Abakoze imwe mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’imihanda mishya yo mu Mujyi wa Huye baratangaza ko nyuma y’ubuvugizi bakorewe ubu bari guhabwa ibirarane by’imishahara yabo.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare iri kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Tour du Cameroun, Bintunimana Emile yegukanye agace ka kabiri k’iri siganwa ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2015.
Bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, na Ruri mu Murenge wa Shyogwe baravuga ko batewe ubwoba n’umutekano muke urangwa mu Gishanga cya Rugeramigozi aho iyi mirenge yombi ihana imbibi.
Abageni bo mu Karere ka Rubavu batandukanye k’umunsi w’ubukwe bwo gusaba no gukwa nyuma yo kwipimisha Virusi itera Sida bagasanga umuhungu yaranduye umukobwa agahita amuta nta n’uwo abwiye.
Umugore witwa Ayinkamiye Hélène wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yishwe n’abagizi ba nabi mu rukerera rwo ku wa 13 Werurwe 2015 atemaguwe umubiri wose, ubwo yari asubiye mu rugo iwe nyuma y’iminsi itatu yarahukaniye ku babyeyi be mu Karere ka Kirehe.
Abantu 20 baravuga ko bamaze umwaka n’igice bishyuza amafaranga bakoreye mu gukwirakwiza amashanyarazi mu Murenge wa Nyange wo mu Karere ka Ngororero ariko ntibishyurwe.
Imwe mu miryango yo mu turere twa Ruhango na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo yemeza ko yari ibanye mu buryo bw’amakimbirane ubu iratanga ubuhamya ikavuga ko amahoro aganje iwabo mu miryango kubera inyigisho yahawe n’Umuryango RWAMREC.
Bamwe mu bayobora Koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” baravuga ko guhomba kw’imishinga y’abaturage baba barasabye inguzanyo cyane cyane iyinganjemo iy’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi, ari bimwe mu bituma koperative zamburwa.
Kuri uyu wa 14 Werurwe 2015, mu bikorwa bya AERG na GEARG byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside birimo kubasanira amazu, kububakira uturima tw’igikoni ndetse no gukora isuku ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bisenibamwe Aimé, yatangaje ko uyu mwaka uzajya kurangira abacitse (…)
Uhagaze Aléxis utuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma umaze imyaka 15 afite ubumuga, amaze gukura abafite ubumuga mu ngeso yo gusabiriza abigisha umwuga wo kudoda inkweto kuko yabonaga bimufitiye akamaro bimutungiye umugore n’abana umunani.
Abayoboke b’ishyaka PSD mu Karere ka Kirehe, muri kongere y’ishyaka ryabo ku rwego rw’akarere kuri uyu wa 14 Werurwe 2015 barasabaye ko ibikorwa remezo byakongerwa hahangwa imirimo mu kurwanya ubushomeri bwugarije urubyiruko.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kwimakaza ukuri mu byo bakora kandi bakirinda ingeso mbi izwi nko “gutekinika” kuko idindiza iterambere ry’abaturage n’ahari ikibazo ntikimenyekane ku gihe.
Abanyehuri 54 b’abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta mu mwaka wa 2014, bashyikirijwe ibihembo n’umuryango Imbuto Foundation, mu gikorwa isanzwe ikora buri mwaka hagamijwe kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, aratangaza ko Abanyarwanda bakwiye kwitabira siporo buri gihe kandi bakayishyira mu gahunda zabo za buri munsi nk’uko badashobora gusiba kurya.
Ikipe ya APR Fc yatsinzwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ibitego bibiri ku busa, mu mukino ubanza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afrika wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 14/3/2014.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie, n’ushinzwe akanama gatanga amasoko, Uzaribara Syrverie na Bimenyimana Martin, ushinzwe amasoko batawe muri yombi na polisi bashinjwa gutanga isoko ryo kubaka ibiro by’akarere bakariha utarishoboye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako bakoze igikorwa cy’umnuganda mu kibanza kiri kubakwamo amazu 48 y’imiryango 48 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzanira giherereye mu murenge wa Jabana.
Ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) hamwe na bakuru babo barangije kwiga (GAERG), baratsangaza ko bifuza gusubira mu masambu basigiwe n’ababo, bakajya kubana n’abandi baturage.
Abahinzi b’ingano bo mu karere ka Burera barashishikarizwa guhinga ingano mu buryo bwa kijyambere, kuko usibye kuguriha umusaruro n’ibisigazwa by’izo ngano bita “ibiganagano” bazajya babigurisha ku ruganda ruzajya rubikoramo amatafari y’ubwubatsi.
Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA), kirakangurura Abanyarwanda kubahiriza amategeko agenga imyubakire mu Rwanda, kuko bizabarinda guhura n’ingaruka zo kugwirwa n’amazu no gusenyerwa bitewe no kubaka ahantu hatemewe.
Aborozi n’aborozi bo mu karere ka Nyagatare barinubira ko batabona abaveterineri kuko bahora bakorera mu biro ntibasohoke, bityo amatungo yabo akaharenganira.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abarokotse jenoside barangije mu mashuri makuru na za kaminuza (GAERG), bari muri gahunda y’ibikorwa bitandukanye bitegura kwibuka ku nshuro ya 21, batunguwe no kwangirwa kwinjira mu rwibutso rwa jenoside rwa Gishari ruri mu (…)
Umuryango y’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’uwabakiri abanyeshuri AERG bayirokotse, bari mu bikorwa byo gufasha gutunaganya inzibutso za Jenoside, ibikorwa byakomereje hirya no hino mu gihugu. Kigali Today irabakurikiranira uko ibyo bikorwa byitabiriwe.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Umuco na Siporo(MINISPOC), Kalisa Edouard, yifatanyije n’abakozi n’urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mugikorwa cyo gukora Siporo rusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/2015.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko ubuyobozi bw’akarere n’abashinzwe ubwisungane mu kwivuza bafashe ingamba zo gukaza raporo kuri mitiweli, ku buryo buri cyumweru batanga raporo yuzuye igaragaza ko icyo cyumweru kitabiriwe.
Umucungamutungo w’Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, Niyongabo Eric, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Kirehe, akekwaho kwiba imisoro y’abaturage isaga ibihumbi 450 mu gihe cy’ukwezi kumwe yari amaze muri iyo mirimo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagifite ibikomere ku mubiri basigiwe nayo, barasaba ko itegeko nshinga ryakongera rigahindurwa Perezida Paul Kagame agahabwa indi manda, kuko bazi neza aho yabakuye, aho yabagejeje n’icyerekezo afitiye Abanyarwanda.
Ishuri Ryisumbuye rya Rwamashyongoshyo, riri muri gahunda y’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE), riherereye mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, ryaciye agahigo ko gutsindisha abanyeshuri bose uko ari 25 bakoze ikizame cya leta gisoza amashuri yisumbuye.
Nick Hess, Umwongereza w’imyaka 34, igihe cyose yariye ifiriti arasinda ngo bitewe n’uko igifu cye gihera kuri ubu bwoko bw’amafunguro kigakora ibisindisha (alcool/alcohol).
Abanyarwanda 42 bageze mu Rwanda tariki ya 13/3/2014 bavuye mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), aho ingabo za Kongo zivuga ko ziri kurasa abarwanyi ba FDLR.
Mu gihe harimo gutegurwa ibiganiro bizaba muri Mata 2015 hagati y’u Rwanda n’abashomari bo mu gihugu cya Pologne, bamwe muri abo bashoramali bageze mu Rwanda kuri wa 11 Werurwe basuye Akarere ka Rubavu bagaragaza inyota yo gushora imali mu buhinzi bwo mu Rwanda.
Abagabo bane n’abagore babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rweru mu Karere ka Bugesera nyuma yo kugurisha inka bahawe muri gahunda ya Girinka.
Ku wa 12 werurwe 2015, Umushinga Kigali Farms wamuritse ibikorwa byawo byo guteza imbere ibihumyo, ushimirwa kuba ukoresha abakozi basaga 450 abagore bakaba 65%.
Kuri uyu wa 13 Werurwe 2015, akabyiniro kitwaga O Zone kari mu nyubako ndende ya Kigali City Tower (mu mujyi wa Kigali), karahinduka akabyiniro ko gutaramira Imana, aho abakajyagamo ndetse n’abandi bose babyifuza, batumiwe mu gitaramo cyo guhimbaza, kizajya kiba buri wa gatanu guhera saa moya z’ijoro kugeza bukeye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA: Rwanda Housing Authority) kirasaba abanyarwanda kuba maso ku mikoreshereze y’ubutaka, abashaka kubaka bagatekereza inyubako zigerekeranye mu mijyi naho mu byaro bakubaka ku buso buto kugira ngo ubutaka busigaye bukorerweho ibindi bikorwa, kuko nibidakorwa abanyarwanda (…)
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma bavuga ko abahabatuje mu 1959 bari bafite umugambi wo kubamara kuko imiterere y’uyu murenge ngo yatumye guhunga bitabashobokera mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buravuga ko bwamaze gutunganya ibishushanyo mbonera by’amazu azubakwa ku byambu binyurwaho n’Abarundi baza mu Rwanda cyangwa abanyarwanda berekeza i Burundi, hagamijwe korohereza abashinzwe umutekano batari bafite aho bakorera.
Umugabo witwa Ndayahundwa Aloys w’imyaka 40 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashora mu Karere ka Bugesera ashinjwa gukubita umugore witwa Nyirahirwa Francine w’imyaka 35 agakuramo inda.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhura n’ibibazo binyuranye mu gihugu cya Misiri aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup mu mukino izahura na Zamalek ku cyumweru tariki ya 15/03/2015.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, n’intumwa ayoboye bageze ahitwa Sharm El Sheikh mu Misiri aho batumiwe na Perezida Abdel Fattah Al Sisi wa Misiri mu ihuriro rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Leta 110 ndetse n’abashoramari bakomeye 3,000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba abagatuye kumenya uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, bakurikiza amategeko n’amabwiriza atangwa n’ubuyobozi ku micungire yabwo.
Abaturage bo mu Murenge wa Mutendeli mu Karere ka Ngoma barashinja abakora forode banyura mu byambu bitemewe kwitwikira ijoro igihe bambukije forode bakuye i Burundi bagasubizayo amatungo bibye mu baturage.
Abagabo babiri; Ndahimana Maurice w’imyaka 42 na Hakizimana Samuel w’imyaka 37 bagwiriwe n’ikirombe bacukuramo Coltan bakitaba Imana bashyinguwe ku wa kane tariki ya 12/03/2015.
Abantu batatu, kuri uyu wa 12 Werurwe 2015, barohamye mu Ruzi rw’Akagera, ubwo bambukaga bava mu Kagari ka Jarama mu Karere ka Ngoma berekeza mu Kagari ka Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera maze umwana w’ iminsi 20 aburirwa irengero.
U Rwanda rwamaze gusezererwa mu mikino y’akarere ka gatanu iri kubera mu gihugu cya Ethiopia nyuma yo gutsindwa na Kenya 32-18 ku wa kane tariki ya 12/03/2015.
Ishyo Arts Center, umuryango utegamiye kuri Leta, washyizeho umushinga w’ivumburampano mu bana bafite ubumuga, nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe mu bigo bitandukanye bibakira bukagaragaza ko bafite impano zihanitse kandi zishobora kubyara umusaruro mu buhanzi no mu bugeni.
Abahinzi bo mu Karere ka Burera barizezwa ko umusaruro w’ingano beza ugiye kujya ugurishwa mu nganda zo mu Rwanda zitunganya ibikomoka ku ngano kuko bashakiwe imbuto z’ingano izo nganda zifuza.
Kalinganire Céléstin wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero amaze imyaka ibiri yaranze ko urubanza yatsinzwemo na mushiki we rurangizwa.
Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe Umutekano n’Ububanyi n’Amahanga, kuri uyu wa 12 Werurwe 2015 yasuye Akarere ka Nyanza iganira n’abatwara abagenzi ndetse n’abandi bashobora kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu (…)
Abacuruzi n’abaguzi bo mu Karere ka Musanze baratangaza ko kuba igiciro cy’ibikomoka kuri Peterori cyaragabanutse ntacyo byamariye abaturage kuko bitatumye ibiciro by’ibicuruzwa bimanuka, ahubwo ngo hari bimwe na bimwe byazamutse.