Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira ku wa kane tariki 12/2/, APR izaba yerekeza muri Mozambique gukina umukino w’amakipe yabaye aya mbere iwayo na Liga Muçulmana de Maputo uzaba ku cyumweru tariki 15 Gashyantare.

Ikipe ya Rayon Sports yo ikazurira indege ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu igana muri Cameroon gukina na Panthère du Ndé yo muri iki gihugu mu mukino w’amajonjora w’amakipe yatwaye ibikombe iwayo uzaba kuwa gatandatu.
Ku rutonde rw’ikipe ya Rayon Sports, ntihagaragaraho umusore Kwizera Pierrot iyi kipe yaguze ariko akaba atarayugeramo kugeza uyu munsi,mu gihe kandi umusore Sina Jerome iyi kipe yakuye muri Police mu buryo butavuzweho rumwe, na we atazaba ari kumwe na bo muri Cameroon.

ku rundi ruhande, mu ikipe ya APR FC izajya muri Mozambique, hagaragaramo Mugiraneza Jean Baptiste Migi uheruka gukora ubukwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ndetse na Nshutiyamagara Ismael Kodo, kapiteni w’iyi kipe utaragagaye ku mukino wa Etincelles kubera imvune.
Abakinnyi amakipe yombi ajyanye:
APR FC
- Kwizera Olivier
- Kimenyi Yves
- Michel Rusheshangonga
- Ngabonziza Albert
- Ismael Nshutiyamagara
- Herves Rugwiro
- Emery Bayisenge
- Abdul Rwatubyaye
- Mugiraneza Jean Baptiste
- Buteera Andrew
- Mukunzi Yannick
- Ngomirakiza Hegman
- Iranzi Jean Claude
- Patrick Sibomana
- Mwiseneza Djamal
- Ndahinduka Michel
- Bigirimana Issa
- Sekamana Maxime.
Rayon Sports
- Bikorimana Gerard
- Eric Ndayishimiye
- Bizimana Djihad
- Hategekimana Aphrodis
- Havugarurema Jean Paul
- Imanishimwe Emmanuel
- Irambona Eric
- Otema Peter
- Kanamugire Moses
- Romami Frank
- Manzi Sincere Huberto
- Muganza Isaac
- Ndatimana Robert
- Ndayisenga Fuadi
- Niyonkuru Vivien
- James Tubane
- Usengimana Faustin
- Leon Uwambazimana.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nifurije amakipe aduhagarariye intsinzi,kandi courage kuri MIGI kuko ikipe iragukeneye ngo uyifashe.
Ariko ngira ngo Migi ni ukujya gutera abandi morale gusa. None se buriya imbaraga n’akagongo ntiyabimariye ku mufasha we, ko yari akimufitiye icyaka? Haba ku mamywa, haba na nijoro. Ngirango imbaraga yahatanze ni nyinshi kuburyo atasaguye izo kwiruka inyuma ya Ballon.
Courage Migi. Ariko na Madamu abe yihanganye, Nawe yari akinyotewe Migi. Iminsi ine gusa, amaguru ari ane mu buriri ni mike. Abe yihanganye areke , Migi abanze ajye guhagararira igihugu.Twizere ko azagaruka courage ari zose.
Courage mwese.
Rayon tuyifurije gutsinda