Bugesera: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere n’abandi batatu bafunzwe bakurikiranyweho gutanga isoko nabi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie, n’ushinzwe akanama gatanga amasoko, Uzaribara Syrverie na Bimenyimana Martin, ushinzwe amasoko batawe muri yombi na polisi bashinjwa gutanga isoko ryo kubaka ibiro by’akarere bakariha utarishoboye.

Polisi y’u Rwanda yataye muri aba bagabo ihita inabafungira ku biro byayo bya Nyamata, kuri uyu wa gatandatu tariki 14/03/2015.

Biravugwa ko bafashwe nyuma yo guha isoko Enterprise NJB (Nemeyabahizi Jean Baptiste) ryo kubaka inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera ariko we akaridindiza, kuko yagombaga kuyubaka mu gihe cy’umwaka none hakaba hashize imyaka igera kuri ibiri inyubako itaruzura.

Uyu rwiyemezamirimo yagiye agaragaraho kwambura abakozi bamukoreye n’abagiye bamugemurira ibikoresho bitandukanye.

Ibiro by'inyubako y'akarere byadindiye kubakwa nibyo byatumye aba bakozi bafungwa.
Ibiro by’inyubako y’akarere byadindiye kubakwa nibyo byatumye aba bakozi bafungwa.

Mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize yaratorotse maze ahungira mu gihugu cya Uganda, kubera ibirego by’abantu bamuregaga maze imirimo yokubaka irahagarara.

Nyuma ariko yaje kugaruka akomeza kubaka ariko agenda biguruntege ku buryo hangeye gusubiramo amasezerano yiyemeza ko azayuzuza bitarenze tariki ya 19/4/2015.

Ariko byagaragaraga ko bitazashoboka kubera ko imirimo igisigaye iracyari myinshi, kandi kuri ubu nta mukozi n’umwe urimo gukora.

Tariki 6/3/2015, ikibazo cy’idindira ry’iyi nzu cyahagurikije abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresheje y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko (PAC ), baza kureba igituma iyo nzu ituzura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera, Munyanziza Zéphanie, yababwiye ko rwiyemezamirimo yagiye abatenguha, ntiyubahiriza amasezerano yagiranye n’akarere.

Munyanziza Zéphanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Bugesera yatawe muri yombi hamwe n'abandi bakozi babiri bakora mu ishami ryo gutanga amasoko.
Munyanziza Zéphanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera yatawe muri yombi hamwe n’abandi bakozi babiri bakora mu ishami ryo gutanga amasoko.

Abajijwe impamvu ariwe bahaye isoko yasubije ko ariwe wakaga make, dore ko yaciye agera kuri miliyari imwe na miliyoni 50, mu gihe uwamukurikiraga yakaga miliyari imwe na miriyoni 150.

Abajijwe impamvu batasheshe isoko ngo barihe abandi yagize ati “Ntabwo twari kurisesa kuko byari kudutwara imyaka tutarayuzuza kandi yari kutujyana mu nkiko”.

Inyubako y’Akarere ka Bugesera byari biteganyijwe ko yari kuzura mu kwezi kwa 9/2013 mu mafaranga azava ku ngengo y’imari y’akarere ya 2012-2013.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nibyiza ko abashaka kutobera Muzehe wacu babibazwa

j nduwa yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

techn zirakorwa amaherezo yinzira akaba munzu, nibakurikiranwe we iterambere ryakwihuta kurushaho, murebe no mutundi turere twiburasirazuba

claude yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Muzaturebere na Muhanga uko byifashe mutubwire!

gitimujisho yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

iyi virus irahanze yo kutarangiza ibintu byubatswe kugihe kandi biterwa nindamuza bamwe gusa muzehe atube hafi abahe ubutabera

kadafi yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Turishimira commission ishinzwe kureba Ibyo bibazo..irebe nuburyo Iryo soko ryatanze..kuko ntibibanda gusa ku giciro.n’igihe imirimo igomba kumara. Hakorwe n’ubushishozi kuri ruswa ko nayo itatanzwe.
Murakoze

cast yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Uriya rwiyemezamirimo wiyemeza ibyo atazashobora yakabaye afungwa mbere yabo yabeshye mu ipiganwa naho ubundi aracaho cg yaragiye mwatubwira aho aherereye kugezubu.

K.Emmy yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Polisi ikwiye kubahiriza ingingo ya 96CPP ihame si ugufunga ukekwaho icyaha,
Hakwiye Gukorwa iperereza gufunga bikaza nyuma!
Naho ubundi gufunga mbere y’IPEREREZA ryimbitse ntibizagaragaza ukuri ku cyadindije iyubakwa ry’AGAKIRIRO ka Bugesera, Abubatse IMIHANDA yo mu mujyi wa NYAMATA barambuwe n’ibindi byinshi bitakozwe neza.
KU MUFUNGA HARI ABAKINGIWE IKIBABA .

K.Emmy yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka