Ngororero: Bamaze umwaka n’igice bishyuza amafaranga bakoreye mu gukwirakwiza amashanyarazi

Abantu 20 baravuga ko bamaze umwaka n’igice bishyuza amafaranga bakoreye mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Murenge wa Nyange wo mu Karere ka Ngororero ariko ntibishyurwe.

Bamwe muri aba bakozi bavuga ko bakoreye sosiyete yitwa ELTEC yatangaga za mu bazi (compteurs) mu baturage ariko ntibishyurwe kandi akazi kabo baragakoze bakakarangiza.

Ndayambaje Issa, umwe mu bishyuza aya mafaranga, avuga ko bakoreraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri ku munsi ariko bakaba batarishyuwe kugeza n’ubu, ndetse ngo bahamagara uwari ukuriye imirimo ntagire igisubizo abaha.

Bakoze akazi barakarangiza ariko umwaka n'igice urashize batarahembwa.
Bakoze akazi barakarangiza ariko umwaka n’igice urashize batarahembwa.

Muri aba bantu harimo n’abaturutse mu gihugu cy’Uburundi bari barahawe akazi nk’abatekinisiye none ngo babuze uko basubira iwabo.

Uwitwa Ndihokubwayo Willy wakoreraga amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi akaba yarambuwe amezi 9, akomeje kwibera mu Murenge wa Nyange kuko yananiwe kwishyura inzu abamo ngo agende, kandi adafite n’amafaranga y’urugendo mu gihe yari yaraje guhaha.

Kubera ko amafaranga batishyuwe atangana kuri buri muntu, aba bakozi ntibazi imbumbe y’umubare wose iyi kompanyi itabishyuye.

Abo bagejejeho amashanyarazi bari kuyabyaza umusaruro nyamara bo ntibarahembwa.
Abo bagejejeho amashanyarazi bari kuyabyaza umusaruro nyamara bo ntibarahembwa.

Kigali Today ivugana n’umukozi wa ELTEC wari uyoboye icyo gikorwa (utifuje ko amazina ye atangazwa) yavuze ko ELTEC nayo yahawe akazi n’indi sosiyete yitwa STENCON ariko ikaba itarishyura kugira ngo ELTEC nayo yishyure abakozi bayo, ariko ngo bari gushaka uko iki kibazo cyakemuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Ernest Niyonsaba avuga ko iki kibazo bagerageje kugikurikirana ndetse ko nibirenza Werurwe uyu mwaka batarishyurwa umurenge uziyambaza izindi nzego zikabafasha kwishyuza.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kutishyura abakoze ni ukutubahiriza amasezerano n’abakozi kandi no muri contract bigomba kjya bijyamo ko kutishyura ibyakoreshejwe ari impamvu yo gutuma amasezerano aseswa

humuriza yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka