Nyanza: Hafatiwe umugore ushinjwa gutekera abantu imitwe akabacuza ibyabo

Umugore witwa Kayirere Marie Claire w’imyaka 35 y’amavuko wari ukunze kwiyita amazina atandukanye ndetse akanahisha aho atuye yafashwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ashinjwa kwambura abantu bo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo akabacuza ibyabo abatekeye imitwe.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu mugore wiyitaga Christine Uwantege ubundi akiyita Uwarigira Chantal ndetse n’andi mazina y’amahimbano, abantu bo mu Turere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye bahuriye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza ku wa 10/02/2015 bamushinja ko yabatekeye imitwe mu bihe bitandukanye.

Icyo abavuga ko bambuwe n’uyu mugore bose bahurizaho ni intebe ngo bagiye bamutiza avuga ko yagize ibyago agapfusha umuntu, ubundi ngo akaba yagize ubukwe nyamara ngo bwari uburyo bwo kubatekera imitwe nk’uko nawe ubwe yabivuze amaze gutabwa muri yombi na polisi.

Uyu mugore avuga ko yayobotse ubu bujura ashaka kugaruza intebe ze nawe yibwe.
Uyu mugore avuga ko yayobotse ubu bujura ashaka kugaruza intebe ze nawe yibwe.

Yibasiye uturere two mu Ntara y’Amajyepfo

Mukamusana Hélène ukorera mu Mujyi wa Muhanga avuga ko ariwe yabanje gutekera imitwe akamutira intebe zo mu bwoko bwa palasitiki (plastic) yazimuha ntazimutirurire mu gihe bari bumvikanyeho.

Agira ati “Uyu mugore yaje avuga ko ashaka ahantu atira indebe z’ubukwe 120 ndahamurangira barazimukodesha ariko umunsi wo kuzigarura turamutegereza amaso ahera mu kirere turamubura”.

Ubu buryo bwo guteka imitwe agatira intebe aho bazikodesha ariko yarangiza ntazigarure yanabukoresheje mu Karere ka Ruhango yambura uwitwa Uwimana Francine na Kwizera René intebe 200 zo mu bwoko bwa palasitiki.

Ibi ngo amaze kubikora mu Karere ka Ruhango yanyarukiye mu Karere ka Nyanza naho ahatira intebe 150 ababwira ko yagize ibyago agapfusha umuntu utuye mu Murenge wa Cyabakamyi muri aka karere, ariko ngo bategereje ko azigarura nabo baraheba ahubwo bagerekaho n’amafaranga yo gutega bajyayo kumushakisha nabwo bagaruka amara masa.

Yari afite imodoka akoresha muri uko guteka imitwe

Nk’uko abantu bamaze kwigaragaza ko bambuwe n’uyu mugore babivuga ngo iteka yazaga ari wenyine bakajya mu biciro n’abazikodesha umunsi bemeranyijeho akagaruka azanye n’imodoka yo kuzitunda akabasigira amafaranga y’ingwate ariko bikaba birangiriye aho ntibazongere kumubona ukundi azigaruye.

Bamwe mu bari bamaze kumenya ko yafashwe bakaza kubaza intebe bibwe.
Bamwe mu bari bamaze kumenya ko yafashwe bakaza kubaza intebe bibwe.

Ubwo abakora uyu mwuga wo gutiza intebe ku buryo bw’ubukode bahanaga amakuru kuri telefoni bakabwirana ko hadutse umugore w’umutekamutwe wazibamazeho ngo bumvise ko yageze mu Karere ka Huye maze barazimutiza babyumvikanyeho kugira ngo atabwe muri yombi.

Ngo mu gihe yari ageze mu Karere ka Nyanza yikoreye intebe avanye mu karere ka Huye mu modoka yahise atabwa muri yombi na polisi y’Igihugu ihakorera bisabwe n’abacuruzi bo mu Turere twa Muhanga, Ruhango na Nyanza yari yarajujubije abambura intebe mu bihe bitandukanye, ngo kuko bari bamaze kumumenya n’amayeri akoresha.

Icyo uyu mugore ushinjwa ubutekamutwe abivugaho

Uyu mugore watawe muri yombi na polisi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Busasamana mu Karere ka Nyanza yabwiye Kigali Today ko yemera ibyo abamurega bamushinja ndetse abisabira n’imbabazi.

Avuga ko impamvu yamuteye kwishora muri ubu butekamutwe ari uko yashakaga kugaruza intebe yibwe mu buryo bwo kuzitiza nawe azambura abandi.

Kuri ibi nta kindi yongeyeho usibye gusaba ko arekurwa ngo akajya gusubiza intebe zose yagiye ariganya abantu bo mu turere dutandukanye ngo kuko zose akizifite aho akorera ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Imodoka yakoreshaga atira izi ntebe niyo abambuwe n’uyu mugore bakomeje gusaba ko yatezwa cyamunara amafaranga avuyemo akababera ubwishyu kuko izo ntebe za plasitiki zigera kuri 520 yatwaye zibarirwa mu gaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

amajyepfo gusa natwe i burasirazuba i nyamata muri cafe yaratwibye rwose intebe 220 kuli le21|na le22|12|2014 ubu tuvuyeyo kumushinja

bizumuremyi emanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Igisekeshe police iraje imurekure umuntu wayogoje abantu.cyakoze byaba bitangaje arekuwe atishyuye ibyo byose yatwaye!!!!!!

KAMANA yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

reta nireke gukina nibisambo umuntu wiba igihugu cyose ubwo intebe niba igura 5500 ubwoukubye namaganatandatu ?wamugorewe abowabyaye bazitwa iki

mama jojo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

numugabowe ariba turabazi murikaritsiye

claire yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ariko se ko mu Rwanda abagore bubashywe bagahabwa agaciro ni mpamvu abagore bo mu nzego zo hejuru batagira inama nk’uyu mugore ngo areke kuba UMUJURA.Dutegereje ko abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bakora ubushakashatsi ku bagore n’abakobwa bigize ibihararumbo maze bagafatirwa ibyemezo.Bitabaye ibyo bazajya bahanishwa imihini icihe cyose bafatiwe mu cyuho nkuko bikorerwa abagabo.Uburinganire mu byiza, uburinganire mu bibi.

Rwanyonga yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Mube muretse guteranya agaciro k’intebe nanjye nzane ikirego cy’izanjye mwongereho yewe i Kigali yari yarazimaze

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

yebabaweee uziko aherutse no kuziba i karuruma mu murenge wa jali yewe police ibikurikirane icyaha nikimuhama azabihanirwe

job yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Abagore bamwe basigaye ari abatekamutwe bo murwego rwo hejuru:nawe se umugore aragira atya akajya muri banki agateka imitwe bakamuha cash agatanga ingwate y’umutungo afatanyije n’umugabo atamubwiye kandi iyo nguzanyo ntayikoreshe munyungu z’urugo.Hagashira igihe yananirwa kwishyura,umugabo akabona banki iramuteye atazi iyo biva n’iyo bigana,murabona tutarajwemo koko?Abasenga by’UKURI nimushyiremo agatege rwose, naho ubundi harahagazwe!

Athanase alias Allinone yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ko bavuga ko yabasigiraga ingwate ubundi ikamaro k’ingwate si ukuriha ibyatiwe iyo biramutse bibuze?Ni babe bafashe iyo ngwate.

simba Tom yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

UWOMUGORE,ARARENZE,ARIKO,IMINSIYIBISAMBO,IRABAZE,ABOYATEKEYEITWE,IMITWE,ABISHYURE

FILS yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

ubusekoko nkuyu mu mama yayekerezaga iki ajyagutangira igikorwa nkiki kigayitse murububuryo uyumudamu yisubireho Imana izamubabarira kuko uramukunda nabandi bumvabafite iyogahunda habamu bagabo ndetse n’abagore babisubize kure yibiyekerezo byabo hato twebwe abana babo tutazaviraho igisebo cyabodukomokaho murakoze!

Job yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Uyu mumama Ahesheje Isurambi Abandi Babyeyi Abandibameze Nkawebisubireho Kbs

Sibomana yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka