Isoko rya Rurangazi ryo mu Murenge wa Nyagisozi riri hafi ku birometero 40 uvuye ku biro by’Akarere ka Nyanza. Abagore bacuruza itabi ry’igikamba n’ubugoro muri iryo soko bavuga ko ari imari idashobora kubahombera kuko buri mwanya bakira abantu baza kugura ubugoro bwo kujundika ndetse n’igikamba.

Uwitwa Mugirwanake Emeritha avuga ko abantu bakuze aribo baguzi babo b’imena kuko nta bakobwa cyangwa abasore babagurira.
Agira ati “Iyi ni imari idashobora kumpombera kuko ikunzwe na benshi kandi usanga iyo bataribonye agatima kabo gahora karehareha bakumva bararishatse”.
Avuga ko gucuruza itabi ry’igikamba n’ubugoro bimutungiye umuryango bikanamufasha kubona amafaranga y’ishuri ry’abana, ay’ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi bintu akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.

Asobanura ko agapfunyika kamwe k’ubugoro kagurishwa amafaranga 20 y’u Rwanda naho umufungo w’itabi ry’igikamba ukagurishwa amafaranga 50 y’u Rwanda, akakira nibura abakiriya bari hagati ya 60 na 90 ku munsi baza baje kumuteza imbere.
Ati “Amafaranga ava muri ubu bucuruzi bw’itabi n’ubugoro amfashiriza umuryango wanjye nkikenura muri byinshi nkeneye, kuko niyo isoko ritaremye bansanga iwanjye mu rugo bakangurira”.

Bamwe mu bo Kigali Today yabonye batumagura iryo tabi ry’igikamba bemezaga ko ribaryohera ndetse ko hari n’ubwo batagira icyo bakora bataribonye kuko byamaze kubabaho akamenyero kurinywa cyangwa se kujundika ubugoro.
Bamwe mu bakiriya b’iri tabi ry’igikamba n’ubugoro usanga amenyo yabo ari umukara ariko bo bakavuga ko ntacyo bibatwaye ngo kuko baribonamo umuti w’iseseme n’ikirungurira.
Itabi iryo ari ryo ryose rigira ingaruka ku buzima bw’umuntu yaba urinywa n’utarinywa nk’uko byemeza n’abaganga.

Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|