Gisagara: Inkambi yatumye ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka
Abahahira mu isoko ry’akabuga riri mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuva aho hashyiriwe inkambi y’impunzi z’abanyekongo ibiciro by’ibiribwa byazamutse kubera ubwinshi bw’abantu babikenera.
Uwamwezi Cécile, umuturage wo mu Murenge wa Mugombwa agira ati «Mbere iyi nkambi itaraza washoboraga kugura ibijumba ikiro ku mafaranga 100 ubu yabaye 200, igitoki waguraga 1000 ubu cyikubye kabiri, jye mbona tuzagera aho tukanabibura burundu ku isoko ».

Umusaza Masudi uba muri iyi nkambi ati « Twaratuye duhahira ino kandi turabimenyereye, gusa ibyo kurya birahenda kuko tuba tubishaka turi benshi ».
Kuba abakenera guhaha bariyongereye mu Murenge wa Mugombwa ubuyobozi ntibubibonamo ikibazo, ahubwo buvuga ko kuba izi mpunzi zaraje muri aka gace abaturage bakwiye kubibonamo igisubizo.
Gilbert Nyirimanzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko ubwiyongere bw’abaturage bwagakwiye kubera impamvu yo gukora cyane abatuye uyu murenge, bakongera umusaruro w’ibyo bahinga kuko babonye isoko ndetse n’abarangura bakarangura ibihagije.

Ati «Iki ni ikintu cyiza kuba mbere hari n’ubwo ku isoko ibintu bitahahwaga none ubu bikaba biba bike, iki gikwiye gutuma abaturage bihatira gukora cyane ninacyo tubashishikariza, bahinge cyane bongere umusaruro kuko nta kibazo cy’isoko bagifite, kandi bizabazamura».
Umurenge wa Mugombwa ni umurenge weramo urutoki, ibishyimbo n’umuceri. Imboga nazo ni bimwe mu bikenerwa n’izi mpunzi kugira ngo basimburanye amafunguro, bityo abatuye uyu murenge bakaba basabwa gushyira imbaraga muri ubu buhinzi bwose kugira ngo bashobore kwihaza banasagurire amasoko.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, ni bwo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara hafunguwe inkambi y’impunzi z’abanyekongo.
Clarisse umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|