Perezida Kagame yashimiye Côte d’Ivoire yatwaye igikombe cya Afurika
Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame ni umwe mu bashimishijwe n’intsinzi ya Côte d’Ivoire yakuye kuri Ghana iyitsinda kuri penaliti 9-8 mu mukino wanyuma w’igikombe cya Afurika cyaraye kirangiye muri Guinea Equatorial.
Iminota 120 y’umukino wanyuma wahuje ibi bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, yarangiye nta kipe n’imwe ibonye inshundura z’indi, nubwo buri imwe yari ifite amazina akomeye nka Yaya Toure, Gervinho na ku ruhande rwa Côte d’Ivoire ndetse na Andre Ayew na Assamoah Gyan ku ruhande rwa Ghana.



Ikipe ya Black Stars y’umutoza Avram Grant, ni yo yabonye amahirwe akomeye mu mukino nkaho abasore bayo nka Cristian Atsu na Andrew Ayew, bagiye babona uburyo bwo gutsinda ariko umunyezamu Barry ndetse n’umutambiko w’izamu arinze bagatabara ikipe y’inzovu za Côte d’Ivoire.
Ubwo iminota 120 y’umukino yarangiraga, hitabajwe ama penaliti. Byatangiye bigaragara ko Ghana igiye gutwara igikombe cya gatanu nyuma y’imyaka 33 ubwo Côte d’Ivoire yahushaga penaliti ebyiri za mbere za Wilfred Bony na Junior Tallo. Afriyie Acquah na Frank Acheampong baje ariko nabo guhusha panaliti zabo ku ruhande rwa Ghana byatumye eshanu za mbere zirangira amakipe anganya 3-3.
Penaliti zakomeje kwinjira kuri buruhande kugeza ku banyezamu aho Barry wa Cote d’Ivoire yakuragamo iya mugenzi we Razak wa Ghana mu gihe we yashoboye kwinjiza iye maze Cote d’Ivoire igatwara igikombe itsinze kuri penaliti 9-8.

Mu bishimiye uku gutwara iki gikombe kwa Côte d’Ivoire, harimo Perezida w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, wakoresheje urubuga rwe rwa Facebook ashimira iyi kipe yari imaze gutsindirwa ku mukino wanyuma inshuro ebyiri muri 2006 na 2012.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwandan President is impartial, but it was a game
Umukuru w’igihugu cyacu akunda umupira, kandi ubona ko awukurikirana.Ariko ibyishimo byawo mu gihugu cyacu ntibimugeraho kimwe n’abandi baturarwanda bose, kubera imiyoborere yawo ituma udatera imbere. Ferwafa rero ikwiye gushyiraho gahunda yatuma Umukuru wacu umunsi umwe azishimira guterura iki gikombe gitsindiwe n’amavubi. Ibi kandi ntabwo bazabigeraho bagikoresha amarangamutima mu gutoranya abakinnyi, aho bafata ikipe imwe bakayambika imyenda y’ikipe y’igihugu ngo ngaho ibaye amavubi, ugasanga bashyizemo n’abakinnyi badakina mu ikipe yabo,kandi basize abakina mu yandi makipe kandi b’abahanga.
Umupira wacu mureke ukinwe mu buryo bungana ku makipe yose, ikipe itsinde ibikwiriye, nibwo urwego rw’umupira ruzazamuka, bityo tuonereho gutsinda amahanga, n’ibyo bikombe tubitware. Ariko uko umupira wacu wifashe ubu, kurota gutwara iki gikombe byaba ari inzozi. Icyakora APR izajya yirundaho ibikombe byose byo mu Rwanda.