Abaturage 223 b’ahitwa Muganza mu karere ka Gisagara bari bamaze igihe mu cyiciro cy’abahabwa inkunga y’ingoboka batishoboye ubu bamaze kwiyuzuriza inyubako y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 26, babicyesheje kuba barazigamye kuri iyo nkunga bahabwaga buri kwezi.
Abanyamutendeli bishimiye igikorwa isosite y’itumanaho ya Airtel yabagejejeho iza mu cyaro iwabo ikabasusurutsa mu miziki n’ababyinnyi babazaniye maze ikanabaha service z’itumanaho zirimo no kugura SIM card.
Umurambo w’umukobwa witwa Christine Ntamuhanga wabonetse mu kiyaga cya Kivu tariki 17/07/2014 ku ruhande rw’akagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro nyuma y’iminsi ibiri yari ishize umuryango we waramubuze.
Mu murenge wa Mutendeli mu kagali ka Mutendeli umudugudu wa Kibaya haravugwa ubujura bw’amatungo magufi arimo inkoko, ihene n’andi bavuga ko abajura bayasanga aho batuye mu midugudu nijoro bakayakura mu bikoni bakayiba.
Ikigo cyitwa BETTER THAN CASH Alliance gikorana n’Umuryango w’abibumbye, kirifuza ko mu Rwanda hatezwa imbere guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefone, ku buryo ngo atari ngombwa gukoresha amafaranga mu kugura ibintu no kwishyurana, aho Leta n’ibindi bigo ngo bihombera mu ihererekanya ry’amafaranga anyuzwa mu ma banki.
Equity Bank, imwe mu ma banki akomeye yo mu gihugu cya Kenya ngo irishimira isoko imaze kugira mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri gusa imaze ihafunguye imiryango.
Abashoferi batwara abagenzi mu matagisi mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba nta byapa biri mu mihanda bakoreramo bibabangamiye cyane kuko aho bahagaze hose binjiza abagenzi cyangwa babavana mu modoka bacibwa amande ngo bahagaze aho batemerewe guhagarara.
Niyonzima Jeovan ufite imyaka 18 wigaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rizwi ku izina rya NDABUC riri mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, ku mugoroba wo kuwa 21/07/2014 yasanzwe mu cyumba yifungiranye yapfuye ari mu kagozi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagaritse by’agateganyo bamwe mu bakozi ba Leta bo mu nzego zitandukanye zikorera mu karere kugira ngo bajye gushaka bimwe mu byangombwa batujuje.
Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) n’abakorerabushake b’uyu muryango mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyanza ntibavuga rumwe ku iyongera ry’umusanzu urimo gusabwa abanyamuryango.
Mu mudugudu wa Rushikiri, akagari ka Murehe, mu murenge wa Rukoma, umugore witwa Mukakibibi Julienne n’abana be babiri baracyekwa ko bivuganye umugabo we akaba na se w’abo bana Hagumamasaziro Emmanuel; bamutemesheje umuhoro.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ibiri kuri uyu wa 20/07/2014 bafashe ingamba zirimo no guhugura abaturage gukoresha ikoranabuhanga cyane mu bice by’icyaro.
Abantu 15 barimo ab’igitsina gabo 8 n’ab’igitsina gore 7, nibo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Kagali ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu karere aka Gatsibo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22/7/2014 ahagana saa moya.
Umwarimu wo muri Kaminuza y’i Leeds ho mu Bwongereza witwa Ian Lamond, aherutse gukora agashya ko kwiyambura imyenda imbere y’abanyeshuri agamije ko bamukurikira, kuko yabonaga basinziriye, batamukurikiye.
Abatuye umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bakora ubworozi bw’inkoko za kijyambere bafite imbogamizi muri uyu murimo kubera ikibazo cyo kutagira amashanyarazi kandi izi nkoko zisaba gucanirwa, ndetse zimwe zikaba zibapfana iyo zitaramenyera ubu buzima.
Bamwe mu baturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare batuye ahatunganywa kuzakorerwa ubuhinzi bwuhirwa bavuga ko amatungo yabo yabuze ubwatsi kuko ubwo bahingaga ku miringoti imashini zaburimbuye ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba burabasaba kugaburira amatungo yabo ibisigazwa by’imyaka (…)
Abaturage barishimira umuhanda wa kilometer 8 uhuza umurenge wa Rurembo na Shyira wahanzwe ku bufatanye bw’ingabo z’igihugu mu bikorwa byitiriwe Army Week. Uyu muhanda uca mu tugari 3 ari two Murambi, Rwaza na Mwana ngo uzabafasha kwikura mu bwigunge.
Nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’isi muri Brazil we na bagenzi be mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza aho basezerewe rugikubuta, uwari kapiteni wayo Staven Gerrard kuri uyu wa mbere tariki 21/7/2014 yafashe icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu ngo akaba agiye kwibanda ku gushakira intsinzi ikipe ya Liverpool (…)
Joseph Nabonibo ufite imyaka 46 y’amavuko akaba atuye mu mudugudu wa Nyagafunzo mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera arwaye indwara amaranye imyaka 31 imutera kunenwa n’umuhisi n’umugenzi ku buryo byageze igihe n’umugore yari yarashatse akagenda.
Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba, Niyonzima Tharcisse arasaba abanyamuryango bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa birambuye n’icyerekezo cy’umuryango FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kugisanisha n’icyerekezo cy’igihugu hagamijwe gukora ibikorwa biganisha mu cyerekezo kimwe.
Abasirikare ba Kongo bari ku mupaka uhuza icyo gihugu n’u Rwanda mu karere ka Rubavu, taliki ya 21 Nyakanga 2014, babyukiye mu bigori by’Abanyarwanda biri ku mupaka mu mudugudu wa Humure akagari ka Hehu baca ibigori imirima ibiri.
Bamwe mu baturage batuye mu tugari twa Mwiyando, Mubuga na Rwa two mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bakunze gukoresha Poste de santé ya Butare bifuza ko yakwongererwa ubushobozi kubera uburyo badakunze kworoherwa n’ingendo bakora mu gihe hari ugize ikabazo amasaha akuze bikaba ngombwa ko bajya ku kigo nderabuzima.
Mu murenge wa Rubaya mu mudugudu wa Kagogo akagari ka Gashari mu karere ka Gicumbi hafi y’akayira kajya mu gihgu cya Uganda hatoraguwe umurambwo w’umugore witwa Zaninka Beatrice yapfuye.
Urukiko rwa gisirikare rwahanishije Private Ntaganda Vedaste igihano cyo gufungwa amezi atandatu no kwishyura Mugabo Ildephonse amafaranga yakodesheje moto ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutoroka igisirikare ntanubahirize amasezerano yagiranye na nyiri moto yari yakodesheje.
Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba na Sudani y’Amajyepfo batangiye amasomo ari ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya gisirikare n’umutekano mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force Senior Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka (…)
Urugaga rw’abafundi mu Rwanda rwateguye ukwezi kwahariwe umufundi mu Rwanda. Uku kwezi kugamije kugaragaza akamaro k’umufundi mu iterambere ry’igihugu kuzatangira tariki 26/7/2014 kugeza tariki 30/8/2014.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwaturutse hirya no hino muri Afurika ruteraniye i Kigali mu nama y’umushyikirano, ko niba badahagurutse ngo birwaneho hagamijwe kuva mu bukene, intambara no gutegekwa n’abandi, batagomba gutegereza ko hari undi uzabakemurira ibyo bibazo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko servise z’ubutaka zigitinda kuri bo cyane mu ihererekanya ry’ubutaka, hakiyongeraho ko zitanabegereye bakifuza ko zabegerezwa.
Mu gusuzuma imihigo y’umwaka wa 2013-2014, ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abakozi batandukanye bako bishimira uburyo bushya bwo gusuzuma imihigo, basanga bwarajemo agashya kuko bufasha abakozi gutanga Serivise ku baturage nk’uko byari bisanzwe.
Helen Smith w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka ahitwa Prestatyn mu Burengerazuba bwa Wales, yahuye n’igitangaza nyuma yo gukora ikanzu muri lasitike (élastiques) mu ibara ry’umukororombya akayishyira ku isoko maze ikagurwa akayabo k’amayero 215000 bishatse kuvuga arenga miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Abavumvu bo mu gace kegereye ibirunga batangaza ko bafite ikibazo cy’ubukonje bw’agace batuyemo butuma inzuki zabo zikonja bigatuma zidatanga umusaruro w’ubuki uhagije bakaba bifuza ko bahabwa imizinga ijyanye n’ako gace gakonja.
Bijya bibaho ko izina rimenyekana cyane ariko abantu benshi ntibamenye inkomoko yaryo. Ibi birashoboka ko ari ko bimeze ku izina “akabenzi” ryitirirwa ingurube cyangwa ifunguro rikoze mu nyama zayo.
Inzu y’uwitwa Iryamukuru Corneille iherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati mu kagari ka Bumba yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa tanu z’ijoro rishyira ku wa mbere tariki 21/07/2014 ntihagira umuntu uhiramo, ariko ibyarimo hafi ya byose birakongoka.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kararo, Akagali ka Mudakanwa mu Murenge wa Gataraga ho mu Karere ka Musanze bagaragaza ko inka za Girinka zitangwa hakurikije ikimenyane kandi zigahabwa abantu bifite.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubumenyi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, basabwe kugira umuco wo kuzigama kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, maze bateze igihugu cyabo imbere.
Bayavuge Leonidas uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko yanyweye umuti wica udukoko two mu myaka witwa Kiyoda ajyanwa kwa muganga, ariko ntiyabasha kubaho.
Abakozi bubatse inzu y’ubucuruzi y’abahabwa inkunga y’ingoboka (VUP) mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara, baratangaza ko bahangayikishijwe no kuba barakoze ntibahembwa bakavuga ko birimo kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo ubukene no kutabasha gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutaka ba noteri bagera kuri 94 barahiriye kujya kwemeza inyandiko zirebana n’iby’ubutaka mu mirenge igize intara y’amajyepfo.
Abanyamuryango 30 ba koperative ya ba karaningufu bo mu mujyi wa Ngororero baravuga ko batishimiye imikoranire yabo n’abacuruzi bo muri uwo mujyi kuko itabateza imbere nk’uko bigenda ahandi bavuga ko ba karingufu babayeho mu buzima bwiza.
Abaturage bacumbitse mu mudugudu wa Kazaza bita kwepa inonko hafi y’igishanga cy’umugezi w’umuvumba mu karere ka Nyagatare bishimira ko babonye aho bacumbika bakava mu gishanga hagati ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha burabagawa isuku nke no gutura mu kajagari.
Abahinzi b’inyanya bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko umusaruro wabo muri uyu mwaka wagabanutse kubera ikibazo cy’uburwayi zahuye nabwo bw’agakoko ka Milidiyu.
Amahirwe y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu gukomeza gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha yagabanutse cyane ubwo yatsindwaga na Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Complex Sportif i Pointe Noire ku cyumweru tariki ya 20/7/2014.
Intore z’umuryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Karongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2014 zasoje amahugurway’iminsi ibiri ku ndangagaciro zikwiye kuranga abayobozi ndetse n’ibyo zikwiye gukora mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, kwihutisha iterambere ry’igihugu no gukomeza kubungabunga isura nziza y’u Rwanda (…)
Akimana Elyse w’imyaka 10 y’amavuko, avuga ko akunda kuvuza cyane ingoma ndetse ngo bibaye ngombwa yabihindura umwuga mu buzima bwe bwose.
Ubwo hatangizwaga itorero mu ishuri rikuru rya Institut polytechnique de Byumba (IPB) umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri biga muri iryo shuri kwimakaza ubutore na kirazira ndetse bakongera indangagaciro ku bumenyi barimo bavoma muri iryo shuri.
Ikigo cy’itumanaho cya Tigo cyamaze kumvikana na banki KCB ko ubu umukiliya wabo agiye kuzajya yihitiramo ikimworoheye mu gukoresha konti ya banki akoresheje telefoni ndetse n’umukiliya wa Tigo cash akaba yakoresha amafaranga ye anyuze mu byuma ATM bya banki KCB.
Umukobwa witwa Uwimana Asha w’imyaka 36 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi akurikiranweho icyaha cyo gutwika amazu abiri mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 20/07/2014.
Ministeri ishinzwe umutekano (MININTER), iy’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) hamwe n’inzego zinyuranye, bagaragaje ko gushya kw’amazu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, biterwa n’impamvu zitandukanye zitarashyirwa ahagaragara, ariko ko muri zo hashakishwa abakorana n’abo mu mitwe ya FDLR na RNC.
Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwita kuri gahunda yo kuboneza urubyaro no kuyikangurira abayoboke babo ndetse bagashishikarizwa kwigisha urubyiruko rwo mu madini bayobora ibijyanye na gahunda yo gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere yabo.