Abahinzi batuye mu mirenge ya Shangi, Nyabitekeri na Bushenge mu karere ka Nyamasheke barasabwa kwitabira gahunda nshya mu buhinzi yitwa Kwigira, izatuma umusaruro uba mwinshi ariko kandi abaturage bagafatanya mu buryo bumvikanyeho kubona igihingwa gishobora kubabera cyiza kandi kikabaha umusaruro ushimishije.
Umushinga wita ku bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, Fair Children Youth Foundation (FCYF) ukorera mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, tariki 23/07/ 2014 washyikirije abana 9 ibikoresho by’imyuga bize bifite agaciro gasaga gato amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 257.
Ikibazo kivugwa mu kigo nderabuzima cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo kibangamiye cyane abarwayi n’abarwaza ni isuku rusange nkeya muri iki kigo ikomoka ku kutagira amazi meza.
Mu ma saa tanu zo ku wa kane tariki ya 24/07/2014 ubwato bw’ingashya bwari burimo abanyeshuri 14 bari bagiye mu biruhuko ndetse n’umugore umwe wari uhetse umwana, bwarohamye mu gishanga cya Rugezi giherereye mu karere ka Burera, maze abanyeshuri babiri bahita bapfa.
Umushinga bise “Post Haverst and Agri-busness Project” (PASP) wa Ministeri y’ubuhinzi watangijwe mu karere ka Kamonyi ugamije gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki, kugira ngo barusheho kongera umusaruro no kuwufata neza.
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera muri Uganda muri Kanama uyu mwaka, abatoza b’amakipe y’igihugu ya basketball mu bagabo no mu bagore bahamagaye abakinnyi 14 bakina hanze baziyongera ku bandi bakina mu gihugu imbere.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakomoka mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo baravuga ko bagira ubushake mu rugamba rwo kwiteza imbere ariko ngo amikoro akababana ikibazo bakaba basaba kwitabwaho by’umwihariko.
Igikorwa gitegurwa na Talent Detection Ltd kizwi ku izina rya “Bye Bye Vacances” benshi bamenyereye nk’igikorwa gitegurwa n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Gaston Rurangwa uzwi ku izina rya Skizzy, cyongeye cyaje ariko kikaba kizanye impinduka nyinshi.
Umunyamerikakazi Danielle Saxton w’imyaka 27 yakoze ikosa ryo gushyira kuri Facebook amafoto yifotoje yambaye ikanzu yari amaze kwiba maze bimuviramo gufatwa na polisi.
Rumwe mu rubyiruko rutuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera rutangaza ko kuba rutabona aho kwidagadurira cyangwa se aho rukinira imikono itandukanye biri mu bituma rwishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.
Abaturage bo mu tugari twa Rango na Gakomeye mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera baravuga ko babangamiwe n’inka ziragirwa mu mirima yabo, kandi bakoma abashumba baziragira bakabahohotera ku buryo harimo n’umuturage baherutse gukubita bamukura amenyo.
Ubwo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Gakenke batahaga iwabo mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri basabwe kutagenda ngo birare nkaho kwiga birangiye ahubwo ko bakomeza kuzajya basubira mu masomo yabo banafasha ababyeyi.
Mu gihe hari abaturage ba Kagitumba mu karere ka Nyagatare bambuka umupaka cyangwa bakanyura mu mazi bakajya kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bubashishikariza kubicikaho kuko ababikoresha nta terambere bageraho.
Mu karere ka Ngororero batangiye gahunda yo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya amakimbirane akomoka ku butaka hifashishijwe ibihangano bitandukanye, harimo indirimbo, imivugo, amakinamico magufi, ibishushanyo n’ibindi.
Ministiri w’Intebe mushya, Anastase Murekezi yiyemeje kujyana n’icyerekezo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye u Rwanda, kandi ngo yizeye kuzahabwa inkunga y’ubujyanama bwe ndetse n’iva mu gukorana umwete kw’abandi bayobozi n’Abanyarwanda muri rusange.
N’ubwo ubusanzwe mu muco wa Kinyarwanda bivugwa ko umwana ahabwa izina nyuma y’iminsi umunani avutse, biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere Abanyarwanda bazajya basabwa guha abana babo amazina bakivuka.
Rayon Sport igomba gucakirana na Young Africans yo muri Tanzania mu mukino ufungura irushanwa ‘CECAFA Kagame Cup’ rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 7/8/2014, ntabwo irizera neza kuzaba ifite abakinnyi bose yifuza kuko hari abo ikirimo kuganira nabo ngo ibagure, abandi bayikiniraga bakaba bashaka kuyivamo.
Mu gihe bamwe mu baturage batuye ahatunganywa ubutaka buzakorerwaho gahunda yo kuhira imyaka imusozi mu kagali ka Kagitumba mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare babajwe no kuba bo ubutaka bwabo butarashyizwe muri iyi gahunda yo kuhira, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko aba baturage basigayemo bazimurwa (…)
Joseph Habineza wigeze kuba minisitiri w’umuco na Sport kugeza muri Gashyantare 2011 ubwo yeguraga kuri iyo murimo ku mpamvu ze bwite, yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora iyo minisiteri, ubwo havugururwaga guverinoma kuri uyu wa kane tariki 24/7/2014.
Bamwe mu bacuruzi ba koperative COVEPO icuruza injanga ziva muri Tanzaniya ngo bari gukorera mu gihombo bavuga ko baterwa n’umwe mu banyamuryango witwa Matatu ngo warangiye Abanyekongo aho bazajya bajya kugurira injanga mu mugi wa Kigali kandi aribo bakiriya bagiraga babaguriraga izo njanga.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, irasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugira uruhare mu bikorwa byo gufata neza amazi akoreshwa mu kuhira imirima y’ibishanga, ntigatererane abafatanyabikorwa bako, kuko bo igihe kigera bakigendera bya bikorwa bikongera bikangirika.
Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye kujya mu biruhuko bisoza igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2014, mu karere ka Nyamagabe abanyeshuri bataha kure bazahabwa umwihariko wo gutaha mbere y’abandi.
Nyuma yo kugirwa minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Minisitiri Anastase Murekezi yashyizeho abaminisitiri 22 n’abanyamabanga ba Leta icumi bazaba bagize guverinoma nshya igiye kuyobora u Rwanda.
Abahinzi n’abacuruzi bo mu karere ka Ngoma baturiye ikiyaga cya Mugesera barishimira icyombo cya moteri cyashyizwe muri icyo kiyaga kizajya kibafasha mu buhahirane n’ubwikorezi na bagenzi babo ba Rwamagana n’ahandi hakora iki kiyaga.
Abagize urwego rw’abaturage bashinzwe gucunga umutekano ruzwi ku izina rya Community Policing Committee bo mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma bavuga ko kuba batarabona umwambaro w’akazi bibangamira imikorere yabo bagasaba ko ababishinzwe bakihutisha igikorwa cyo kubaha uyu mwambaro.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bavuga ko barambiwe ibibazo bahura nabyo muri ubu bucuruzi none biyemeje gushyiraho ishyirahamwe mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.
Umugabo witwa Nkubana Vincent w’imyaka 46 wo mu kagari ka Bweramana, umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi, igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore witwa nyirabazimenyera Alvera wari indaya ye.
Kuri uyu wa gatatu tariki 23/7/2014 mu mugi wa Glasgow muri Scotland, hatangiye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games), ikaba yaritabiriwe n’ibihugu 71 byo hiryo no hino ku isi byibumbiye muri uwo muryango.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongo n’ubw’inzego z’umutekano buraburira abayobozi ko hadutse abatekamutwe bagenda bashuka abantu babatera ubwoba ko bafitanye ibibazo n’ubuyobozi kandi ngo bashobora kubafasha kubikemura mu rwego rwo gushaka kubarya utwabo.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera amashuri y’incuke kugira ngo abana bose bo muri ako karere bajye batangira kwiga bakiri bato.
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Uwimana Solange yarohamye mu Kivu mu masaha ya saa saba kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014, ubwo yari ajyanye n’abandi bana koga muri ayo mazi ahita arohama bamukuramo yashizemo umwuka.
Mu murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke hari ikibazo cy’abana benshi bavuka ku bakobwa n’abagore babyarira iwabo ntibabone ba se bababyaye ngo babiyandikisheho bityo bazanabone uburenganzira ku mutungo w’ababyeyi bombi. Ibi ngo bikurura amakimbirane ashingiye ku mutungo hagati y’abo bana n’imiryango ya ba nyina.
Umugabo witwa Kayinamura Martin w’imyaka 50 y’amavuko basanze yiyahuye mu ruzi rw’Akanyaru mu gitondo cya tariki 23/07/2014 mu mudugudu wa Rwamanyoni mu kagari ka Kabagugu mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rwiyemeje gufata iya mbere mu gukangurira ababyeyi ndetse n’abavandimwe kuvanaho impamvu zijya ziteza amakimbirane ashingiye ku butaka mu rwego rwo kwirinda ingaruka zirimo n’impfu za hato na hato zijya zivuka zitewe n’ayo makimbirane.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanyije n’umuryango AEGIS TRUST barimo kumurika mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa kabiri tariki 22/07/2014 ibihango by’abana n’abantu bakuru bitanga ubutumwa bw’amahoro no kwimika ubumwe mu Banyarwanda.
Anastase Murekezi wagizwe minisitiri w’intebe wa 10 ugiye kuyobora guverinoma mu Rwanda ni umugabo w’igikwerere ufite imyaka 62, wari umaze imyaka 10 muri guverinoma y’u Rwanda ubu agiye kuyobora namara kuyishyiraho mu gihe kitarenze iminsi 15.
Abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bavuga ko bafite impungenge zo kutishyurwa amafaranga y’imirimo bakoze ku ishuri ry’imyuga riri kubakwa muri uyu murenge ryatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa.
Abakora umwuga w’ubugeni bo mu Karere ka Musanze bemeza ko umwuga wabo utanga mafaranga menshi kuko bashora make bakagurisha kuri menshi ariko ikibazo bagira ni isoko rito ry’ibihangano byabo.
Ntibategereza Papias wari utuye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana akagari ka Kiyanza, yabonetse mu mukoki yitabye Imana, nyuma y’uko yari amaze iminsi igera kuri ibiri umuryango we umushakisha.
Urubyiruko rw’aba guide rwatangije ukwezi ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore mu gikorwa kiswe free being me «kwishimira uwo ndiwe » gahunda iri kwigishwa abana b’abaguides bafite hagati y’imyaka 7 kugera kuri 14.
Mu rwego rwo kurwanya indwara z’amatungo zaba izandura n’izitandura, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yahuguye abajyanama ku buzima bw’amatungo bazafasha abaganga b’amatungo guhashya izo ndwara.
Ku bufatanye bw’akarere ka Nyabihu na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM), muri aka karere hagiye gushyirwa uruganda rutunganya ibirayi, hagamijwe kongerera agaciro iki gihingwa gifatiye runini abaturage n’ubukungu bw’akarere muri rusange.
Abaturage baturanye n’uruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta yo guteka bavuga ko rwagize uruhare mu kugabanya umubare w’abashomeri cyane cyane mu karere ka Kayonza ruherereyemo, n’ubwo rutaratangira gukora amavuta menshi nk’uko byari byitezwe rutangira kubakwa.
Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 07/10/2011.
Nyuma y’umwaka abakozi bubatse amazu y’abacitse ku icumu mu karere ka Bugesera bategereje amafaranga bakoreye ntibayabone, ubu baratabaza ubuyobozi bw’akarere ngo bubishyurize rwiyemezamirimo wabakoresheje.
Polisi irahamagarira abanyeshuri bagiye kujya mu kiruhuko kugira imyitwarire myiza no kubahiriza indangagaciro z’umunyarwanda aho kuba inzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abarema n’abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Kabukuba mu karere ka Bugesera baravuga ko bafite inzitizi y’imihanda yerekeza kuri iri soko bikaba bituma ritaremwa cyane nubwo riza ku mwanya wa gatatu w’amasoko yitabirwa muri Bugesera.
Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’iyi Ntara, barategura imurikagurisha ngarukamwaka ryo ku rwego rw’iyi Ntara, riteganyijwe gutangira tariki ya 18 rikageza 28 Nzeri 2014 mu karere ka Rwamagana.
Abafatanyabikorwa batandukanye bo mu karere ka Rusizi barashimirwa uruhare bagira mu iterambere ry’akarere muri rusange ariko nanone bagasabwa kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo n’akarere cyane cyane bagaragariza akarere ibyo bakora kugirango raporo zitangwa ku rwego rw’igihugu zijye zifasha akarere kumenya (…)
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 47 byo mu karere ka Ngororero barasabwa guca burundu ikoreshwa ry’imbaho (ardoise) abana bakoresha mu kwandika iyo bari mu ishuri maze bagakoresha amakayi n’amakaramu.