Nyamasheke: Ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwafunguye by’agateganyo Umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho by’akarere (logistic officer) witwa Mugabo Jean Paul ukurikiranyweho kunyereza ibikoresho yari ashinzwe gucunga, akajya yitaba ari hanze.

Mugabo akurikiranywe ho kurigisa mudasobwa zigendanwa (laptops) 23 zari zigenewe imirimo isanzwe y’akarere.

Izi mudasobwa zari zageze ku karere zizanywe na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kuzigemura ku Karere ka Nyamasheke, baza gusanga zitujuje ubuziranenge basaba ko zitakwakirwa zigasubizwa rwiyemezamirimo.

Rwiyemezamirimo wazizanye yagarutse kuzitwara ahageze asanga zidahari, hakaba hataragaragazwaga uko zinjiye mu karere n’uburyo zasohotsemo, ibi bikaba ari ibikubiye mu birego byashinjwaga Mugabo Jean Paul.

Ku wa kabiri tariki ya 10/02/2015 nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwasanze ukurikiranwa ashobora kugumya kugukurikiranwa ari hanze. Mugabo Jean Paul yari yatawe muri yombi ku itariki ya 26/01/2015.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mwana ararengana, mudasobwa zasubijwe rwiyemezamirimo

?????????? yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka