Rwamagana: AERG na GAERG bangiwe kwinjira mu rwibutso rwa Gishari ngo bakore isuku

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) n’abarokotse jenoside barangije mu mashuri makuru na za kaminuza (GAERG), bari muri gahunda y’ibikorwa bitandukanye bitegura kwibuka ku nshuro ya 21, batunguwe no kwangirwa kwinjira mu rwibutso rwa jenoside rwa Gishari ruri mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana ngo barukoremo amasuku.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanadatu tariki 14/3/2015, nibwo itsinda ry’urubyiruko ryahazindukiraga nk’uko byari biteganyijwe, ariko basanga hafunze bangirwa no kwinjiramo, bitewe n’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nsengiyumva Placide, atatanze uburenganzira bwo kurufungura.

Urubyiruko rwo muri AERG ya IPRC Gishari ndetse na St Aloys bababajwe no kwangirwa kwinjira mu rwibutso rwa Gishari muri Rwamagana. Aha bari bafashe umuhanda berekeza i Mukarange muri Kayonza.
Urubyiruko rwo muri AERG ya IPRC Gishari ndetse na St Aloys bababajwe no kwangirwa kwinjira mu rwibutso rwa Gishari muri Rwamagana. Aha bari bafashe umuhanda berekeza i Mukarange muri Kayonza.

Kuva saa moya za mugitondo kugeza saa tatu n’igice, urubyiruko rw’abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG wo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya Gishari (IPRC Gishari) n’abiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Aloys rw’i Rwamagana, bari ku rwibutso rwa jenoside rwa Gishari rusangiye umuharuro n’ibiro by’uyu murenge, bategereje guhabwa uburenganzira bwo kwinjiramo ngo barusukure ariko ushinzwe umutekano w’uru rwibutso, yababwiye ko bidashoboka kurwinjiramo nta burenganzira bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge.

Uru rubyiruko ruvuga ko bari bamuhamagaye kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 13/3/2015.

Nyuma y’icyo gihe, ni bwo uru rubyiruko rwafashe icyemezo cyo kuva i Gishari mu Karere ka Rwamagana rujya kwifatanya n’abakoraga isuku ku rwibutso rwa jenoside rwa Mukarange mu karere ka Kayonza. Cyakora ngo imyitwarire y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishari ntiyabashimishije.

Habimana Donath, umwe mu bari bayoboye itsinda ryari rigiye gukora isuku kuri uru rwibutso, yabwiye Kigali Today ko iki gikorwa kibahungabanyije, kuko babujijwe gukora isuku ku rwibutso rwa jenoside kandi bari babigambiriye ndetse bakaba bari bakiye impushya abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye.

Rubanzana Uwiragiye Vital, umuhuzabikorwa wungirije wa AERG muri IPRC Gishari, na we yavuze ko kwangirwa kwinjira muri uru rwibutso byabahungabanyije haba mu buryo bw’ingufu zisanzwe no mu rwego rw’imitekerereze.

Uru rubyiruko ntirwacitse intege kuko rwahise rujya mu karere ka Kayonza gusukura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange.
Uru rubyiruko ntirwacitse intege kuko rwahise rujya mu karere ka Kayonza gusukura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange.

Mirindi Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko bababajwe cyane n’imyitwariye y’uyu muyobozi ngo kuko igikorwa barimo kizwi n’inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku nzego z’ibanze.

Mirindi avuga ko yumva uwo muyobozi yarengereye kuko ngo gusukura urwibutso ari uguha icyubahiro imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bidakwiriye gusaba uburenganzira buhanitse (audience); ku buryo ngo ibyakozwe n’uwo muyobozi babifata nko kubasubiza inyuma mu bitekerezo kandi asaba ko yakurikiranwa ku mpamvu z’iyo myitwarire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Nsengiyumva Placide, yabwiye Kigali Today ko amakuru yo kuza gukora isuku kuri urwo rwibutso yayamenye bitinze, kuko yari yagiye gushyingura umuvandimwe we mu ntara y’Amajyepfo. Yavuze ko yatanze uburenganzira agasanga uru rubyiruko ruhavuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Nsengiyumva Placide, yavuze ko mu buryo busanzwe, ngo gahunda yo gufungura urwibutso imenyeshwa inzego zose zirimo n’iz’umutekano; ariko ngo ubwo yamaraga kumenya neza ko ari AERG ihageze, yabasabye ko yabaha uburenganzira bwo kwinjiramo ariko agasanga bagiye.

Ku kibazo cy’uko bahamaze amasaha abiri yose bategereje kandi banamuhamagara kuri telefone ntiyitabe, Nsengiyumva yavuze ko atari yabashije kubona ko bamuhamagaye kuko yari mu mododa atabaye, bityo ngo ubwo yamaraga kubona ko bamubuze, ngo yabahamagaye abibemerera asanga bagiye i Mukarange muri Kayonza.

Nsengiyumva yakomeje avuga ko mu bikorwa nk’ibi, hajya habaho ihanahanamakuru ryuzuye kugira ngo abantu badatekereza ko habayeho igikorwa kibi cyo gupfobya jenoside kandi atari byo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uwo gitifu agende. ntibakajye bakinisha urubyiruko rwazinduwe no kwibuka ababo. nuwahe mbese?

rwasubutare yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Uyu Muyobozi Akwiye Gusaba Urubyiruko Imbabazi Kuko Yabirengagije Kandi Babimumenyesheje .

Sinkangwa Constantin yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ariko rwose gahunda/umuganda wo gusukura urwibutso ku bantu abo arobo bose ntabwo byumvikana neza!Hagomba kubaho gahunda yo gusukura inzibutso kuburyo buhoraho nkuko dusukura mungo zacu,mu biro dukoreramo n’ahandi.Abantu bakajya bajyayo nk’itsinda muri gahunda yo kwibuka sinon byajya byumvikana ko umwihariko w’isuku uteganywa mugihe dutegura cyangwa turi muri gahunda yo kwibuka.Dufatanye kubyumva kabisa!

Ana yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

njye birambabaje kubona umuntu w’umuyobozi yanga ko AERG isukura urwibutso nonese ko yabibwiwe mbere yari yabyibagiwe nuko ntagaciro yabihaye.
ntabwo bikwiye rwose ntazongere kuko biragayitse!

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

njye birambabaje kubona umuntu w’umuyobozi yanga ko AERG isukura urwibutso nonese ko yabibwiwe mbere yari yabyibagiwe nuko ntagaciro yabihaye.
ntabwo bikwiye rwose ntazongere kuko biragayitse!

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

njye birambabaje kubona umuntu w’umuyobozi yanga ko AERG isukura urwibutso nonese ko yabibwiwe mbere yari yabyibagiwe nuko ntagaciro yabihaye.
ntabwo bikwiye rwose ntazongere kuko biragayitse!

Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ngabo abayobozi becereye abaturage imikorere yabo.Leta yarabatetesheje iborohereza gutunga imodoka zisobanutse, itumanaho rirahari none ni gute umuyobozi ahamagarwa iminsi ibiri atitaba telefone! Iyo ahamagawe n’abayobozi bamukuriye aritaba kuko abazi numero zabo.Ariko yahamagarwa na rubanda rwo hasi akanga kwitaba telefone.Nguko uko tubatunze!

Muvugizi yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

ntabwo twashimishijwe nagato nimyitwarire y’umunyamabanga nshingabikorwa wumurenge wa gishari ntabwo twumva ko gusukura urwibutso ruteyemo abacu tugomba kumwandikira tumumenyesha kdi igikorwa twari turimo kizwi ahantu hose mugihugu.tukaba tubonako muri make kuri twe yaduhemukiye,yahemukiye AERG,GAERG,ndetse yahemukiye nigihugu muri rusange,tukaba tunabona ko harimo no gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi.kuri twe tukaba dusaba ko yakurikiranwa ninzego zibishinzwe,hakamenyekana ikibyihishe inyuma.

Rubambana Uwiragiye Vital yanditse ku itariki ya: 14-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka