Bamwe mu bayobozi ba SACCO zo mu karere ka Burera batangaza ko hari bamwe baka inguzanyo muri ibyo bigo by’imari bakingingirwa kuzishyura bamwe bo ngo bakanangira ntibazishyure kandi ngo bafite ubushobozi bwo kwishyura.
Umukinnyi usiganwa ku magare mu Rwanda Ndayisenga Valens ari mu bakinnyi batanu banyuma bazatoranywamo umukinnyi w’umunya Afurika witwaye neza mu magare muri 2014.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abantu guhora biteguye guhangana n’ibibazo byaba iby’abanyarwanda ubwabo cyangwa ibiterwa n’abandi, aho we yijeje ko kubera ubutwari bwaranze imikorere y’abanyarwanda “nta n’umwe washobora kubambura uburengenzira bwo kubaho”.
Abaturage mu karere ka Rutsiro bakurikiranye inama y’igihugu y’umushyikirano yasojwe kuri uyu wa 19/12/2014 bishimiye imyanzuro yayivuyemo basaba ko umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yazakurikirana ishyirwa mu bikorwa byayo.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera, hafungiye abasore babiri aribo; Musemakweri David w’imyaka 25 y’amavuko na Nkurunziza Jean Marie w’imyaka 23 y’amavuko, nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye byagiye byibwa mu mazu y’abaturage.
Mu Kagari ka Ruronde mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro haturikirijwe igisasu cyari cyaratezwe n’abacengezi, kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014 ku isaha ya saa sita n’iminota 50 z’amanywa.
Abanyarwanda basanzwe mu mirimo itandukanye mu gihugu basoje amahugurwa yateguwe n’ingabo z’igihugu (RDF) ku gutegura amahugurwa n’uburyo utanga amahugurwa agomba kwitwara kugira ngo ubumenyi atanga bwumvikane.
Ahishakiye Anaclet w’imyaka 22 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga yafashwe n’abashinzwe umutekano mu rukerera rwo ku wa 19/12/2014 yiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Nyanza, babiri bari kumwe nawe baracika.
Abaturage bafite amatungo mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bavuga ko bacyeneshejwe no guturira ikibaya kibagabanya na Kongo kirimo abasirikare bababira amatungo, mu gihe iki kibaya cyagombye kubafasha guteza imbere ubworozi.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe batewe ubwoba na malariya ikomeje gufata indi ntera muri aya mezi atatu ashize.
Umugabo witwa Munguyiko utuye mu muduGudu wa Rumamfu mu Kagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke yakubise umugore we Vuguziga agafuni mu mutwe ntiyahita apfa.
Mu mukwabo wakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi mu rukerera rwo kuwa 19/12/2014, mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke hafashwe ibintu bitandukanye harimo n’imyambaro ya gisirikare na polisi.
Abana 186 basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 10 batozwa umuco, bagaragaje ko bungukiyemo ubuhanga bwinshi ku muco Nyarwanda, ndetse batangaza ko bagiye gufata iya mbere nk’urubyiruko mu kuwubungabunga no kuwimakaza.
Urubyiruko ruri mubiruhuko rwo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi rwakanguriwe n’ikigo nderabuzima cya Gisiza kwirinda ubusambanyi n’ibiyobobyabwenge kuko biri mu byangiza ubuzima bwabo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, araburira buri wese uzagerageza kubuza Abanyarwanda amahoro n’umutekano ko azahura n’ingaruka zikomeye. Ibi yabivuze ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano yaberaga mu Rwanda ku matariki ya 18 na 19/12/2014.
Imodoka nini ya rukururana yo mu bwoko bwa Scania ifite nomero ziyiranga RL KBP 385Q yari itwawe na Wayidaka Alfred w’imyaka 30 yaguye mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014 abari bayirimo barakomereka.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo (RPC), Chief Superintendant (CSP) Simon Pierre Mukama arasaba abafite utubari kudakomeza guha inzoga abantu bigaragara ko bamaze gusinda.
Abakozi bashinzwe amakoperative, iterambere n’ishoramari hamwe n’abanyamabanga bahoraho b’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bo mu turere tugize u Rwanda bakoreye urugendoshuri mu karere ka Ngororero baje kwigira kuri aka karere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu bikorwa by’iterambere.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bishimira uburyo bari gukurikirana inama y’igihugu y’umushikirano ya 12 nk’abari mu nteko ishinga amategeko aho uri kubera.
Umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu Karere ka Karongi n’abakuriye amazone batatu, guhera tariki 18/12/2014, bahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atandatu bashinjwa kuba amakuru ajyanye n’uburyo bakira imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ngo abusanya.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi baratangaza ko batarasobanukirwa neza akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko ahanini bakunze guhahirana n’abaturanyi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) kandi bo batabarizwa muri uwo muryango.
Hashize iminsi itari mike mu mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango humvikana umwuka utari myiza hagati y’abantu bacuruza umuziki w’abanyarwanda n’abashinzwe kuwusoresha bitwa “United Street Promotion”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, Bizuru Nkurikiyimana Isaac w’imyaka 46 n’umucungamutungo wa SACCO ya Bushenge, Kimazi Jimmy uri mu kigero cy’imyaka 34 bari gushakishwa na polisi kubera ibyaha bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro (…)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF ryatangaje ko tariki 15/01/2015, ari bwo amakipe azarangiza gutanga amazina y’abakinnyi azifashisha mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha.
Mukanduhura Philomene w’imyaka 56 utuye mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo avuga ko yabashije gutera imbere binyuze mu buhinzi bw’urutoki.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira aravuga ko ibikorwa byo kubaka umupaka wa La Corniche uhuriweho n’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) mu Karere ka Rubavu bitazabangamira igikorwa cyo kuvugurura imipaka hagati y’ibihugu byombi cyatangiye muri uyu mwaka wa 2014.
Abanyeshuri bo mu karere ka Kayonza bari mu biruhuko bavuga ko serivisi zitangirwa mu kigo cy’urubyiruko cyo muri ako karere zituma batarangazwa n’abashobora kubashora mu ngeso mbi. Aho guta igihe bazerera bajya kwidagadura mu mikino itandukanye abandi bakaba bari mu isomero ry’icyo kigo bihugura mu bintu bitandukanye.
Umukecuru witwa Julienne Nyirabanguka w’imyaka 59 wari utuye mu kagari ka Kacyangugu mu murenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi yanigiwe mu nzu ye mu gitondo cyo ku wa 18/12/2014, n’abagizi ba nabi bataramenyekana basiga bibye nibyo yari atunze.
Mu rwego rwo kwirinda guha icyuho abamamyi b’ibirayi, nta modoka yemerewe gupakira ibirayi nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko hari aho byagaragaye ko abamamyi bananiza amakoperative yemerewe kugura umusaruro w’abaturage.
Nyuma y’imyaka umunani abaturiye ikibuga cy’indege cya Rubavu batemerewe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo kubera imirimo yo kicyagura iteganwa, ubu barahabwa ikizere ko icyo kibazo kizakemuka vuba.
Abantu babarirwa mu bihumbi icumi mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’Ubudage bakuwe mu byabo, mu gitondo cyo ku wa 18 Ukuboza 2014, nyuma y’aho bavumburiye ikibombe gipima ibiro 250 ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi bivugwa ko cyaba cyaratewe n’Abongereza mu ntambara ya kabiri y’isi.
Ibitekerezo n’ibiganiro byatanzwe mu nama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane tariki 18/12/2014, byasabaga ko u Rwanda rwakomeza umwimerere warwo mu kwishakira ibisubizo; muri wo harimo n’inama z’umushyikirano ubwazo ngo zitagomba kuba ku rwego rw’igihugu gusa, ahubwo zanagera ku rwego rw’umuryango.
Abakozi n’abayobozi ba Bralirwa basuye abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) babagenera ibikoresho byo kwifashisha mu isuku, banatera inkunga ibitaro amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
Nyuma yaho mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi hafatiwe imbunda yari imaze iminsi ikoreshwa mu kwambura abaturage ibyabo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burasaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze guhangana n’abashaka guhungabanya umuteno w’abaturage n’igihugu muri rusange.
Umuryango wa Ngendahimana Vincent n’umugore we Marisiyana Nyirabanguka, bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bari bamaze imyaka 18 babana batarabona urubyaro.
Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyatangaje ko kitacyerekanye bwa mbere Filimi yitwa “The Interview”; nk’uko byari biteganyijwe, nyuma yo gutinya ibitero by’iterabwoba bishobora kuba iramutse yerekanwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yatangaje ko umuntu wese wisunga itangazamakuru agakorana naryo ahirwa, kuko ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo gahunda za leta kugira ngo zigere ku baturage.
Umuturage wo mu Murenge wa Ngoma wo mu Karere ka Rulindo yatawe muri yombi azira kuba yarahinganye urumogi n’indi myaka.
Akarere ka Musanze kahaye Mombutu Alexis uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Scort inkunga y’ibihumbi 800 byo gukora amashusho y’indirimbo yise “ Musanze nkumva ntaragerayo”.
Abagabo bane bo mu Mirenge ya Nkanka na Gihundwe yo mu Karere ka Rusizi bafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov bakoreshaga mu bujura ku wa 16/12/2014, ubwo bayirashishaga bagiye kwambura abarobyi imitego ya kaningini.
Umwaka wa 2014 usize ikipe y’igihugu (Amavubi) iri ku mwanya wa 68 ku isi, umwanya mwiza iki gihugu cyabonye mu mateka ya ruhago. Mu mezi atandatu gusa Amavubi arenze imyanya 63 ku rutonde rwa FIFA.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Nyamata (TSS Nyamata) ryahaye ikigo cyita ku bakecuru b’incike n’imfubyi zitagira kirera cyitwa “Maison Notre Dame de Compassion” inkunga y’ibitanda byo kuryamaho bifite agaciro k’ibihumbi bisaga 500.
Nsengiyumva Venuste utuye mu murenge wa Karembo mu karere ka ngoma yababariye umugore we bamaranye imyaka 12 nyuma yuko amuhohoteye akamutema bikomeye mu mutwe n’ukuboko akenda gupfa.
Ubwo yatangizaga imirimo y’inama y’Umushyikirano kuri uyu wa 18/12/2014, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda bose ko bafite inshingano ikomeye kandi itajegajega yo kubungabunga umutekano w’igihugu n’uwa buri muturage.
Mukandayisenga Alphonsine wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma avuga ko yakize igikomere yari yaratewe n’umugabo we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, binyuze muri gahunda yatangijwe n’umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance mission for Africa) yitwa mvira-nkuvure (socio-therapy).
Bimaze kugaragara ko abenshi mu bana b’abakobwa iyo batwaye inda zitateguwe, amahirwe yabo yo gukomeza amashuli aba asa n’arangiriye aho akaba ariyo mpamvu hatangiye ubukangurambaga kuri icyo kibazo.
Ibisigazwa by’ingano bita “ibiganagano” bigiye gukorwamo amatafari azakoreshwa mu bwubatsi bw’amagorofa maremare n’amazu aciriritse, ibyo bizajya bigurwa ku mafaranga hafi 30 ku kiro n’uruganda ruzabitunganya.
Mariya Nakamondo wo mu mudugudu wa Nshuli akagali ka Gitengure umurenge wa Tabagwe arasaba ubuyobozi kumwubakira nyuma y’amezi atandatu aba mu kazu k’amahema nyuma yo gusenyerwa n’umuyaga.