Busasamana: Imvura idasanzwe yangije imyaka inasenya amazu

Imvura idasanzwe irimo amahindu yaguye ku mugoroba wo kuwa 08/02/2015 mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yangije imyaka mu mirima y’abaturage inasenya amazu muri uyu murenge uherereyemo umujyi wa Nyanza.

Imibare y’ibyangijwe n’iyi mvura yamaze hafi amasaha abiri ntibiramara kubarurwa, gusa ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana bwemeza ko bihari.

Imwe mu myaka yangirikiye mu murima kubera imvura irimo urubura.
Imwe mu myaka yangirikiye mu murima kubera imvura irimo urubura.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Busasamana, Ir Kanani Enani yabwiye Kigali Today ko hari imyaka yangirikiye mu mirima y’abaturage ndetse n’amazu akaba yasenyutse.

Yagize ati “Ubu ntiturabasha kumenya neza ibyangiritse ariko mu masaha ari imbere tumaze kwakira raporo biraza kumenyekana”.

Yatangaje ko mu Kagari ka Gahondo ko muri uyu Murenge wa Busasamana inzu ya kopetative “Dufatanye umurimo” ariyo byamaze kwemezwa ko yasenyutse biturutse kuri iyo mvura yaguye mu buryo budasanzwe yiganjemo n’urubura rwinshi.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyanza ndetse n’ushinzwe imicungire y’ibiza bavuga ko bategereje raporo ziva mu mirenge kugira ngo barebe uburemere bw’ikibazo cyatewe n’iyi mvura.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimwihangane

chance yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka