Nyange: Umugore yiyemeje kurara hanze kugeza igihe azabonera inzu ya Leta

Umugore witwa Nyirafaranga wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero yiyemeje kujya arara hanze kugeza igihe azabonera inzu ya Leta iri mu murenge atuyemo, kuko ngo adashaka gutaha iwabo naho muri uwo murenge ariko hitaruye umuhanda wa kaburimbo n’agace k’ubucuruzi.

Abaturanye n’uyu mugore bavuga ko yataye urugo rw’iwabo nyuma y’uko yari atangiye kurwara indwara zo mu mutwe maze aza kuba hafi y’ibiro by’Umurenge wa Nyange, aho yatangiye abana n’undi muntu wabaga muri iyo nzu ayikodesha ariko akaza kuyivamo hagashyirwamo undi utaremeye gucumbikira uyu mugore none akaba avuga ko azarara hanze kugeza ayibonye.

Asiga ibiryamirwa bye hanze akajya gukorera amafaranga.
Asiga ibiryamirwa bye hanze akajya gukorera amafaranga.

Uyu mugore asanzwe akora akazi ko gutunganya imisatsi (gusuka) agakorera mu gace k’umujyi kari ku muhanda wa kaburimbo. Abahatuye bavuga ko ariwe uzi gukora neza uyu murimo kurusha abandi ku buryo ariwe abakeneye gutunganyirizwa imisatsi baha akazi.

Kubera ko atarabona inzu yifuza, uyu mugore arara ku rubaraza rw’amazu y’ubucuruzi ari ku muhanda wa kaburimbo hafi y’isoko rya Nyange, mu gitondo akazinga matora ye n’imyenda maze akabisiga hanze akajya mu kazi asanzwe akora akaza gutaha nimugoroba.

Kubera ko ibiryamirwa bye abisiga hanze ngo ntajya ajya kure ku buryo iyo imvura ikubye aza akanurira ku rubaraza ibikoresho bye.

Abahatuye baramumenyereye bamucungira ibikoresho bye iyo adahari.
Abahatuye baramumenyereye bamucungira ibikoresho bye iyo adahari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyonsaba Ernest avuga ko ikibazo cy’uyu mugore akizi, ariko bakaba batarakibonera umuti, umurenge ukaba urimo kwiyambaza akarere ngo uyu mugore ashakirwe aho aba.

Niyonsaba kandi yemeza ko uyu mugore ngo ajya arwara indwara zo mu mutwe ku buryo bakeka ko aribyo bimufasha gufata icyemezo cyo kwibera ku gasozi.

Uyu muyobozi avuga ko uko byagenda kose hashakishwa icyakorwa ngo uyu muturage areke kurara ku gasozi, ariko ko inzu yifuza kubamo ari iya Leta kandi ifite ibindi ikoreshwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

sha uyu mugore azi kwifatira decision kbs, nanjye ndamwemeye

h yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Uyu mugore nafashwe abone aho atura atazahava ahura nibibazo bakamufata kungufu canke se akagira ikindi kibazo! Kandi ntibibereye ko umuntu aryama hanze atari umuzamu ou bien impunzi ou bien Igisimba!

Holiness yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

bamufashe kuko niba arwara mumutwe buriya niyo pin akoresha paka bamuhaye inzu

niyokwizerwa eric yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ngirango ahubwo aba yaragiye kurara ku ibaraza ry’ibiro by’Umurenge, nibwo bari kumwumva vuba. Uko umuyobozi yinjye n’uko asohotse mu biro akamubona, byatuma yihutisha ikibazo cye.

jbv yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka