe muri aya marushanwa.

Isezererwa ry’u Rwanda muri aya marushanwa ryakurikiwe n’inkubiri yo gushakisha abandib bakinnyi bakinaga mu Rwanda nk’abanyarwanda kandi ari abanyamahanga.. Iki kibazo nanubu kiracyahari muri ruhago nyarwanda..

Ikipe y’igihugu ya Basketball yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika!-Nzeri

Basketball muri 2014 nta musaruro yigeze igaragaza
Basketball muri 2014 nta musaruro yigeze igaragaza

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball ntabwo yahiriwe n’irushanwa ry’akarere ka gatanu ryabereye muri Uganda mu kwa cyenda k’umwaka ushize,aho byarangiye ikipe ya Mutokambali ikuyeyo umwanya wa gatatu ari nako ibura itike yo kujya mu gikombe cya Afurika bwa mbere mu myaka irindwi, nyuma yo kuza inyuma ya Misiri na Uganda.

U Rwanda rwari rwarashoboye kwitabira imikino yose y’igikombe cya Afurika kuva mu mwaka wa 2007 ubwo rwajyagayo ku nshuro ya mbere muri Angola

Ferwafa n’itangazamakuru- Abaturanyi b’abanzi?- Ukwakira

Perezida De Gaulle yagarutsweho kenshi mu itangazamakuru ry'imikino muri 2014.. kurusha undi wese
Perezida De Gaulle yagarutsweho kenshi mu itangazamakuru ry’imikino muri 2014.. kurusha undi wese

Biragoranye kumva ubuyobozi bwa ruhago buvuga rumwe neza n’itangamakuru, gusa muri Ferwafa mu mwaka ushize byari ibindi bindi. Ferwafa yari yarakomeje gushinja itangazamakuru ko rivuga ibibi gusa kuri ryo, yaje gutangira gushyira ibintu ku mugaragaro ubwo umwaka waganaga ku mpera zawo. Bamwe mu banyamakuru barikomwa bigaragara kugera no kubayobozi babo, itangazamakuru ricikamo ibice, gushinjanya kuriyongera ku mpande zombi.. hari umwuka mubi watutumbaga kuri ibi bice ariko uyu warangiranye na 2014!

Ndayisenga Valens yatwaye Tour du Rwanda 2014- Ugushyingo

Rukara yararirimbwe mu mpande zose z'igihugu
Rukara yararirimbwe mu mpande zose z’igihugu

Iki ni cyo kintu gikomeye cyabaye mu mikino mu mwaka wa 2014, ubwo ku cyumweru tariki 23/11/2014 Ndayisenga Valens Rukara yandikishije amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere utwaye Tour du Rwanda. Uyu musore watwaye iri siganwa ku myaka 20 gusa, yaje gushimirwa n’abantu b’ingeri zitandakunye harimo Perezida wa Repubulika, ndetse na Perezida wa UCI, impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi. Rukara kandi yaje kuzamurwa cyane muri uyu mukino ku rwego rwa Afurika.

Urupfu rutunguranye rwa Christopher muri Rally des Milles Collines-Ukuboza

Imodoka yari itwaye Claude na Christophe yarangiritse cyane
Imodoka yari itwaye Claude na Christophe yarangiritse cyane

Umwe mu basiganwaga mu irushanwa ry’amamodoka rya Rally des Milles Collines Cristophe Dusquenyaje kwitaba Imana nyuma yo gukora impanuka maze bikanatuma irushanwa rihita rihagarikwa.

Ibi byabaye tariki 13/12/2014 ku munsi wa kabiri w’iri rushanw,a aho imodoka yari itwawe na Kwizera Claude wahataniraga kuba uwa mbere mu Rwanda muri 2014, afatanyije n’uyu Dusquen Cristophe wari umwungirije bataye umuhanda bagakora impanuka bageze mu Karere ka Gatsibo.

Bonus-Ikipe y’igihugu(n’umutoza wayo) batwaye irushanwa rya FEASSA

Ikipe y’abakobwa y’ishuri rya GS Kabusunzu yakuye u Rwanda mu isoni itwara igikombe mu mikino ihuza ibigo by’amashuri byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Feassa, ni nyuma y’imyaka myinshi nta gikombe gitaha mu Rwanda.

Umutoza Grace n'abakinnyi yatozaga mu ikipe y'igihugu bafatanyije gutwara FEASSA
Umutoza Grace n’abakinnyi yatozaga mu ikipe y’igihugu bafatanyije gutwara FEASSA

Igitangaje kuri iki kigo ariko, ni uko abakinnyi benshi bakiniye iri shuri, nta minsi yari ishize bavuye muri Nigeria gukinira ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika. Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Grace Nyinawumuntu, ni nawe kandi wari kumwe na bo muri Feassa.

Ikaze muri 2015….

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka