APR FC na Rayon Sports zigomba gushakira intsinzi hanze- Eric Nshimiyimana
Umutoza w’ikipe ya As Kigali Eric Nshimiyimana asanga amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika mu mpera z’iki cyumweru, agomba gukina ashaka gutsinda nubwo yombi azaba akinira hanze y’igihugu cy’u Rwanda.
APR FC na Rayon Sports zizahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 11/2/2015, aho ikipe ya APR izaba yerekeza muri Mozambique gukina umukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo na Liga Muçulmana uzaba ku cyumweru tariki 15 Gashyantare, naho Rayon Sports yo ikazerekeza muri Cameroon gukina na Panthere du Nde yo muri iki gihugu mu mukino w’amajonjora w’amakipe yatwaye ibikombe iwayo uzaba kuwa gatandatu.


Aganira na Kigali Today, umutoza w’ikipe ya As Kigali iza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona kugeza ku munsi wa 16, yadutangarije ko aya makipe aabanyarwanda bose bayari inyuma kandi ko kuba azabanza gukinira hanze hari icyo bizayafasha.
“Ni amakipe agomba kitwara neza kuko yose azatangirira hanze, ikintu ubundi cyakagize icyo kiyafasha”, Eric Nshimiyimana atangariza Kigali Today.
“Nababwira ko umupira w’amaguru w’ubu amakipe aba ashobora no gutsindira hanze(y’ikibuga cyayo), bityo nibagenda bazakine bashaka gutsinda kuko iyo uje mu rugo nta gihunga uba ufite”.

Uyu mutoza watoje APR FC ndetse akanayikinira ari nako atoza ikipe y’ikipe y’igihugu Amavubi, anasanga kuba aya makipe yombi afite abakinnyi bato ari kimwe mu bizayafasha kuko bituma bamara iminota 90 bagihatana.
Liga Muçulmana de Maputo izahura na APR FC, ni ikipe idafite amateka akanganye muri ruhago gusa ikaba iri kuzamuka muri iyi myaka itanu ishize aho yashoboye gutwaramo ibikombe bine bya shampiyona y’iwabo.

Iyi kipe yambara amabara y’icyatsi, ni inshuro ya kane igiye gukina iyi mikino ya Champions League, aho itari yarenga icyiciro cya kabiri cy’amajonjora muri iri rushanwa. Muri Confederation Cup ariko, iyi kipe yashoboye kugera mu cyiciro cya kane cy’iyi mikino aho yageze isezereye amakipe nka Wydad Casablanca yo muri Marooc ndetse ikananyagira Lobi Stars yo muri Nigeria ibitego 8-4.
Ku rundi ruhande, Panthère du Ndé izahura na Rayon Sports yo nta zina ifite muri Cameroon, aho itari yatwara igikombe na kimwe cya shampiyona. Iyi kipe, akaba ari inshuro ya gatatu igiye gukina imikino ya Confederation Cup aho yaherukaga muri 2013 ikaviramo mu cyiciro cya kabiri ikuwemo na USM Alger yo muri Algeria.

Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Gikundiro izihangane idukize abashinyaguzi,iduheshe agaciro ,iduhe ibyishimo.
APR FC izihanganentizadutererane TURAYIZEYE
gikundiro yacu igende yikuyemo ibya championat izakine ifite intego yo kurenga etape ijya kuyikurikiyeho
Ndabona Rayon na Panthere bose bajya kureshya bazadukinire umupira mwiza ,nta gihunga.