Kirehe: Ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge
Uzabakiriho Emmanuel wo mu kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibiro mirongo ine na bibiri ( 42kg) by’urumogi iwe mu nzu n’ubwo aruhakana akavuga ko rushobora kuba rwashyizwemo n’abaturanyi kubera ishyari.
Ubwo twamusangaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ari naho afungiye yagize ati“ Uru rumogi sinduzi birashoboka ko ari ishyari abaturanyi bangirira ko ntera imbere kandi ko nkorana na Polisi ntanga amakuru.”
Akameza agira ati “Erega ntimuzi ibibera iwacu! Ni inzangano gusa, ubu barushyizemo bagira ngo icyaha kimpame.”

Nubwo yakomeje kwihakana urwo rumogi, Polisi yo ngo isanga ari amatakirangoyi kuko ngo yafatiwe iwe n’iyo mifuka y’urumogi iri mu cyumba kandi inzu ifunze.
Bityo bakibaza uburyo abantu baza bagashyira urumogi mu nzu ifungiye imbere nyir’urugo ntabimenye.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kirehe, Spt Christian Safari, akaba ashimira abaturage bakomeje gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano batanga amakuru ku muntu wese ucuruza ibiyobyabwenge.
Arabasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu guhashya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa bidasize n’ababicuruza igihe batakaza mu bihano bakora kandi bakagombye gukorera imiryango yabo no guteza igihugu imbere.
Uku kwezi kwa Gashyantare mu Karere ka Kirehe hamaze gufatirwa urumogi rusaga ibiro magana atatu (300 kg), ibyo bituruka ku mikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’igihugu n’abaturage.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bantu bacuruza ibiyobyabwenge bakwiye kubireka koko byangiza urubyiruko rwejo hazaza uwo muntu bamuhane nabandi barebereho
abo bantu bacuruza ibiyobyabwenge bakwiye kubireka koko byangiza urubyiruko rwejo hazaza uwo muntu bamuhane nabandi barebereho