Kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka iherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umusore w’imyaka 25 ukomoka mu kagari ka Murambi mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ukurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amakorano mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 26/07/2014.
Abakozi batatu ba SADUNYA (SACCO Dusezerere ubukene Nyarubaka) bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira. Umwe muri bo yemera ko yibye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 7; abandi bakaba bakurikiranyweho ubufatanyacyaha kuko bamuhishiriye.
Kubahana, kurangwa n’urukundo n’ubusabane no guharanira icyateza imbere abanyagihugu nibyo bikwiye kuranga umuyisilamu muzima; nk’uko byagarutsweho n’abayisilamu bo mu karere ka Nyagatare ubwo hizihizwaga umunsi wa Idil Fitr usoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.
Ubwo abayislamu bo mu mujyi wa Gisenyi bizihizaga umunsi mukuru wa Eid El Fitr kuri uyu wa 28/07/2014 bahuriye kuri Stade Umuganda ahabereye amasengesho, bashima ubuyobozi bw’igihugu bwahaye abasilamu bo mu Rwanda agaciro.
Mu bihe byo hambere byari bimenyerewe ko bamwe mu bafite ubumuga batirirwa bagana ishuri, abagize amahirwe bakajya kwiga mu bigo byabugenewe, ariko muri iki gihe hariho gahunda yo kwigishiriza hamwe abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite, ku buryo iyo gahunda nko mu karere ka Rutsiro imaze kugera ku ntera ishimishije.
Itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Nyamasheke ryatangije uburyo butari busanzwe bwo kuvuga ubutumwa biciye mu bakozi bakora akazi bahemberwa ku kwezi.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Base mu kagari ka Rwamahwa ngo bahangayikishijwe n’uko abayobozi bashaka kubambura umurima bavuga ko bari barahawe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wayoboraga umurenge wa Base, ubu akaba yarimuriwe mu wundi murenge.
Umukinnyi w’Umutaliyani Vincenzo Nibali niwe waje ku mwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagere rizenguruka igihugu cy’Ubufaransa ndetse na bimwe mu bihugu by’Uburayi rizwi ku izina rya ‘Tour de France 2014’ ryasojwe ku cyumweru tariki ya 27/7/2014.
Ubwo hakorwaga umuganda wo gusiza ahazubakirwa abatishoboye mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yasabye abaturage kujya bafata neza ibyo bagejejweho nk’ibyabo.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu karere ka Gisagara, baratangaza ko gahunda yo kubagaburira ku ishuri n’ubwo ari nziza ikigaragaramo ibibazo, aho bitoroshye kuri bose kubona amafaranga batumwa kugirango babashe kurya bitewe n’uko n’ubusanzwe aya mashuri yigamo abana benshi baturuka mu (…)
Nyuma y’uko Ikipe ya Sunrise FC ihagarariye y’Intara y’Iburasirazuba izamutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse ikabona Komite nyobozi nshya, ubuyobozi bwayo buratangaza ko bwifuza ko iyi kipe izaguma mu cyiciro cya mbere kandi ko ifite amahirwe kimwe n’andi makipe yo kwitwara neza muri shampiyona.
Ubwinshi bw’abatuye akagari ka Ruyenzi, mu murenge wa Runda, ho mu karere ka Kamonyi, butuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kumenya amakuru kuri buri muturage uhatuye. Aka gace kagenda kiyongeramo ibibazo by’umutekano muke, ubuyobozi buvuga ko byakemurwa n’uko abaturanyi bakwibumbira mu matsinda bakarushamo kumenyana no (…)
Abaterwa inkunga n’ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) barishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha iyo nkunga; babigaragaje ubwo USAID yabasuraga mu rwego rwo kureba uko abo ifasha babayeho, ibyo bakora ndetse n’icyo inkunga yahawe yabamariye mu mibereho yabo.
Igitego kimwe cya rutahizamu Kagere Meddie nicyo cyahesheje intsinzi u Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Les Pantheres ya Gabon ku cyumweru tariki 27/7/2014 kuri Stade Monedan de Libreville.
Disi Dieudonné, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye mu mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda kandi wari witezweho umudari mu mikino ya Glasgow irimo guhuza ibihugu bikoresha uririmi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games’ yaje ku mwanya wa 18 mu gusiganwa ‘Marathon’ yabeye ku cyumweru tariki ya 27/7/2014, ananirwa atyo intego (…)
Musabyimana Rose utuye Buhanda mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, aravuga ko yatangiye gukorana n’ikigo cy’imari ari umukene utagira epfo na ruguru, ariko ubu amaze guhindura byinshi aho atuye ndetse n’abaturanyi be bakaba basigaye bamwigiraho byinshi.
Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye tariki 26/07/2014 umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah yabwiye abari muri uyu muganda ko bagomba kwita ku iterambere ry’igihugu ngo kuko nta wundi rireba usibye Abanyarwanda ubwabo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Musenyi, bashyikirijwe inzu bubakiwe na Peace Plan Rwanda, umuryango uhuriwemo n’amatorero n’amadini ya Gikristo, mu rwego rwo kwitegura igiterane ngarukamwaka cyiswe Rwanda Shima Imana.
Kuri uyu wa 26 Nyakanga 2014 nibwo inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gakenke zatahuye ko hari intsinga zitanga umuriro w’amashanyarazi mu gice kinini kigize santere ya Gakenke hamwe n’agace gato ko mu murenge wa Nemba zibwe bituma igice cy’umujyi kibura amashanyarazi.
Abaturage batuye umurenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma nyuma yo kwiyubakira poste de santé mu murenge wabo bagize ubwitabire budasanzwe mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’uwo murenge.
Ubuyobozi bw’akagari ka Nyagatare mu karere ka Nyagatare bwafashe icyemezo cyo gukora amakarita y’abitabira umuganda hagamijwe kumenya abatawitabira bigafasha mu kubagenera ibihano biteganywa n’itegeko ry’umuganda.
Igikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batujwe mu karere ka Bugesera kirarimbanyije, mu murenge wa Mayange harimo gusozwa kubaka amazu 15 abo banyarwanda bazatuzwamo.
Abatuye umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi baravuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi kandi imirenge yindi bahana imbibi icaniwe bibangamiye iterambere ryabo, bagasaba ko na bo bakwibukwa ntibakomeze guhera mu icuraburindi bita ubwigunge.
Nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifatiye icyemezo cyo kwishyuza visa Abanyarwanda bose bambuka bajya muri icyo gihugu banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga i Bukavu muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza impungenge z’icyo cyemezo.
Abaturage b’akarere ka Rwamagana bataragerwaho n’amazi meza barasaba ubuyobozi bw’aka karere gukora ibishoboka kugira ngo bagerweho n’amazi ngo kuko ikibazo cy’ibura ry’amazi kibangamira imibereho myiza yabo harimo no guteza isuku nke.
Nyuma y’ukwezi kurenga bamaze bahuguwe ndetse bagatangira gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga inama ku buzima bw’amatungo, abajyanama b’ubuzima bw’amatungo bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ibikoresho n’amagare bahawe tariki 23/07/2014 bizabafasha kwita ku matungo uko bikwiye.
Nzabandora Ariel w’imyaka 30 y’amavuko uvuka mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu ijoro rya tariki 25/07/2014 ahagana saa tatu z’ijoro yishe mukuru we witwa Tubisabimana Eliya amukebye ijosi.
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yahaye ikaze abaturage birukanywe muri Tanzania barimo abari kubakirwa, abasaba gufatanya n’abandi mu iterambere ubwo bazaba bamaze kumenyera ubuzima busanzwe, kuko ngo nta wundi mutungo kamere u Rwanda rufite atari abaturage.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi, ubuyobozi bw’umuryango Mpuzamahanga wita ku Batuye Isi (UNFPA) wasabye Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kurufasha kugira ubuzima bwiza kuko ngo ari rwo shusho y’u Rwanda rw’ejo.
Nyuma y’uko minisiteri y’uburezi ishyizeho amabwiriza yo guhagarika kwaka ababyeyi amafaranga y’agahimbazamusyi k’abarimu, bamwe mu bayobozi b’amashuli basanga kubyumvisha abarimu bizagorana kubera ko n’ubundi basanzwe bavuga ko bahembwa amafaranga make. Gusa ngo kubera ko ababyeyi nabo bagaragaza ikibazo cy’amikoro macye, (…)
Abaturage batuye mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero baravuga ko nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi ruburanishirije uwakekwagaho kwica umuntu rukanasomera imyanzuro y’urubanza imbere y’abaturage, bahakuye isomo ryo kwitondera gukora ibyaha bihanirwa n’amategeko cyane cyane ibyaha bihanishwa ibihano biremereye.
Abaturage badafite umuriro w’amashanyarazi bayobotse gukoresha amatara yifashisha imirasire y’izuba baratangaza ko abafatiye runini haba mu kubonesha mu nzu ndetse no gukoresha ibindi bikoresho bikenera amashanyarazi byoroheje wasangaga bibagora kubikoresha.
Umuhanzi akaba n’umu Dj, Rukabuza Pius, uzwi nka “Dj Pius” wamenyekanye cyane mu itsinda rya Two4Real rizwi ku ndirimbo “Imitobe” isa neza na “Kanda amazi”, we n’umugore we Ange Umulisa bibarutse umwana wabo w’imfura bise Abriel.
Bamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi batarabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo, batangaza ko bagihura imbogamizi zituma batabihabwa, bakaba nta n’icyizere cyo kubibona bafite kuko batujuje ibisabwa.
Bamwe mu baturage batuye ahitwa i Nyarunazi ho mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza ngo bari baratijwe ubutaka na leta kuva mu mwaka wa 2010 kugira ngo babuhingeho kawa, ariko mu minsi ishize barabwambuwe buhabwa amakoperative y’abagore.
Umuryango uhuza abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi,ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo(INATEK S.U),barihiye ubwisungane mu kwivuza abacitse ku icumu rya Jenoside yakoreye Abatutsi mu 1994 batuye mu murenge wa Kibungo.
Itsinda rishinzwe kureba ibijyanye no gukumira inkongi z’umuriro mu karere ka Bugesera mu minsi ishize ryakoze igenzura mu bigo bigera kuri 20, harebwa niba bafite ibikoresho bizimya inkongi z’umuriro, ariko basanze ikigo kimwe gusa aricyo gifite ibyo bikoresho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugiye kurushaho gukaza umutekano, kugira ngo hagize n’uwashaka kuwuhungabanya atazabona aho amenera.
Abaturage bo mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Gakanka ko mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bashimishijwe no kuba baregerejwe amazi meza bagaca ukubiri no kuvoma mu kabande amazi adatunganyije neza kandi bayakuye kure.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyashyikirije abajyanama b’ubworozi bo mu mirenge itanu yo mu Karere ka Karongi ibikoresho bizabafasha mu murimo wabo wo guteza imbere ubworozi aho batuye by’umwihariko, banafasha abandi borozi mu buvuzi bw’ibanze bw’amatungo mu rwego rwo guca ubuvuzi budasobanutse (…)
Umuryango wa gikirisitu ukora ibijyanye no gufasha abaturage batishoboye, World Vision, urishimira ko hari byonshi wafatanyije n’u Rwanda mu rugendo rwo kwibohora, aho mu myaka 20 washoboye gufasha abaturage benshi kuva mu bukene no mu bujiji.
Uretse ubucuruzi ngo sosiyete y’itumanaho ya MTN ngo inakora ibikorwa bifasha mu iterambere ry’Abanyarwanda. Kuri uyu wa 25 Nyakanga iyi sosiyete yashyikirije akarere ka Nyagatare inkunga y’amafaranga miliyoni 5 azifashishwa mu kubakira imiryango y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya.
Mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze hafunguwe Ikigo cy’Umuco cyitwa Open Land Rwanda gifasha Abanyarwanda n’Abanyamahanga kumenya uko Abanyarwanda bo ha mbere babagaho n’ibikoresho gakondo bakoreshaga.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije itorero ku banyeshuri baryigamo maze basabwa kurangwa no gukunda umurimo unoze birinda kuzavamo abanyamwuga basondeka.
Ku bitaro Sir J. J. ry’i Bombay ho mu Buhinde, batangajwe no gukura umwana witwa Ashik Gavai, w’imyaka 17, amenyo 232.
Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi bava cyangwa bajya muri ibyo bihugu byombi barishimira ko kuva aho hahurijwe imikorere kuri uwo mupaka byihutishije serivisi ku buryo ubu nta serivisi ikirenza umunota umwe iyo umuntu ahaciye yujuje ibisabwa.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda biga n’ababa mu mahanga ku nshuro yaryo ya karindwi ryiswe “INDANGAMIRWA”, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabasabye gutahiriza umugozi umwe kuko ari byo bizafasha mu kubaka Umuryango Nyarwanda.
Abakora umwuga w’itangazamakuru n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’Intara y’Amajyejyepfo biyemeje gushyiraho uburyo buhamye bwo kunoza imikoranire hagati y’izi nzego zombi.
Ikigo gikorana n’abaturage mu gukora imishinga no kubishingira mu mabanki (BDF) kiratangaza ko cyamaze gushyiraho uburyo bushya bwo gukorana n’abakiriya bacyo ku buryo byorohera umuturage kugera ku mafaranga yakiye umushinga we bimworohere butandukanye n’inzira yacagamo mbere.
Abakinnyi ba Karate bibumbiye mu itsinda (club) ryitwa Tiger (urusamagwe) bakinira mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko kuba bakinira mu cyaro ari imwe mu mbogamizi ituma batabasha gutera imbere mu mukino wabo.