Burera: Intumwa za Rubanda zanenze uburyo zimwe mu nka za “Girinka” zifashwe

Mu minsi 10 Intumwa za Rubanda zamaze mu Karere ka Burera zigenzura imibereho y’abaturage, ngo zatunguwe no gusanga bamwe mu bagabiwe inka muri gahunda ya “Girinka” bazifashe nabi, ku buryo bigaragara ko intego z’iyo gahunda zitagezweho muri ako karere.

Ubwo, tariki ya 03/02/2015, izi Ntumwa za Rubanda zamurikaga ibyo zabonye mu igenzura zakoze mu baturage batuye mu mirenge icyenda zasuye, zagaragaje ko bamwe mu bagabiwe inka bazoroye nabi: bazicisha inzara, ntibanazubakire ibiraro.

Depite Semasaka Gabriel, umwe muri izo Ntumwa za Rubanda, yavuze ko kubera uburyo izo nka zifashwe nabi bituma ntacyo zimarira abazitunze.

Yagize ati “Usanga inka babonye nubwo ziba ari nziza zifatwa nabi. Usanga nta bwatsi zifite, nta kiraro, zitagaburirwa, ziri ku mugozi. Bikageraho ntizibyare, nubwo zanabyara ntizikamwe kubera uko zifashwe”.

Inka ntizubakiwe ibiraro ahubwo zibera ku gasozi.
Inka ntizubakiwe ibiraro ahubwo zibera ku gasozi.

Yunzemo ati “Cyangwa se abantu bagakeka ko ari ingumba kandi zidafata, ntizibyare kubera ko zifashwe nabi! Bagahora bazigurisha! Umuntu agahorana inyana kandi yarahawe inka kugira ngo imubyarire, imuhe amata”.

Akomeza avuga ko ugendeye kuri ibyo bihita bigaragara ko mu Karere ka Burera intego ya gahunda ya “Girinka” itagezweho nk’uko byifuzwaga.

Ubusanzwe ngo intego ya Girinka ni ukurwanya imirire mibi mu baturage banywa amata. Nyamara ngo mu Karere ka Burera siko bimeze kuko ngo bamwe mu bagabiwe inka usibye kuzifata nabi ngo banazibonamo ifumbire gusa.

“Ntabwo gahunda ya Girinka igera ku ntego yayo yo kurwanya imirire mibi kubera ko abazibonye benshi nta na litiro bashobora kubona muri izo nka igihe zabyaye! Abandi ntizibyara! Hari noneho n’abahisemo kugenda bazisimbuza ibimasa!,” Depite Semasaka.

Zimwe mu nka zatanzwe muri girinka zihora ziziritse ku giti nta n'ubwatsi zifite.
Zimwe mu nka zatanzwe muri girinka zihora ziziritse ku giti nta n’ubwatsi zifite.

Akomeza avuga ati “Ni ukuvuga ko biba birangiye! Imirire iba ivuyemo! Abaturage bo muri Burera abenshi igihe uvuze inka ntabwo babonamo umukamo w’amata! Bose babonamo ifumbire! Umuntu aba ahombye ibirenze 50% biva muri ya nka igihe agendera ku ifumbire gusa”.

Depite Semasaka akomeza avuga ko umuturage ugabiwe inka ayifashe neza, ikamuha umukamo, ifumbire yakwizana.

Izi ntumwa za Rubanda, Senateri Musabeyezu Narcisse, Depite Semasaka Gabriel na Depite Nyiramadirida Fortunée, zasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Burera kurushaho gukorana bakajya bahanahana amakuru, bakamenya ibibera mu baturage.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko hari uburangare bwa bamwe mu bayobozi ku buryo ngo asanga ikibazo gifitiwe igisubizo ariko uburangare bugatuma icyo gisubizo kitaboneka.

bamwe mu bagabiwe inka bumva ko umusaruro ari ifumbire gusa.
bamwe mu bagabiwe inka bumva ko umusaruro ari ifumbire gusa.

Yongeraho ko bagiye kumanuka bakegera abaturage ku buryo bakomeza kubigisha, abagabiwe inka bakarushaho kumenya akamaro kayo, bakayorora uko bikwiye.

Ugendeye kuri ibyo intumwa za rubanda zagaragaje wahita ubona ko hari bamwe bagabiwe inka badafite ubushobozi bwo kuzorora. Bityo inka ikababera umuzigo, bakabura uburyo bwo kuyorora neza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhamya ko inka zimaze gutangwa muri gahunda ya “Girinka”, muri ako karere, zibarirwa mu bihumbi 62, habariwemo izitangwa n’akarere nyirizina, izitangwa n’abafatanyabikorwa b’ako ndetse n’iz’abazituriye bagenzi babo batishoboye.

Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko mu mwaka w’imihigo 2014-2015 inka 1200 zizagabirwa abatishoboye.

Noneho ariko ngo mbere y’uko umuturage utishoboye agabirwa inka bazajya babanza bagenzure niba yashobora kuyorora nibasanga abishoboye bayimugabire, niba atabishoye bamugabire irindi tungo rigufi yashobora korora.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Njye ahubwo mbona abafite inka bajya bahuriza hamwe mu mirenge, ubuyobozi bwumurenge bukabibafashamo bakabona ikibanza bororeramo bose hamwe kuburyo bitanga nakazi kuwazitaho.

umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Ntibamenyereye ubworozi bw’inka!
Bazi guhinga cyane kurusha korora inka!

Muvugizi yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka