Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko batari bazi ko abantu baciriritse bashobora kuguriza Leta binyuze mu kugura impapuro nyemezamwenda, ikaba ari inkuru nziza kuribo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buremeza ko hakigaragara abana bata ishuri bukaba bwafashe icyemezo ko umubyeyi bizagaragara ko ariwe nyirabayazana wo kuba umwana yaravuye mu ishuri azajya abihanirwa.
Nk’uko byakunze kugaragazwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo, ngo haracyari imbogamizi mu kubasha kugira icyo rukora cyane cyane zijyanye n’amikoro aho usanga abenshi baba biyicariye ku mihanda abandi bakayoboka iy’ubunyonzi kubera kubura igishoro kigaragara ngo bashake ikibazanira inyungu zitubutse.
Abakinnyi babiri b’ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi ntibashoboye guhirwa n’agace ka Musanze- Muhanga kakinwaga ku munsi wa kane wa Tour du Rwanda aho banyereye hasigaye metero 200 ngo barangize maze biha amahirwe umunya Eritrea Haile Dawit kugera ku murongo ari uwa mbere.
Ababyeyi barasabwa guhindura uburyo bareragamo abana babo bijyanye n’ibihe byashize, bakita ku kubarera bijyanye n’umuco n’igihe isi igezemo babafasha kugira uruhare mu byemezo babafatira.
Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo barasaba ko ibyangombwa byose bijyanye n’ubutaka nko kubaka no guhindura ibyangombwa by’ubutaka bidakwiye kuba bishakirwa ku karere, kuko bibarushya kubibona kandi bagatakaza n’umwanya babyirukaho.
Leta y’u Bwongereza, mu ijwi rya Ambasaderi wayo mu Rwanda, William John Gelling, iravuga ko nta ruhare na ruto yagize mu kuba igitangazamakuru BBC cyarakoze kikanatangaza ikiganiro kirimo kwamaganwa hirya no hino mu Rwanda no ku isi, ko gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi kikanasebya Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.
Muri gahunda yo gukomeza gushimangira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, mu Murenge wa Nzahaha hashizweho intango y’umuco nyarwanda idakorwaho n’umuntu ubonetse wese. Iyo ntango ni inzoga y’umwimerere iri mu kabindi inyobwaho n’abamaze gutera intabwe mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge gusa.
Icyemezo cyafashwe cyo kwimurira gare y’akarere ka Ruhango mu isoko rishya rya kijyambere rya Ruhango kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014 cyakiwe cyanyuze abantu benshi kuko byoroheje imikorere ku bakenera ndetse n’abatanga izo serivise.
Nyuma y’aho umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, mu nama y’umutekano yaguye yabaye mu byumweru bibiri bishize, yasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke gushaka uburyo bwishyura inka y’umuturage yari yibwe mu gihe kitarenze ukwezi, kuwa 17/11/2014 inka y’undi muturage witwa Akimana Jean Pierre nayo yibwe n’abantu (…)
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/11/2014, urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwarekuye by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Bizuru Isaac ndetse n’umucungamutungo wa Sacco ya Bushenge, Kimazi Jimmy, mu gihe uwari uhagarariye VUP mu Bushenge yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu nama bagiranye n’ibyiciro bitandukanye by’abikorera bo mu karere ka Kamonyi, tariki 18/11/2014, Banki Nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, babakanguriye kugura impapuro nyemezamwenda (Treasury Bonds), kuko nabwo ari uburyo bwo gushora imari.
Abaturage bo mu karere ka Gakenke baratangaza ko babona isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rya 2014 rishobora kwegukanwa n’umunyarwanda bitewe n’uko batangiye neza, kuko kugeza ku munsi waryo wa gatatu amakipe ahagarariye u Rwanda ari ku isonga.
Mu Kagari ka Kigenge ko mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 17/11/2014, hongeye kwibwa Ibendera n’abantu bataramenyekana. Ni ku nshuro ya kane ako kagari kibwa ibendera ry’igihugu ababikora bakaburirwa irengero.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro barashima Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kuba cyarabageneye uko bakwigishwa mudasobwa kandi kibasanze mu karere iwabo aho batuye.
Mu nama yahuje na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, byagaragaye ko mu karere ka Muhanga hakigaragara imyumvire mike ituma gahunda ya ndi umunyarwanda idakora neza.
Minisitiri w’umuco na siporo Amb. Joseph Habineza yishimiye uburyo amakipe y’u Rwanda akomeje kwitwara muri Tour du Rwanda ndetse anavuga ko amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda akwiye kwigira byinshi ku mitegurire y’iri rushanwa.
Umuryango mpuzamahanga w’abaholandi ushinzwe iterambere (SNV), umenyesha abashoramari ko bafite amahirwe mu gushora imari mu ngufu zivugururwa, kandi ko izo ngufu zihendukiye abaturage, ndetse zikaba n’ibisubizo bitandukanye ku buzima n’imibereho ya buri munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Sikubwabo Benoit, tariki 17/11/2014 yabwiye abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya "Umurenge Sacco Murundi", ishami rya Karambi mu murenge wa Murundi ko imirimo yo kubaka inyubako y’iyo Sacco yahagaritswe izasubukurwa ari uko (…)
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bumva n’uruhare rwabo mu kurengera uburenganzira bwa muntu kuko imiyoborere myiza ari yo shingiro ryabwo.
Abitabiriye imurikagurishwa ry’amabuye y’agaciro ribera i Arusha muri Tanzania kuva tariki 18-20/11/2014, bashimye amabuye y’agaciro aturuka mu Rwanda ku mpamvu z’uko ngo yarushije ubuziranenge aturuka mu bindi bihugu umunani byitabiriye iryo murikagurishwa.
Jean Pierre Kwitonda w’imyaka 22 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwinyana, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yitabye Imana kuri uyu wa 18/11/2014 nyuma yo guturikanwa na Kanyanga yari atetse.
Umugabo witwa Rukeribuga Jean utuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi n’irondo, kuwa 17/11/2014 ari gucuragura ku nzu y’umuturanyi we witwa Murakaza Etienne.
Umugabo witwa Nzabonimpa Jean Pierre wahoze ari umuyobozi w’akagali ka Kabona ko mu murenge wa Rusebeya yafashwe n’inzego z’umutekano tariki 15/11/2014 azira ko yari yaratorotse igifungo cy’amezi 9 yakatiwe n’urukiko.
Mu gihe byari bimenyerewe ko abubaka nta byangombwa byo kubaka bafite aribo basenyerwa, umugabo witwa Ndamage Sylvin utuye mu mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye yaraye asenyewe kuri uyu wa 17/11/2014 nyuma y’uko yubatse afite ibyangombwa bibimwemerera.
Abamotari bo muri koperative 12 zabyawe na sindika y’abamotari yitwa SYTRAMORWA, kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014, bakoze urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru cya BBC, kubera filime “Rwanda: The Untold story” cyasohoye igaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama nyinshi kandi zitunguranye ziri mu bituma bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze badashobora guha abaturage serivisi zinoze, bigatuma ikigero cya serivisi zitanga gikomeza kuba hasi, nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwabigaragaje.
Kuva ku itariki ya 10/11/2014, ikamyo yo muri Tanzaniya ifite puraki T 760 BAE iracyagaramye aho yakoreye impanuka itegereje imashini yo kuyegura no kureba uburyo ubwishingizi bwayo bwakwishyura ibyo yangije.
Umunyarwanda Ndayisenga Valens Rukara yambitswe umupira w’umuhondo nyuma yo kwegukana agace ka Rwamagana-Musanze kuri uyu wa 18/11/2014; bikaba bigaragaza ko uyu mwaka Abanyarwanda biteguye Tour du Rwanda ku rwego rwo hejuru.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba intore z’abagize inzego z’urubyiruko kurwanya akarengane batanga amakuru y’abantu bose barya iby’abandi, bakanyereza umutungo w’abaturage, kuko basubiza inyuma Abanyarwanda.
Abaturage bo mu gihugu cya Autriche bavuga ko bagiye kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze umwaka mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke.
Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo “AGA” rikomeje igikorwa cyo kubarura abanyamuryango baryo mu gihugu hose, abavuzi gakondo bo mu karere ka Ngororero ntibanyurwa n’umubare w’amafaranga bakwa muri mwaka ndetse amwe bakayasabwa ku byangombwa basanganywe.
Umukobwa witwa Ingabire Assia w’imyaka 17 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita yitaba Imana ubwo yari yagiye koga hamwe n’abandi bana.
Musabyimana Jacqueline w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinja umugabo we Bigirimana Phocas ko amaze amezi hafi atandatu amutaye amuziza kubyara abana b’impanga.
Umusaza w’imyaka 72 witwa Protais Nyamaswa utuye mu karere ka Kirehe arashimira Imana ko ngo yamuhaye umugore bakabyarana nyuma yo gutandukana n’abagore batanu bose bamuziza ko atabyara.
Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda irashima intambwe inzego z’ubutabera zikorera mu karere ka Rusizi zimaze gutera mu guha abaturage ubutabera bubakwiriye kuko nta bibazo byinshi by’imanza bigisiragiza abaturage bikigaragara.
Nyirahabimana Claire na Ufitwenayo Veneranda, umuyobozi w’Ishyirahamwe “Urumuli” ryafashwaga n’umuzungu w’umusuwisi witwa Steiner Anne bitaga “Ana Mariya” wasubiye i Burayi mu mwaka wa 2002, ntibumvikana ku mitungo irimo inzu, ibiraro n’imirima biherereye mu kagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, yabasigiye.
Abatuye akarere ka Ngoma bagaragaje kwishimira isiganwa ry’amagare « Tour du Rwanda » ryageze mu karere kabo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, aho babigaragaje bahagaragara ku mihanda ari benshi guhera winjiye mu mugi wa Kibungo ahitwa Rond –point kugera aho wasorejwe.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko batazemerera umuntu uwo ariwe wese uzashaka kubinjizamo ibitekerezo bibasubiza inyuma mu mibanire, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere.
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 17/11/2014, umwana w’imyaka 13 witwa Umuhoza Sandrine ukomoka mu Murenge wa Ntarabana ho mu Karere ka Rulindo yitabye Imana afashwe n’insinga z’amashanyarazi aho yatashayaga inkwi mu gihuru kiri hafi y’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye muri uyu murenge.
Umunyarwanda Kanyankore Marcel Rudasingwa wari uherutse gushingwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kwezi gushize ibijyanye n’imicungire y’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu gihugu cya Gineya Konakiri (Guinée Conakry), basanze yapfiriye muri hoteli yari acumbitsemo muri icyo gihugu cya Gineya.
Uwahoze atoza ikipe ya Mukura VS, Kayiranga Baptiste yatangaje ko kuri we abona yarakinwe agakino n’ikipe yatozaga kugira ngo ayishakire abakinnyi maze ihite imusezerera atabatoje.
Komisiyo yashinzwe kugenzura icyihishe inyuma ya filimi BBC yatambukije ipfobya Jenoside yise “Rwanda’s Untold story” izatangira iperereza mu cyumweru gitaha tariki ya 26/11/2014 ibaza abantu batandukanye ndetse ikaba iteganya no kubaza ubuyobozi bwa BBC.
Mu gihe akarere ka Rutsiro ari ko katoranyijwe nk’icyitegerezo mu gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bivuguruye, byagaragaye ko abashyize muri mudasobwa amakuru yo mu tugali y’ibyo byiciro bakoze amakosa.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu buvuzi gakondo hajemo abiyitirira uwo mwuga cyangwa abawukora nabi bagahesha isura mbi abawukora mu buryo bwemewe, urugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda “AGA Rwanda Network” rurashishikariza abavuzi gakondo kunoza imikorere yabo no kugira ibibaranga byemewe hirindwa abiyitirira uyu mwuga bawutesha (…)
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon, avuga ko urugaga rw’abikorera muri aka karere rwagize uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ryako cyane cyane mu kuvugurura umujyi wa Ngororero no gutanga serivisi zitahabonekaga.
Kuva tariki ya 13/11/2014, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango ho mu Karere ka Rutsiro witwa Theophile Niyitegeka w’imyaka 36 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri ku ngufu.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu murenge wa Nyagatare, Birasa Johnston asanga ubufatanye bw’abacuruzi aribwo buzatuma umujyi wa Nyagatare uzamuka ukarushaho gutera imbere.