Byumba: Hatoraguwe umurambo w’umusaza ariko icyamwishe ntikiramenyekana

Mu gitondo cyo ku wa 16 Werurwe 2015, mu Murenge wa Byumba mu Kagari ka Kibari mu Mudugudu wa Rugarama ku Karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umusaza witwa Ntuyenabo w’imyaka 71 yapfuye.

Amakuru atangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Bayingana Theogene, avuga ko mu masaha ya mugitondo ari bwo umurambo wabonywe n’umugore witwa Nyiramuhawenimana wari uzindutse agiye guhinga ahita abimenyesha umugore wa Nyakwigendera.

Nyiramuhawenimana wabonye bwa mbere umurambo wa Ntuyenabo avuga ko yawusanze hafi y’urugo rwe.

Ngo yahise yihutira kumenyesha umugore wa nyakwigendera maze amubwira ko yari yavuye mu rugo mu masaha y’umugoroba wo kuwa 15 Werurwe 2015 agiye ku kazi k’izamu mu Mujyi wa Byumba.

Polisi ikorera mu Karere ka gicumbi yahise itangira gukora iperereza kugirango bamenye icyamwishe mu gihe umurambo wo wahise woherezwa ku Bitaro Bikuru bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muntu agomba guhanwa uko amategeko abiteganya.

Elias yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka