Musanze: Polisi yamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 20.5
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze yamennye ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni 20 n’ibihumbi 509, ku wa Kabiri 10/02/2015.
Ibiyobyabwenge byamenwe birimo litiro 593 za Kanyanga, udupfunyika ibihumbi 10 tw’urumogi, inzoga za blue skys, host waragi na body Rilk byafashwe mu bihe bitandukanye byinjizwa mu Rwanda.
Umujyi wa Musanze ufatwa nk’inzira ikomeye y’ibiyobyabwenge biva mu bihugu by’abaturanyi kuko ibyinjiye biva muri Uganda binyuze ku Mupaka wa Cyanika n’ibindi byinjirira i Rubavu bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo binyura i Musanze mbere yo kujyanwa ahandi mu gihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Igikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge cyabereye imbere y’abanyeshuri n’abamotari bo mu Mujyi wa Musanze. Bamwe mu bavuganye na Kigali Today bemeza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bwabo bw’ejo hazaza ndetse no ku mibereho y’imiryango yabo.
Ndayisenga Eric umwe mu banyeshuri bari bahari agira ati “Urabona ko familles (imiryango) zacu ziba zihahombeye, ababyeyi iyo bishoye muri iyi business (ubucuruzi) habaho guhomba ku muryango ubukene bukaziraho, mama wawe niba bamufashe akajya muri gereza iyo ni risk (ingaruka) y’ubuzima mutateganyije”.
Undi munyeshuri witwa Mukantaganda Christella yunzemo ati “iyo tubinyoye usanga tuba twataye ubwenge usanga ntacyo umuntu ashoboye kuba yakora, ntacyo ushoboye kumarira igihugu kandi ni twe Rwanda rw’ejo; nitwe tuzakorera igihugu kugira ngo tukizamure”.
Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’abaturage zashyize imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge bamena ku mugaragaro ibyafashwe ndetse n’ababifatanwe bagashyikirizwa ubutabera.
Rutikanga Gaspard, umushinjacyaha ku Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze avuga ko imanza z’ibiyobyabwenge ari nyinshi mu ifasi bakoreramo zikongerera inzego z’ubutabera akazi.
Abafashwe binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biteganwa n’ingingo 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yewe, Polisi iragakora peee.