Bugesera: Umugabo yijyanye kuri polisi nyuma yo kwica umugore
Umugabo witwa Nzabandora Narcisse w’imyaka 70 y’amavuko yijyanye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera ngo bamufunge kuko yari amaze kwica umugore we.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa 09/02/2015 ubwo uyu mugabo yari amaze kwica umugore we witwaga Mukandekezi Beatrice w’imyaka 56 y’amavuko babanaga mu Mudugudu wa Rugero mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles avuga ko bamenye urupfu rw’uyu mugore mu gitondo ubwo bamwe mu baturanyi be bagiye iwe mu rugo bagasanga undi ari ku buriri yapfuye.
Agira ati “twatabajwe n’umwe mu baturage aho yatubwiye ko yagiye ku baturanyi be maze asanga umugore yapfuye aryamye ku buriri niko guhita atabaza”.
Ngo uyu muturanyi wabo yabonye batinze kubyuka kandi bitari bikunze kubaho nibwo yigiriye inama yo kujya mu nzu kureba icyo babaye, agezeyo nibwo yasanze umurambo uryamye ku buriri.
“Twihutiye gushaka uwo mugabo nibwo twahise tumenya amakuru y’uko uyu Nzabandora Narcisse, nyuma yo kwica umugore we, yahise ajya kwirega kuri polisi ngo bamufunge, natwe tukaba twagiyeyo tumusangayo koko”.
Polisi itangaza ko uyu mugabo yishe umugore we biturutse ku gufuha bikaba n’intandaro yo kugirana amakimbirane adashira.
Gusa bamwe mu baturage nabo baremeza ibi kuko ngo uyu mugabo yari amaze umwaka ataba mu rugo kuko yari yaragiye mu gihugu cy’u Bugande gupasaga, aje asanga ngo urugo rwe rwarateye imbere hari inka n’inzu yarayivuguruye maze umugabo akibaza aho umugore yabikuye.
Ngo uretse ibyo kandi uyu mugore ntiyubahaga umugabo we noneho bikamubabaza akaba aribyo byatumye amwica.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata ukazahavanwa ujyanwa ushyingurwa. Uyu mugabo we ari gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe ubutabera.
Nzabandora na Mukandekezi bari bafitanye abana batandatu ariko bose barashyingiwe nta n’umwe wari ukiba iwabo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbegaa! iyisi turimo iragoye kbx mbega ibibazo
Mbega Isiiii! Narinzi ko ibi biba iwacu mubashingantahe iburundi None isi yose yarononekaye basi uyo mugabo nahanwe kabisa!!!!!