Gicumbi: Arakekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani

Umukobwa witwa Nyiramajyambere Belyse ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi akekwaho kubyara umwana akamuta mu musarani agahita apfa.

Amakuru atangwa n’umukozi w’Umurenge wa Nyamiyaga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsingizumuremyi Dominique Savio avuga ko uyu mukobwa yavuye iwabo mu Murenge wa Rutare tariki ya 07/02/2015 ajya gusura umuryango wa Hategekinama Etienne utuye mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyamiyaga.

Umugore wo muri urwo rugo yari yagiye gusura witwa Nyihabimana Jeanne niwe waje kuvumbura ko uyu Nyiramajyambere afite ibimenyetso by’umuntu wabyaye kuko yamwitegereje akabona afite amashereka ku myenda yari yambaye.

Ngo nibwo yakomeje kugenzura aza kujya mu bwiherero arebyemo abona harimo amasaraso, nibwo ahamagaye abaturanyi abasaba kumufasha bagakoresha amatoroshi bamurika muri uwo musarani maze basangamo uruhinja rwapfuye.

Nyuma yo gusanga uruhinja rwapfuye mu musarani no kubona ko uwo mukobwa Nyiramajyambere wari umushyitsi wabo afite amashereka, Nyirahabimana hamwe n’abaturanyi bahise bihutira kumenyasha Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi maze ihita imuta muri yombi.

Polisi imaze guta muri yombi Nyiramajyambere tariki ya 08/02/2015 yasanze atameze neza imujyana kumuvuriza mu bitaro bikuru bya Byumba.

Uyu Nyiramajyambere ari kuvuzwa nk’imfungwa kuko namara gukira azashyikirizwa ubutabera agakurikiranwa ku cyaha cyo kwihekura akekwaho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Semuhungu Christophe atanga ubutumwa ku banyarwanda ko bakwiye kureka ingeso yo kwica kuko ari icyaha kibi kandi gihanwa n’amategeko.

Ikindi asaba abantu baba banga kurera abana batwise ahubwo bagahitamo kubica ko bakwirinda gutwara iyo nda kuko ari byo byamubera byiza ndetse bikanamurinda icyaha cyo kwica uwo yabyaye.

Uyu Nyiramajyambere naramuka ahamwe n’icyaha cyo kwica umwana yibyariye azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, nk’uko biteganywa mu igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 141 ivuga ko umuntu wese wishe umuntu akamuvutsa ubuzima ahanishwa gufungwa burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Mana we koko tuzareka ryari gucumura!!!!!gusa Mana umubabarire kuko ariwowe wamubabarira gusa gusa biragatitse cyane nk’Umunyarwandakazi!

Job yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka