Rusizi: Ubufindo bwe ngo ntaho buhuriye n’amashitani

Umusore Dusenge Saidi uzwi ku izina rya The Black atangaza ko ubufindo bwe bwo kwitobagura ibice by’umubiri bitandukanye birimo amatwi, amaso, mu ijosi, akanahuza umunwa w’epfo n’uwa ruguru akoresheje igikwasi ntaho buhuriye n’imbaraga za Shitani.

Nta ntoboro ubona iyo arangije igikorwa ndetse habe n’amaraso ava nk’uko bisanzwe bimenyerewe ku muntu wakomeretse ajombwe n’ikintu.

Ku myaka 15 nibwo uyu musore yagarutse mu Rwanda mu mwaka w’1995 avuye mu nkambi ya Mushiha yarimo abanyarwanda bahunze mu mwaka w’1959, iherereye hagati y’igihugu cya Tanzaniya n’u Burundi.

The Black kandi yaje kujya mu ngabo z’igihugu ariko aza gusubizwa mu buzima busanzwe mu mwaka wa 2003 mu cyiciro cya karindwi.

Ababona ibikorwa by'uyu musore birabatangaza.
Ababona ibikorwa by’uyu musore birabatangaza.

Atangaza ko yagize amahirwe yo guhugurwa amezi asaga 6 muri ubu bufindo mu gihugu cya Tanzaniya. Akomeza agira ati “ibi ni bimwe mu bikorwa bya ‘elimu dunia’ bivuze kumenya ubuzima bwa muntu bikunze kuboneka mu gihugu cya Tanzaniya”.

Uyu musore Dusenge ni igikara nk’uko n’akazina ke k’ubuhanzi ka The black kabisobanura, ubusanzwe atuye mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.

Akunze kuba yitoboje ibikwasi bisaga 4 yatoboye ku bice by’umubiri bitandukanye birimo amaso, umunwa, izuru, ijosi, amatwi n’ahandi; ibi bikwasi akavuga ko ari bike bitewe n’ibyo Umunyamakuru wa Kigali Today yamusanganye, kuko ngo ashobora kubikwirakwiza umubiri we wose dore ko ntaho atacyinjiza.

The Black asobanura iby'ubufindo bwe.
The Black asobanura iby’ubufindo bwe.

Azwi mu Karere ka Rusizi nk’umunyabufindo cyangwa maji witobora ibice by’umubiri ariko ntihagire amaraso cyangwa igisebe bimugaragaraho, ibyo bikaba bitangaza benshi bamubona ari kubikora.

The black avuga ko ibyo akora ari impano yize ku buryo umuntu wamwigana yabigiramo ingaruka zo kuzana amashyira ndetse no kugira uburibwe budasanzwe byaba ngombwa agapfa, kubera ko we ngo aba azi aho imitsi y’umubiri we iri ku buryo atayiteramo igikwasi.

Abareba ibikorwa by’uyu musore bibatera ubwoba bamwe bikabetera kwibaza niba ntaho bifitanye isano n’imigenzo ya gipagani cyangwa se shitani nk’uko abamuzi babivuga.

Ubufite bwe ngo buramutunze.
Ubufite bwe ngo buramutunze.

The Black ntavuga rumwe n’abamukekaho gukorana na Shitani kuko abitera utwatsi avuga ko byose ari imyumvire, kuko ngo iyo umuntu abonye ibintu bidasanzwe atangira kumva ko hari aho bihuriye na shitani nyamara ngo ni amagambo.

Umunyamakuru wa Kigali today yamubajije niba yemera Imana avuga ko ayemera gusa ariko ngo ntiyagira uwo abwira idini asengeramo kuko ngo byatera benshi kumwibazaho bigatuma bamwishisha, akomeza atangaza ko hari n’ababona hari uwateye imbere yaguze za rukururana bagatangira kuvuga ko yageze mu zindi si.

Iyi myiyerekano avuga ko imutunze kuko hari amafaranga yinjiza ku munsi bitewe n’abifuza kureba ubufindo bwe akaba ashobora kwinjiza ibihumbi 30 ku munsi, ndetse ngo yibitseho n’izindi mpano zirimo kuba yagaragaza aho yishinze icyuma mu musaya, kurya siraje ndetse no kuba yakwikuraho umutwe akawisubirizaho.

Bamwe mu babirebaga ubwo Kigali today yari yamusuye batangaje ko bumiwe bamwe bavuga ngo “si iby’i Rwanda” abandi ngo ni amashitani kuko nta muntu muzima wakwitobagura umubiri ntave amaraso.

The Black avuga ko agiye kwagura impano ze.
The Black avuga ko agiye kwagura impano ze.

Umwe mu barebaga uyu musore ari kwipfumura ni umusaza w’imyaka 65 witwa Ndahiriwe Flavier, utuye mu Kagari ka Buhokoro, Umurenge wa Gashonga.

Uyu musaza yagize ati “ndumiwe kubona umuntu akurikiranya ibikwasi birenze bitatu ku mubiri ntagire amaraso ava. Si ubuhanzi ahubwo ni uburwayi”.

Akomeza avuga ko yagenze henshi nka Bujumbura, Kigali no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ariko “si nigeze mbona ibintu nk’iki. Ashobora kuba akorana na shitani”.

Nubwo butavugwaho rumwe n’abantu, uyu musore avuga ko ubu bufindo bumutunze akaba anagiye kwagurira impano ye muri muzika ndetse no kugaragaza ubundi bufindo afite.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

NUBWO NAJYE NDYA UMURIRO NANAWISIGA BIRIYABYO BIRARENZE PE! SIMBYEMEYE!

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

yeweee namayobera sinibaza niba na baganga bose bomwisi niyo baterana ntawe baca umutwe habure namaraso namake ava kandi aribo basanasana iminsi ikicuma ahubwo nababireba bajye bagira amakenga?

damy yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

yeweee namayobera sinibaza niba na baganga bose bomwisi niyo baterana ntawe baca umutwe habure namaraso namake ava kandi aribo basanasana iminsi ikicuma ahubwo nababireba bajye bagira amakenga?

damy yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

Yewe Ndumiwe Pe! Uwo Musore Yesu Namurokore Kuko Birarenze Wa Mana We!.

simeon yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Umva the black ntahoahuriye nibyo kwa shitanikuko harabakora ibimurenze buri wese nimpano ye ndamuzi cyane

Peace yanditse ku itariki ya: 13-02-2015  →  Musubize

Bitewe n’ubwo busobanuro yatanze imbere y’imbaga z’abanya Rusizi n’imbere y’abanyamakuru ,sinziko nabyita impano!wapi ntago mbyumva kiretseko afite ubundi bushobozi busaga ubw’imana yaturemye!!Incroyable mais vrai!par satanisme!!chaoo.

AMERICAIN yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

Uwo musore ukora ibyo ntabundi buhanga cgse impano runaka ,uko mbyumva n’intumwa y’ikuzimu mu myuka mibi!areke kurangaza abantu ntamuntu waremwe mu maraso nahatari umutsi hava amaraso,ahubwo sinamucira urubanza ko arumukozi wa shitani kuriy’isi!akwiye gukurikiranwa!Thats my contribution!chaoo.

AMERICAIN yanditse ku itariki ya: 12-02-2015  →  Musubize

ndumiwepe nuguhanga amaso yezu kristo pe

rwamucyo abraham yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

yemwe najye ndumiwepe. iyi si nibyahanuwe. pe ngo ubwenge buziyonjyera koko nibyo. arikorero ibi ntidukwiye kubyibazaho cyane hubwo duhange amaso yezu kristo

rwamucyo abraham yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Barabyiga reka nkubwire kimwe wigeze ubona uwinjiza igiceri mu mubiri we. Uko abikora yarabitweretse. Ufata igiceri ugahina akaboko inkokora ukayishyira ku meza ikiganza kikegera ishati wayitebeje neza ifunze kugera hejuru noneho igiceri ukagihata akagikuba hejuru y’inkokora ukakireka ubwa mbere kikagwa ubwa kabiri ukagitora n’akaboka kamwe kari ku ikara ukakirekura kikagwa mu ishati ukabereka ibiganza uti cyagiye.
Ni bindi rero uko utuntu tubajijisha kubera ko muba mwiteguye kureba igitangaza hari ibyo mutabona hahahah

ruberwa yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka