Mu ijoro ryo kuwa 9/11/2014 ahagana saa yine z’ijoro, umurinzi w’ibirombe bya gasegereti mu ruganda rwa Rutongo mines yasanze umuturage mu gasantere kari mu Kagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro, Akarere ka Rulindo amurasa akoresheje imbunda y’uburinzi aramwica.
Inzozi z’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 zo kwerekeza mu gikombe cy’isi zaraye zirangiye ubwo iyi yatsindwaga na Algeria amaseti 3-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma w’iri rushanwa rikomeje kubera mu Misiri.
Uburyo bwo kwita ku bana bagaburirwa ku bigo by’amashuri bigaho bwatumye muri uyu mwaka w’amashuri urangiye abana bagera kuri 200 bo ku ishuri ribanza rya Mihabura riri mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaruka mu ishuri, mu gihe abagera kuri uwo mubare buri mwaka bataga ishuri bakajya kwirirwa (…)
Mu murenge wa Nyarubaka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, bibumbiye mu ishyirahamwe “Twisungane”; rigamije kubafasha mu iterambere no gukosora amateka mabi yaranze imibanire y’Abanyarwanda.
Umugore witwa Nyirantezirembo utuye mu Mudugudu wa Matyazo mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yasize umwana we, Irambona Patrick wari ufite amezi ane (4) ku nkombe y’uruzi rwa Nyirashyushyu ajya kwahira ubwatsi bw’amatungo, agarutse asanga uruzi rwamutwaye.
Abarobyi mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko bafite impungenge ku musaruro w’amafi yo mu bwoko bw’isambaza ushobora kuba muke kubera ifi bita “Rwanda Rushya” ngo irya isambaza na zo zirobwa muri iki kiyaga.
Umubare w’abanyeshuri bitabira gufatira amafunguro ku ishuri uracyari hasi mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Nyamagabe, bitewe n’impamvu z’ubukene no kutumva akamaro kabyo kwa bamwe mu babyeyi.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi, abaturage basabwe kwamagana abakomoka muri ako karere bagikora politiki igamije gusenya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco Murundi, ishami rya Karambi yo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ntibemeranywa n’icyemezo cyo guhagarika imirimo yo kubaka inyubako ya Sacco iryo shami rya Karambi rizakoreramo.
Mu gihe abaturage b’umudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo bavuga ko barembejwe n’urugomo bakorerwa n’abarembetsi bakura inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’uyu murenge bubizeza ko iki kibazo kiza gukemuka ku bufatanye bw’urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO rugiye guhabwa moto y’umutekano.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batanze imbabazi ku babangirije imitungo babuze ubushobozi bwo kwishyura.
Umugabo witwa Niyonzima Emmanuel w’imyaka 35 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa 11/11/2014 yagwiriye n’igiti ahita yitaba Imana, ubwo yatamega ibiti byo kubaza ku musozi wa Sakinnyaga uri mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi.
Perezida Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba ibibazo by’umutekano mucye biri hirya no hino ku isi, bigatuma bishimira ko batuye mu gihugu kirangwa n’umutekano usesuye ariko bakanafata ingamba zo gutuma bazawuhorana.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) butangaza ko nta kindi bwafasha ikipe ya Rayon Sports ku kibazo yagiranye na Police FC kubera umukinnyi Sina Jérôme, kirenze kubahuriza mu kanama gashinzwe imyitwarire kakabagira inama kuko impande zombi zakoze amakosa.
Abatuye akarere ka Ngoma baributswa ko kubyara abana bashoboye kurera ari ingenzi mu mibereho myiza y’umuryango kuko abana benshi batateganirijwe batera ikibazo mu muryango yaba mu burere, kubitaho ndetse no gukurikirana imibereho yabo.
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa kugura impapuro nyemezamwenda (bond de tresor) ku bwinshi mu rwego rwo kwizigamira no gufasha leta gukomeza gukwirakwiza ibikorwaremezo mu gihugu cyose.
Abubakiwe mu mudugudu wa Gitobe mu kagali ka Muhurire umurenge wa Rurenge akarere ka Ngoma barasabwa kwita ku mazu bahawe, bayagirira isuku kugirango bayabungabunge ntazabasenyukireho.
Kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yakiriye mu biro bye, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, waje kumusaba ko habaho ibiganiro ku butwererane bw’ibihugu byombi bugomba kunozwa mu gihe kiri imbere, ndetse no kumumenyesha ko abashoramari bo mu Budage bagiye kuza (…)
Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 ndetse bakavuga ko uwo mwanya ariwo wa nyuma akarere kabo katazarenga mu mwaka wa 2014-2015, umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangaje bimwe mu byatumye akarere ayoboye gakomeza kuzamuka uko imyaka itashye.
Iyo ugeze kuri kibuga cy’umupira cya Muhanga (stade) mu bice byayo by’inyuma hakunze kugaragara inka ziragirwa ku manywa na nijoro, ariko ubuyobozi bukananirwa guca burundu iki kibazo.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), zijeje ko inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ($) yatanzwe na Banki y’isi kuri uyu wa kabiri tariki 11/11/2014, agiye gutuma inzego za Leta zose zisabwa kugaragaza amakuru ahamye, ndetse ko ubuhinzi buzongera umusaruro (…)
Mucyurabuhoro Jean Bosco w’imyaka 45 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, akurikiranyweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu gace k’Amajyepfo.
Amakipe 15 ni yo yarangije kwemezwa burundu ko azitabira isiganwa rizenguruka u Rwanda n’amagare “Tour du Rwanda” rizatangira mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe atatu yanze kwitabira iri rushanwa kubera Ebola yarangije gusimbuzwa.
Abaturage bo mu kagari ka Ninzi mu karere ka Nyamasheke barasaba ko bakajya babona umuyobozi wo ku rwego rwisumbuye mu nteko z’abaturage kuko byagaragaye ko zitanga umusaruro cyane iyo hari umuyobozi wo mu nzego zisumbuye wayitabiriye.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yatangaje ko imyiteguro y’irushanwa nyafurika rikinwa n’abakinnyi b’imbere mu gihugu (CHAN) itari kugenda nk’uko yabyifuje kubera ubuke bw’imikino ya gicuti ari gukina.
Kuba abatorerwa kuyobora abikorera bahita bagirwa abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ngo bizafasha mu kunoza imikoranire ya bo n’inzego z’ubuyobozi nk’uko abo mu karere ka Kamonyi babivuga.
Mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abaturage gukunda no gukoresha abashyiga ya Rondereza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango bwatangije igikorwa cyo kubakira aya mashyiga hirya no hino ku biro by’utugari tugize uyu murenge ndetse no ku biro by’umurenge.
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu isoko rya Viro riherereye mu Murenge wa Cyahinda Akarere ka Nyaruguru, cyane cyane abacururiza mu gice kidatwikiriye, baratangaza ko bashimishijwe no kuba iri soko rigiye kwagurwa, ku buryo nabo bizera ko bazabona aho bacururiza hatanyagirwa.
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera baturiye ikirunga cya Muhabura batanganza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye kurusha mbere ngo buryo hari aho wikubye hafi inshuro ebyiri bitewe no gufumbira mu buryo bukwiye ndetse n’ikirere kikaba cyarabaye cyiza.
Abaturage batuye mu karere ka Gakenke barasabwa kurushaho kwita ku isuku y’abana babo kugirango ubuzima bwabo burusheho kumererwa neza kuko iyo umuntu afite isuku agira n’imitekerereze mizima.
Umugabo witwa Nsabimana Rutaganira utuye mu kagari ka Gasiza mu mudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi nyuma yo kumufatana ibiti 16 by’urumogi yahinze iwe mu rugo.
Abagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusisi baravuga ko abagabo babo batarumva neza akamaro ko kuboneza urubyaro kuko bagenda babyara abana hirya no hino kandi badafite ubushobozi bwo kubarera.
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Amahoro, Col. Jules Rutaremara aributsa abasivili, abapolisi n’abasirikare bitabiriye amahugurwa ku kurinda umutekano w’abasivili ko bafite inshingano zikomeye kuko ni cyo bapimiraho niba ingabo zishinzwe ubutumwa bw’amahoro zishoboye cyangwa zarananiwe gusohoza inshingano zazo.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bari bajyanye umuntu ku bitaro ngo akorerwe isuzuma (Autopsy) muganga agaragaze icyamwishe babone kumushyingura, batungurwa no gusanga akiri muzima.
Nyuma y’uko bambuwe ubutaka bahoze batuyeho bugasubizwa abahoze ari ba nyirabwo mbere ya 1959, umuryango ugizwe n’abantu 153 mu karere ka Ngororero urasaba ko wahabwa ubutaka bwo gutura no guhingaho.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, hamwe n’inzego z’umutekano (Ingabo na Police) barasaba abayobozi b’imirenge kuba maso no kumenyesha izo nzego abantu bashya baza gutura mu mirenge bayobora.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’u Buholandi ingana na miliyoni eshanu z’amayero, ahwanye n’amanyarwanda akabakaba miliyari eshanu; akaba agamije gutera inkunga ibikorwa bibyara amashanyarazi n’ibiyakwirakwiza mu baturage no mu zindi nzego.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite nomero iyiranga ya RAB265 P nyuma yo gufatwa na Polisi y’igihugu ipakiye ibiti by’imishimiri bizwi ku izina rya kabaruka.
Abantu batandatu barimo abagore batatu n’abagabo batatu bari mu maboko ya polisi, ishami ry’akarere ka Ruhango bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukwirakwiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’ibikwangari. Aba bose batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/11/2014.
Ibihugu bitatu bihuriye mu muhora wa ruguru aribyo u Rwanda, Uganda na Kenya byatangiye gahunda yo gushyiraho ingamba zihamye zafasha Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugira amahoro n’umutekano, kugira ngo iterambere rirambye bifuza ntirizakomwe mu nkokora.
Sindikubwabo Théogene, wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara, nyuma y’iimyaka 8 aba mu mujyi wa Kigali akahigira uko bakora injugu, ubu ngo uyu mwuga umaze kumuteza imbere aho yasubiriye iwabo.
Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru rya Kibogora (KP), Ian Higginbotham aratangaza ko aje gutanga umusanzu mu gutuma iri shuri ritanga abanyeshuri b’intangarugero. Ibi yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ubwo yimikwaga ku mugaragaro nk’umuyobozi w’ikirenga (chancellor) wa KP.
Abaturage batuye Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango baremewe muri gahunda ya Girinka baravuga ko icyumweru cya girinka kibasigiye ubumenyi bwinshi mu guteza imbere ubworozi bwabo.
Visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bizimana Festus yaraye atorewe kujya mu buyobozi bw’ ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Union Cycliste des Pays Francophones).
Mu Bwongereza hasohotse amakuru avuga ko Yezu yari yarashakanye n’umugore witwaga Mariya Magadalena benshi bitaga indaya, ndetse ngo bari bafitanye n’abana babiri.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryaraye ryemeje ko Alex Araire ari we perezida mushya waryo nyuma y’amatora yabereye kuri sitade Amahoro kuri iki cyumweru tariki ya 09/11/2014.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko ibibazo by’ibyangombwa ari byo bitumye abakinnyi bayo bane batari bagaragara ku mukino uwo ari wo wose wa shampiyona y’uyu mwaka wa 2014.
Rutebuka Yohani utuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, aratangaza ko nyuma y’igihe malaria yararembeje urugo rwe ubu hashize imyaka itatu ihacitse kubera kurara mu nzitiramubu.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara mu baravuga ko bamaze kubona ibyiza byo gutura ku mudugudu mu gihe bahatujwe babyangira.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe ho mu karere ka Gisagara bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa Bizenga ryorora amafi, baratangaza ko ubu bworozi bwabo bumaze gusubira inyuma bitewe n’ikibazo cy’amikoro make, bagasaba kwegerwa bagafashwa kuzamuka.