Rilima: Hashenywe inganda za Kanyanga hanamenwa inzoga z’inkorano

Umukwabo wakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’iz’ibanze ndetse n’abaturage washenye inganda zenga Kanyanga ndetse hanamenwa ibiyoga by’ibikorano.

Uyu mukwabu wabaye mu gitondo cyo kuwa 09/02/2015 mu Tugari twa Kimaranzara na Karera mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.

Muri uwo mukwabu hashenywe inganda eshanu zenga Kanyanga, hafatwa litiro 80 za Kanyanga yari yahiye itegerejwe kugurishwa, hamenwa litiro 1670 z’inzoga z’inkorano zinifashishwa gukora Kanyanga, hafatwa litiro 80 za melase yifashishwa guteka Kanyanga, ndetse hanafashwe n’ibindi bitandukanye harimo umusemburo wa pakmaya, ingunguru, amajerekani n’ibindi byinshi byifashisha mu guteka Kanyanga.

Zimwe mu nganda za Kanyanga zatahuwe ba nyirazo bayitetse.
Zimwe mu nganda za Kanyanga zatahuwe ba nyirazo bayitetse.

Hakizimana Valens, umwe mu bari bafite uruganda ruteka Kanyanga iwe mu rugo avuga ko yari amaze imyaka itanu ayiteka ariko ko nta nyungu yakuyemo.

Yagize ati “ndasaba buri wese kubireka kuko ari bibi byangiza kandi ubishoramo amafaranga menshi ariko ntagaruke kuko n’umuntu aba abiteka yihishahisha, bikaba ngombwa ko ahendwa kubera kwihisha”.

Mukamana Valerie, wafatanywe uruganda ruto rwa Kanyanga avuga ko atari aziko mu gikoni cye bahatekera Kanyanga kuko bishoboka ko ari umugabo we wabikoraga.

“Twari twarazanye melase yo guha inka kuko tuzoroye ariko ni ubwo ibi babifatiye iwanjye sinari nzi ko babyengera aho rwose, njye ndi umwere,” Mukamana.

Uruganda ruto rwa Kanyanga rwasanzwe mu nzu itaruzura neza.
Uruganda ruto rwa Kanyanga rwasanzwe mu nzu itaruzura neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Gasirabo Gaspard avuga ko uwo mugore ibyo avuga ari amatakirangoyi kuko nta kuntu atari aziko iwe mu rugo mu gikoni hari uruganda rwenga kanyanga.

Akomeza avuga ati “gusa umugabo we twamubuze ariko twasanze batetse birimo kwaka bacanye, n’ubu aracyarimo gushakishwa kuko twasanze atari ahari”.

Gasirabo arasaba inzego z’ubutabera gukaza ibihano by’abacuruza n’abenga ibiyobyabwenge kuko aribyo bishobora gutuma abantu babicikaho.

Ubusanzwe ngo urukiko rwacaga ihazabu uwafatiwe mu bikorwa byo guteka kanyanga maze akarekurwa yagaruka agakomeza akabikora.

Abafashwe ndetse n'ibyo bafatanywe biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanywe biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.

CIP Issa Bacondo, umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata arasaba abaturage kureka ibiyobyabwenge kuko bihombya igihugu ndetse n’ubikora ntabashe gutera imbere, bityo akabasaba gushaka ibindi bikorwa bibateza imbere.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Egide Kayiranga na Kigali today tubaziho ubunyamwuga, turashimira cyane Polisi nizindi nzego zubuyobozi zidahwema kurwanya ibyaha! Ntawe uyobewe ko ibiyobyabwenge bifite ingaruka mbi kubuzima bwacu, cyane cyane urubyiruko-tubyamagane.....

Intore

Intore yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

K2D, ko mutatubwiye sedo w’akagari wakubitiwe n’abo bateka kanyanga muri iyo opération bakamumena umutwe!

sasa yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Iyi nkuru nta bucukumbuzi ifite ubundi mu Murenge uri mu Rwanda ukabarizwamo inzego zubatse kuva ku Karere kugera ku Mudigudu ni gute wambwira ko habarizwa inganda z’inzoga z’inkorano zitemewe. Rwose iyi nkuru nta bucukumbuzi yakorewe. Ko itatubwira ibya Litiro 40 za kanyanga abaturage ba Rilima bari bagiye kugurisha senateri BAJYANA wari wasuye Umurenge?

Kamaliza yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Egide we, kuri iyi nkuru udupfunyikiye amazi rwose nari nzi ko uri umunyamwuga ariko nsanze utari we ahubwo warakoze nk’inshuti ya Gasirabo Gaspard ariwe gitifu w’umurenge wa Rilima bose bazi ko afite imigabane muri izo nganda zenga kanyanga. Ese umwana SEDO witwa Emmanuel ukora mu Kagari ka Karera wakomerekejwe mu mutwe nabo bateka kanyanga ku kagambane ka Gasirabo wamuhamagariye abamukomerekeje ko utamuvuze. Ese ugukingira ikibaba Mayor RWAGAJU ahora akingira GASIRABO yitwaje ko bavuka hamwe muri Ngenda byo ko utabivuga? Umaze guhinduka nk’umukozi w’Akarere nibagire baguhindurire aho gukorera kuko nta musanzu wo kubaka Bugesera uri gutanga.

SADA yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka