Abantu babiri bafatanywe ibintu bibye
Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafatanye Rwema Emmanuel ibiro umunani bya gasegereti yibye aho yakogara muri Wolfram Mining Rwinkwavu.
Iyi gasegereti yafatiwe mu nzu ye, mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Murama, ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa 08/02/2015.
Rwema wari umukozi w’iyi kompanyi icukura amabuye y’agaciro iherereye mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Murama yibye iyo gasereti yafatanywe mu bihe bitandukanye, aza gutahurwa n’abakozi bagenzi be ari nabo batanze ayo makuru.
Rwema afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu ndetse n’ibyo biro umunani bya gasegereti byafatiwe iwe nabyo niho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
Na none Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro yafatiye Habyarimana Olivier mu cyuho, ahagana saa ine z’ijoro kuwa 07/02/2015 amaze kwiba mudasobwa igendanwa mu nzu icurururizwamo imiti (Farumasi) ya Leya Uwababyeyi.
Uwababyeyi yavuze ko umumotari atari azi yaje amubwira ko Rwema yamuterese ngo aze kumutwara saa mbiri z’ijoro kuri farumasi ye, yibemo mudasobwa maze ahamuvane.
Ati "Akimara kubimbwira nahise mbimenyesha Polisi, maze twemeranya n’uwo mumotari ko ajya kumutwara kugira ngo afatwe. Ahagana saa ine nibwo bageze kuri Farumasi yanjye, iherereye mu Kagari ka Kimo, maze Habyarimana ava kuri moto yinjira muri farumasi ahita atandukanya iyo mudasobwa n’ibikoresho byayo byari biyisesetsemo, maze arayisohokana, ariko akimara gusohoka yasihe atabwa muri yombi".
Yakomeje agira ati "Ndashima Polisi n’izindi nzego z’umutekano kuko zantabariye ku gihe, zigafata igisambo mbere y’uko kijyana mudasobwa yanjye cyari kimaze kwiba. Na none, ndashima uyu mumotari wanze gufatanya n’uyu mujura, ahubwo agahitamo kubitumenyesha mbere y’igihe, ari nabyo byatumye afatwa".
Habyarimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi, yashimiye uyu mumotari kubera igikorwa yakoze, agira ati "Imikorere nk’iyi yo kwanga kwifatanya n’ikibi, ikwiye kubera urugero abantu bagikora cyangwa bacyifatanya n’abanyabyaha".
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
SP Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda gukora cyangwa kugira uruhare urwo arirwo rwose mu cyaha kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bakora cyangwa bagira uruhare mu bikorwa binyuranjije n’amategeko.
Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’igihugu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|