Rusizi: Abishe umugore nyuma yo kumusambanya bahamijwe icyaha bahabwa ibihano binyuranye
Bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Mukandabasanze Dorothée w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Renga, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu undi umwe agabanyirizwa ibihano.
Ubwo urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwasomaga uru rubanza kuwa 09/02/2015, rwahamije Mbonimpa Mamereti, Uwizeyimana Karumiya, Habyarimana Jean Claude na Nahimana Eugène ibyaha bibiri; icyo gusambanya Mukandabasanze n’icyo kumwica.

Nyuma yo gusuzuma ibyaha aba bagabo baregwa, Mbonimpa Mamereti, Uwizeyimana Karumiya na Nahimana Eugène urukiko rwabahanishije igifungo cy’imyaka 7 ku cyaha cyo gusambanya Nyakwigendera n’igifungo cya Burundu ku cyaha cy’ubwicyanyi bakoreye uwo mugore.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje ko Habyarimana Jean Claude agabanyirizwa ibihano agafungwa imyaka 2 ku cyaha cyo gusambanya nyakwigendera ku gahato ariko kubera ko habayeho impurirane y’ibyaha bakanamwica akaba agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 17.
Impamvu yatumye urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rugabanyiriza Habyarimana igihano ni uko yemeye icyaha hakiri kare ndetse akanafasha ubucamanza kugera ku makuru yari akenewe muri uru rubanza.
Aba bagabo kandi basabwe kuzatanga amafaranga yo kurera abana nyakwigendera yasize dore ko nta mugabo yari afite.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Eeeeeeeeee!mubakatire urubakwiye kuko birenze ubwenge bwamuntu mbega abagabo?
Eeeee,noneho Isi Irarangiye Pe Nukubahana Rwose Kd Nabandi Nkabo Barebereho
Mbega Amahano Mubakatiye Urubakwiye