Kirehe: Yatemaguwe n’abantu bataramenyekana ahita apfa

Umugore witwa Ayinkamiye Hélène wo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yishwe n’abagizi ba nabi mu rukerera rwo ku wa 13 Werurwe 2015 atemaguwe umubiri wose, ubwo yari asubiye mu rugo iwe nyuma y’iminsi itatu yarahukaniye ku babyeyi be mu Karere ka Kirehe.

Uyu mugore w’imyaka 33 mwene Ndababonye André na Nyirashyikirano Debora yahoraga mu makimbirane n’umugabo we Munyaneza Léon bafitanye abana bane, bigera naho yahukanira ku babyeyi be batuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho.

Tuyisenge Jean Marie Vianney, umwe mu bagize urwego rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) bakorera mu Murenge wa Nasho atangaza ko amakuru akesha iperereza rya Polisi avuga ko Ayinkamiye yari asubiye mu rugo iwe yatumweho n’umugabo we ngo ajye kureba umwana wahiye.

Ayinkamiye ngo yazindutse saa kumi n’imwe z’igitondo ageze mu birometero bibiri uvuye aho ababyeyi be batuye ahura n’abagizi ba nabi baramutemagura, abashinzwe umutekano batabaye basanga yashizemo umwuka n’abagizi ba nabi bahunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, Hakizamungu Adélite avuga ko bidasanzwe muri uwo murenge aho abantu bafata umuntu bakamutemagura bakagera aho bamwica.

Akomeza avuga ko iki gikorwa ari ubugome bw’indengakamere bityo agasaba abaturage gukaza umutekano bakora amarondo, bahana n’amakuru ku gihe.

Ati “nubwo mu masaha byabaye amarondo yariho asoza mu gitondo kare bamwicira ahantu h’imisozi hadatuwe, abaturage bakwiye gukaza amarondo bahana amakuru no gukemura amakimbirane, n’ubwo biriya byabaye atari amakimbirane y’imiryango ari abagizi ba nabi”.

Umuyobozi w’umurenge yihanganishije abaturage bo mu Murenge wa Nasho by’umwihariko umuryango wabuze umuntu.

Mu batungwa agatoki mu rupfu rwa Ayinkamiye haravugwa mo umugabo we Munyaneza Léon ku mpamvu y’amakimbirane bari bafitanye.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyo koko uwo mugabo we,abifitemo uruhare.ashobora no kuba yaterereje abo bagizi ba nabi.

jean claude HITIMANA yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Hagombwa Gukorwa Iperereza Basanga Koko Ntamwana Wariwahiye Uwo Mugabo Afungwe Kd Ntawu Mugemurira Cq Amukurikire Yumve Ukuntu Ubuzima Bubabaza.Thx

Emmy Ntirenganya yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka