Inkunga yatanzwe n’u Budage izahindura ubuzima bw’abaturage

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) zijeje Leta y’u Budage ko inkunga yatanze ingana n’amayero miliyoni 7 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 5.5) izagira ingaruka nziza ku mibereho y’abanyarwanda.

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono, ku wa mbere tariki 09/02/2015, na Ministiri muri MINECOFIN, Amb Claver Gatete, hamwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz; wasabye ko inkunga yatanzwe n’igihugu cye igomba kugaragaza icyo yakoze.

Vincent Munyeshyaka, Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC yagize ati “Imishinga izatezwa imbere yamaze gutegurwa, kandi nituramuka tuyishyize mu bikorwa izagira ingaruka nziza ku mibereho y’abanyarwanda”.

Minisitiri Gatete na Ambasaderi Fahrenholtz bamaze gushyira umukono ku masezerano y'inkunga.
Minisitiri Gatete na Ambasaderi Fahrenholtz bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga.

Amafaranga yatanzwe n’u Budage yagenewe kunganira imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze azifasha gutanga serivisi zinoze ku baturage, ndetse no kubaka ibikorwaremezo biteza imbere icyaro birimo amashuri, imihanda igeza umusaruro ku masoko, ndetse n’amasoko.

Imishinga migari yo guteza imbere icyaro ngo yamaze kumvikanwaho n’inzego zose z’igihugu, ikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, nk’uko Munyeshaka yakomeje abisobanura.

Yavuze ko intambwe ebyiri kuri eshatu zo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage zimaze kugerwaho; iya gatatu isigaye ngo ikaba ari uguha imbaraga inzego z’ibanze no gufasha abaturage kuzigenzura.

N’ubwo Leta y’u Rwanda yamaze kwegereza abaturage ubuyobozi, haracyakenewe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kubaka ibikorwaremezo bishyigikira iterambere ry’inzego z’ibanze, nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yabishimangiye.

MINECOFIN na MINALOC bijeje Ambasaderi Fahrenholtz ko inkunga igihugu cye cyatanze izatanga umusanzu mu iterambere ry'abaturage.
MINECOFIN na MINALOC bijeje Ambasaderi Fahrenholtz ko inkunga igihugu cye cyatanze izatanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz yavuze ko nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda yasanze buri karere gafite umwihariko w’ibyo gakeneye, asaba ko amafaranga yatanzwe yafasha mu gutanga ibisubizo.

Yagize ati “Aya mafaranga yavuye mu misoro y’abaturage b’u Budage, nkaba numva nishimiye ko amafaranga nasinyiye azakoreshwa neza mu Rwanda”.

Ambasaderi Fahrenholtz yakomeje avuga ko abagize Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye nabo bazaza kwigenzurira ibikorwa by’u Budage mu Rwanda mu cyumweru gitaha, ndetse na Ministiri w’icyo gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga akazakurikiraho, azanye n’abashoramari bazaba baje kureba ibyo bakorera mu Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2006, u Budage busanzwe butera inkunga u Rwanda mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo byo kwegereza ubuyobozi abaturage, kubaka amashuri, imihanda, ibiraro, amasoko ya kijyambere, ibigo nderabuzima, gutanga amashanyarazi, gukora amaterasi; byose bimaze gutwara amayero arenga miliyoni 34€.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

ahubwo uwagira ishuti yagira ubudage

gasana alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

iyonkunga ndumva izadufasha byinshi kabisa.bazibande kubikorwa remezo!

Habineza yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

uwagira inshuti yagira ubudage kubera ko usanga hari ybyinshi budufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu

ngarambe yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka