Ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe GARG na AERG byakomeje kuri uyu wa gatandatu - Amafoto

Umuryango y’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’uwabakiri abanyeshuri AERG bayirokotse, bari mu bikorwa byo gufasha gutunaganya inzibutso za Jenoside, ibikorwa byakomereje hirya no hino mu gihugu. Kigali Today irabakurikiranira uko ibyo bikorwa byitabiriwe.

Iyo ni inzu y'uwarokotse Jenoside iherereye mu karere ka Rulindo, abanyamuryango ba GAERG na AERG barayivugurura.
Iyo ni inzu y’uwarokotse Jenoside iherereye mu karere ka Rulindo, abanyamuryango ba GAERG na AERG barayivugurura.
Bahereye mu mishingi bayizamura.
Bahereye mu mishingi bayizamura.
I Burasirazuba mu karere ka Rwamagana naho urubyiruko rwari rwitabiriye ibikorwa byo gusukura urwibutso.
I Burasirazuba mu karere ka Rwamagana naho urubyiruko rwari rwitabiriye ibikorwa byo gusukura urwibutso.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rukora isuku ku rwibutso rwa Ngoma rushyinguwemo imibiri 1000, ni rumwe mu nzibutso nyinshi ziri muri aka karere.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rukora isuku ku rwibutso rwa Ngoma rushyinguwemo imibiri 1000, ni rumwe mu nzibutso nyinshi ziri muri aka karere.
Bakoze n'amasuku imbere mu rwibutso.
Bakoze n’amasuku imbere mu rwibutso.
Aha ni ku rwibutso ruherereye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, abari baje gukora umuganda ku rwibutso bategereje guhabwa uburenganzira kugira ngo batangire gukora amasuku.
Aha ni ku rwibutso ruherereye mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, abari baje gukora umuganda ku rwibutso bategereje guhabwa uburenganzira kugira ngo batangire gukora amasuku.
Abanyeshuri bagize AERG yo muri College Indangaburezi nabo bazindukiye mu gikorwa cyo gusukura urwibutso.
Abanyeshuri bagize AERG yo muri College Indangaburezi nabo bazindukiye mu gikorwa cyo gusukura urwibutso.
Aha naho ni mu karere ka Gasabo aho urubyiruko rwahuriye rukora isuku runaharura ku rwibutso.
Aha naho ni mu karere ka Gasabo aho urubyiruko rwahuriye rukora isuku runaharura ku rwibutso.

Turacyabakurikiranira uko iki gikorwa kiri bugende.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona icyumweru cyo kwigura kwibuka ku nshuro ya 21 kiri kugenda neza cyane rwose

theogene yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka