Gasabo: Polisi yafashe abiyitaga abakozi ba RRA basaba amafaranga abacuruzi

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe Dusabimana Béatrice na Mutoni Aimée Martine bakaga amafaranga abacuruzi bo mu Murenge wa Kinyinya, biyita abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).

Dusabimana ufite imyaka 25 na Mutoni w’imyaka 21 batuye mu Murenge wa Gitega ho mu Karere ka Nyarugenge, bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko bafatiwe mu Kagari ka Murama aho bakaga buri mucuruzi ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda bababwira ko ari ayo kubarura amaduka yabo.

SP Mbabazi yavuze ko bari bafite amakarita agaragaza ko ari abakozi ba RRA kandi ko bahaga abo bambuye inyemezabwishyu z’iki kigo, ariko ko byose byari ibihimbano.

Mbere y’uko batabwa muri yombi, Polisi yari yahawe amakuru n’abaturage bari bamaze kubatahura.

Aba bakobwa batawe muri yombi biyita abakozi ba RRA bakaka amafaranga abacuruzi.
Aba bakobwa batawe muri yombi biyita abakozi ba RRA bakaka amafaranga abacuruzi.

Dusabimana yavuze ko we na mugenzi we bari bamaze iminsi itatu batangiye ubu bujura, kandi ko we wenyine yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Yavuze kandi ko ariwe wikoreye iyo karita mpimbano yamugaragazaga nk’umukozi wa RRA.

Ngizwenayo Jean Damascene, asobanura uko aba bombi bamwibye, yagize ati,"Saa kumi n’igice z’umugoroba barakomanze barambwira ngo ni abakoki ba RRA. Bambwira ko bashaka amafaranga y’umusoro, n’inyemezabwishyu y’ipatante. Nabahaye amafaranga ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda, banyandika ku rupapuro, bampa inyemezabwishyu ariko ndayikemanga, kuko iyo bampaye nasanze ari iyakoreshwaga kera”.

Ati "Bakimara kugenda narabakurikiye, ngeze imbere, nsanga hari n’abandi bamaze kwaka amafaranga, mbabwira kunsiba kuri urwo rupapuro".

Ngizwenayo yakanguriye abacuruzi bagenzi be kwima amatwi bene aba batekamutwe, kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

SP Mbabazi yavuze ko ubwo bafatirwaga mu cyuho bari bamaze kwambura agera mu bihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda. Akomeza atangaza ko bene ibi byaha bimunga ubukungu n’igenamigambi bw’igihugu.

Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa kandi abakangurira gukomeza uwo muco mwiza wo kwanga no kurwanya ibyaha no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miriyoni eshatu.

Iya 318, ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

Inkuru dukesha Polisi y’Igihugu

Ibitekerezo   ( 10 )

Ndabashimiye sister
Aho kubabona mwijandiste muburaya mushaka kubyaza umubiri wanyu ikibatunga nababona mukoresha umutwe wanyu kugirango mubeho

sisi yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ngo igitsina gore cyatangiye kwiba?ibyo birerekana iterambere rivanze ninzara.Mubahe amahoro kuko byose bikorwa murwego rwo gushaka imibereho.Niba kera arabagabo gusa bakoreshaga imitwe yabo,ubu noneho muhame hamwe nabagore barasobanukiwe.ubutaha nabana banyu bazafatwa.

kagoyire yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

ibihe bigeze habi noneho ubuteka mutwe nabari basigaye babukora? abakwihangiye indi mirimo ko ari myinshi.bakubahisha umunyarwandakazi.

alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Oya Nzabandora we. Ubu urabona aba bajura aribo bantu bababaye kurusha abandi bashakisha ubuzima ku buryo buzima ? Ikibazo cyo kubura akazi kirahari ariko ntugashyigikire amafuti: ko hari abize cyangwa biga batunzwe no gucuruza airtime na Me 2 You?

Kalinda yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Yewe Rutikanga! icyo ugombakumenya cyo nuko ntawiryaho abishaka nabosibo

zirimwabagabo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Erega ntimugire ngo ni ikindi, ni imibereho imeze nabi hose cyane mu biyita ko bize ariko ubushomeri bukaba bumeze nabi. Mwitege n’ibindi bisumba ibyo kuko uko umuntu aburara kandi yarize niko acura imigambi myinshi yo gutuma abona icyo afungura.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Igitsinagore twabafataga nk’abantu b’inyangamugayo, none aho bigeze,turabakuraho amaboko (babage bifashe!).

Allinone yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ubukoko Isi Iraganahe?Gusa Imana Ikomeze,ifashe Poris Gukora Akazi Kayo.

Theo yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ariko ko ubujura bumaze gushinga imizi mu rubyiruko rw’abakobwa iri shyano turaryerekeza he!
Aba mama nabo basigaye biba! Ibi bintu turabigenza dute?

Rutikanga yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ubujura buba bwinshi.Ko mbona bakiri bato,kuki batashaka ikindi bakora cyemewe n’amategeko.

Rwego yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka