Mataba: Ushinzwe Ubworozi akurikiranweho gutanga inka mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Jean Leonard Kagenza, umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, guhera ku wa 12 werurwe 2015, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke akurikiranweho gutanga inka zo muri gahunda ya “Girinka” mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko uwayihawe atari ku rutonde rw’abagenerwabikorwa.

Bivugwa ko Kagenza yakuye inka mu Kagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Gatovu akajya kuyitanga mu Mudugudu wa Ruhanga, nyuma y’uko inka uwitwa Ignace Musabyimana yahawe ibyaye kuko yagombaga kwitura Kagenza akamutegeka kuyijyana kwa Constantine Mukamurigo wo mu Mudugudu wa Ruhanga.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Emmanuel Nizeyimana avuga ko amakuru akimara kumenyekana Kagenza yahise atabwa muri yombi hagategekwa ko inka isubizwa aho yakuwe kandi bikaba byarahise bikorwa.

Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe ubworozi, Dr. Ferdinand Mwunvaneza avuga ko gutanga inka iva mu mudugudu ikajya mu wundi atari ikibazo, ahubwo ikibazo kikaba kuba Kagenza yarahaye inka umuntu utari ku rutonde rw’abagomba kuzihabwa kandi akabikora ntawe agishije inama.

Akomeza avuga ko umukozi w’umurenge ushinzwe ubworozi adafite uburenganzira bwo kujya gukura inka ku muturage ngo ayihe undi kabone niyo yaba ageze igihe cyo kwitura, kuko agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge nabo bakabimenyesha akarere hakazabaho umuhango wo kwitura kandi bigakorerwa ku mugaragaro.

Mwumvaneza ati “ntabwo rwose byemewe kuba veterineri w’umurenge yaza n’iyo yaba executif w’umurenge akubwire ngo fata iyi nka uyishyire runaka, ibyo ntabwo byemewe kuko nta muyobozi n’umwe wemewe kuba yaza yaba ku mugoroba cyangwa mugitondo kare ngo akubwire ati ‘shorera inka tugende’”.

Hari andi makuru avuga ko Kagenza yahaye inka Mukamurigo kubera amafaranga yari yabanje kumuha.

Kuva gahunda ya girinka yatangira mu Karere ka Gakenke hamaze gutangwa inka 8752.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka