Burera: Bafite gahunda yo kubyaza umuyaga amashanyarazi
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko mu rwego rwo kongera umubare w’abacana umuriro w’amashanyarazi bafite gahunda yo kubyaza umusaruro umuyaga uhora uhuhera muri ako karere munsi y’ikirunga cya Muhabura.
Munsi y’icyo kirunga cyane cyane mu Murenge wa Cyanika hahora umuyaga uhuha ijoro n’amanywa. Sembagare avuga ko amahirwe yo kugira uwo muyaga uhoraho batagomba kuyapfusha ubusa.
Mu rwego rwo kubyaza umusaruro uwo muyaga, uyu muyobozi avuga ko basabye Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) kugira ngo izohereze impuguke zikore inyigo. Iyo nyigo iramutse ikozwe ikarangira ngo icyaba gisigaye ni ukuhashyira ibyuma byabugenewe bibyaza umuyaga amashanyarazi.
Agira ati “Twasabye ko hakorwa inyigo kuko ni ibyuma bahashyira bibyaza umuyaga amashanyarazi, kugira ngo rero ibyo bikorwe ni inyigo. Twarabisabye ubwo turizera ko inyigo niboneka ibindi kubishyiraho biroroshye cyane. Kuko ni munsi y’ikirunga, umuyaga urahahora, ibyo byuma nibiboneka, iyo nyigo nirangira, tuzagura ibyo byuma n’uwo muyaga tuwubyaze amashanyarazi”.

Nubwo uyu muyobozi atangaza ibi ariko ntavuga igihe nyacyo iyo nyigo izatangirira ngo kuko ni ukuririndira aho yasabye bakamusubiza.
Si ubwa mbere Sembagare avuga ko bafite gahunda yo kubyaza umusaruro umuyaga uhora uhuhera mu Karere ka Burera bawukuramo ingufu z’amashanyarazi, kuko no mu mwaka wa 2012 yari yatangaje ko iyo gahunda bayifite, ku buryo bari barateguye n’umushinga ujyanye naby, ariko kuva icyo gihe nta kigaragara kirakorwa ngo bishyirwe mu bikorwa.
Sembagare ahamya ko mu bindi bihigu nko mu Buhinde bakoresha izo ngufu z’umuyaga bagacana amashanyarazi.
Ikindi ngo ni uko gukoresha amashanyarazi aturutse ku ngufu z’umuyaga bizatuma abatuye Akarere ka Burera babungabunga ibidukikije kuko ntawe uzongera kujya gutema ibiti ashaka inkwi. Ahubwo ngo bazajya bateka bakoresheje amashanyarazi aturuka kuri uwo muyaga.

Mu mirenge 17 yose igize Akarere ka Burera hamaze kugera amashanyarazi, nubwo abaturage bayituye batari bayacana bose, kuko abaturage bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi babarirwa mu kigero cya 12.1%, bakaba bafite intego ko umwaka wa 2015 uzarangira abanyaburera bacana amashanyarazi babarirwa ku kigero cya 15%.
Gusa ariko bigaragara ko uwo mubare ukiri muto kandi mu Karere ka Burera ariho hari urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka rutanga amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera ariko we asobanura ko bafite ingamba zitandukanye zo kurushaho kwegereza abaturage amashanyarazi zirimo guhanga ingomero nto z’amashanyarazi ku migezi igaragara muri ako karere.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe abayobozi nkabo ntibabura usibye perezida ugerageza akanagerano kurirubanda abandi nukubeshya gusa kugira babemere naho ubundi wapi
Natwe hejuru ku ndiza muri muhanga/rongi dukeneye umuriro turi mu bwigunge nta n’umuhanda tugira.
Natwe hejuru ku ndiza muri muhanga/rongi dukeneye umuriro turi mu bwigunge nta n’umuhanda tugira.
ntabwo ari byiza ko umuyobozi avuga ibintu nta bishyire mu bikoerwa ejo akabisubiramo, kuko ntabwo ari ukwihesha agaciro.
Mujye mubabeshya wana.bashimishwa
Mwiriwe Umuyobozi Aratubesha Umuriroyawuvuze Kera Nanubuwapi
Ntazatubeshye