Rayon Sports-Amakuru Gomes yaduhaye kuri Panthère du Ndé azatuma twitwara neza
Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/2/2015 yerekeza muri Cameroon aho ijyanye icyizere cyo kwitwara neza ku mukino ifitanye na Panthère du Ndé mu mpera z’icyumweru.
Ku masaha y’i saa 12:35’ ni bwo abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bari bageze ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe aho bahagurukiye na Rwanda Air ya 13:30’ mu rugendo rwerekeza mu gihugu cya Cameroon gukina umukino wa CAF Confederation Cup.






Aganira n’itangazamakuru ku kibuga cy’indege i Kanombe, umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Lumumba Sosthene, yatangaje ko bizeye kuzitwara neza nubwo ikipe ye yiganjemo abasore bakiri bato.
“Dufite ikipe ifite abakinnyi batamenyereye amarushanwa, ariko twizeye kuzitwara neza ku mukino wo muri Cameroon”.
“Iyi kipe(ya Panthère du Ndé) tumaze iminsi tuyikurikirana, hari amakuru yayo menshi Gomes(Didier Da Rosa) yatubwiye bityo twizeye kuyikuraho umusaruro mwiza”.
Didier Gomes Da Rosa wahoze atoza Rayon Sports, ubu ni umutoza w’ikipe ya Coton Sports Garoi yo muri Cameroon, ikipe yanatsinze Panthère du Ndé ku mukino wanyuma w’igikombe cy’igihugu cy’umwaka ushize.






Ikipe ya Rayon Sports yageze muri ¼ cy’aya marushanwa muri 2002, iramutse isezereye iyi kipe yo muri Cameroon, yazahura na Zamalek yo mu Misiri mu cyiciro gikurikira.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Gidion nawe ntiyatsinze urugamba kubw’ingabo nyinshi. Gikundiro nayo rero mubibazo niho hihishe ibisubizo. IZABIKORA.
turayishyigikiye
Tuyirinyuma kandi izabikora
Tuyirinyuma kandi izabikora
turabashigikiye
imananiyonkuru, niyo ipangira umuntu, rayon sport tuyifatiye iryiburyo.
RAYON TUZABIKORA
tubari inyuma kabisa pe