Nyanza: Babiri batawe muri yombi baha umupolisi ruswa

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza hacumbikiwe abagabo babiri; Munyangabe Chrysostome na Hishamunda François bafashwe kuwa 7/02/2015 baha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo arekure imodoka y’umwe muri bo yari yafashwe ipakiwemo ibiti by’imisheshe.

Polisi y’igihugu mu Karere ka Nyanza dukesha iyi nkuru ivuga ko uwitwa Hishamunda ariwe wari nyiri imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corora yafashwe ipakiye ibiti by’imisheshe, naho uruhare rwa Munyangabe rwari ugukoreshwa mu gutanga iyo ruswa ku mupolisi hanyuma byacamo akamugororera ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyi Ntara, CSP Hubert Gashagaza avuga ko Munyangabe na Hishamunda basanze umupolisi kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu Karere ka Nyanza ari naho imodoka iparitse bamuha iyo ruswa arayanga ahubwo arabafata.

Avuga ku ngaruka za Ruswa, Gashagaza yagize ati "Ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu. Ni byiza kwirengera ingaruka z’icyaha aho kucyongeraho ikindi”.

Yakomeje avuga ko uyu mupolisi yakoze mu buryo bwa kinyamwuga kandi n’undi wese uzakora nk’aba bagabo bombi polisi y’igihugu ntizazuyaza mu kumuta muri yombi ngo ashyikirizwe ubutabera.

Uyu muvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kudatanga no kwakira ruswa kandi bagakomeza gutanga amakuru ku babikora kimwe n’ibindi byaha muri rusange.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, gutanga impano kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko bihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga, nk’uko ingingo ya 641 y’icyo gitabo ibiteganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka