Ngoma: Ufite ubumuga amaze gukura bagenzi be mu gusabiriza abigisha umwuga
Uhagaze Aléxis utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma umaze imyaka 15 afite ubumuga, amaze gukura abafite ubumuga mu ngeso yo gusabiriza abigisha umwuga wo kudoda inkweto kuko yabonaga bimufitiye akamaro bimutungiye umugore n’abana umunani.
Uhagaze avuga ko nyuma y’igihe gito amugaye yabanje gusabiriza ariko aza kubona ko ntaho byamugeza maze yiga umwuga wo kudoda inkweto ubu umaze kumugeza kuri byinshi.
Akomeza avuga ko amaze gukura abantu babiri mu gusabiriza abigisha kudoda inkweto kandi ko bamaze kwigeza kuri byinshi birimo no kuba barubatse batunze abagore babikesha kudoda inkweto.

Yagize ati “ugeze mu rugo ukareba uburyo uyu mwuga umbeshejeho n’abana banjye biga ubona ko kumugara bitavuze gusabiriza. Iyo mbonye basabiriza byumwihariko aba bicaye imbere yanjye hano aho nkorera numva atari byo kuko icyiza byaba ukuva mu gusabiriza ukigira”.
Mvuyekure Emmanuel w’imyaka 31, ni umwe mu bakuwe mu gusabiriza na Uhagaze. Avuga ko nyuma yo kubivamo agiriwe inama na Uhagaze yabashije kubona amafaranga kandi akabasha no kwizigamira kuruta igihe yasabirizaga.
Yagize ati “Iyo nkoreye amafaranga menya ko yamvunnye nkayaha agaciro nkizigamira mu gihe ubundi ayo bampaga nahitaga nyarya nk’ayo naboneye ubuntu ntabasha kwizigamira. Nyuma yo kubivamo nabashije gushyira ubwenge ku gihe ubu nashatse umugore ndabyaye mbese meze neza”.

Abafite ubumuga mu Murenge wa Kibungo bemeza ko ntawe usabiriza ubamo kuko bigishijwe bagashinga amakoperative bakava mu gusabiriza, gusa ariko ngo inzira iracyari ndende kuko abahoze basabiriza bakabireka bavuga ko bitoroshye gufata icyemezo kuko uba waramenyereye iby’ubuntu.
Abafite ubumuga basaba ko bagenzi babo bamugaye ingingo zitatuma babasha gukora (amaso n’amaboko), Leta yabitaho by’umwihariko ikabafashiriza mu miryango cyangwa ahandi ababashaka bajya babafashiriza, bagakurwa mu mihanda aho basabiriza kuko bibatesha agaciro.
Koperative y’abafite ubumuga mu Murenge wa Kibungo bahoze basabiriza yitwa “Twiteze imbere twirinda gusabiriza”, ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 15. Nubwo ku minsi y’isoko hagaragara abagisabiriza, abagize iyi koperative bavuga ko ababa baje gusabiriza ari abo mu yindi mirenge.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Good, disability is not unability.