Umunsi wa mbere w’iri rushanwa waraye ukinwe mu nzira y’ibirometero 48,aho ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare yarangije iri ku mwanya wa kane aho basiganwaga n’igihe bakina nk’ikipe (Team Time Trial)

Eritrea ihagarariwe n’abakinnyib bamenyerewe nka Debesay Meksbeb, Merhawi Kudus na Daniel Teklehaimanot, niyo yaje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Afurika y’Epfo,Ethiopia yaje ku mwanya wa gatatu u Rwanda ruza ku mwanya wa kane.
Kuri uyu wa kabiri, hari hatahiwe gukina kw’abatarengeje imyaka 18 na bo basiganwa kugiti cyabo(Individual Trial) aho ku ruhande rw’u Rwanda Mugisha Samuel w’imyaka 17 ari we wakinnye mu bahungu. Mugisha wari yitabiriye ku nshuro ya mbere amarushanwa yo muri uru rwego yarangije ku mwanya wa munani akoresheje iminota 38 amasegonda 21 n’ibice 91.
Umukinnyi wo muri Afurika y’epfo, De Vink Gregory ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 35 amasegonda 33 n’ibice 91 akurikirwa n’umunya Algeria na Islam Mansouri mu gihe ku mwanya wa gatatu hajeho El Mahdi Chokri wo muri Marooc.

Iyi mikino izasozwa tariki 14/6/2015, kuri uyu wa gatatu bari bube bakina nanone basiganwa n’igihe mu bakuru(abakobwa n’abahungu) ndetse n’abatarengeje imyaka 23, ariko buri mukinnyi akina ku giti cye(Course contre la montre individual).
U Rwanda ruzahagararirwa na Niyonshuti Adrien mu bakuru, Ndayisenga Valens mu batarengeje imyaka 23 na Girubuntu Jeanne D’Arc mu bakobwa. Imnsi itatu yanyuma y’iri siganwa, amakipe azaba asiganwa mu muhanda(road race).
Jah d’eau DUKUZE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|