Huye: Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi bari kwishyurwa
Abakoze imwe mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’imihanda mishya yo mu Mujyi wa Huye baratangaza ko nyuma y’ubuvugizi bakorewe ubu bari guhabwa ibirarane by’imishahara yabo.
Hari hashize igihe kirenga amezi 5 bamwe mu bafundi n’abayede bubatse imiferege n’indi mirimo ijyanye no gutunganya imihanda mu Mujyi wa Huye batarishyurwa, ba rwiyemezamirimo baragiye batabahaye amafaranga yabo bose.
Aba bakozi bavuga ko kudahembwa byari byarabaciye intege ndetse binatuma bahura n’ubukene kuko birirwaga bakora ariho bizeye gukura amafaranga abakemurira ibibazo ariko ntibayabone.

Baganira na Kigali Today tariki ya 15 werurwe 2015, bayitangarije ko baticaye ubusa kuko babimenyesheje inzego zinyuranye bagakorerwa ubuvugizi binyuze mu bitangazamakuru, Akarere ka Huye karabishyuriza none ubu batangiye guhabwa amafaranga yabo mu byumweru bibiri bishize kandi byabafashije cyane.
Misago umwe muri aba bakozi ati “Barakoze cyane rwose abatuvuganiye bose, twari twarahebye tuzi ko tutakiyabonye, tutazi aho rwiyemezamirimo yagiye, ariko ubu batangiye kutwishyura turishimye cyane”.
Aba bakozi bavuga ko bari bafite ibikorwa byabo bifuzaga kugeraho byari byarahagaze kubera kutishyurwa ubu bakaba bagiye kubihagurukira. Hari abavuga ko bagiye gutangira kuvugurura amazu yabo, abandi bakavuga ko bagiye kwigurira amatungo bakorora.
Ingabire wari umuyede muri aba bakozi ati “Ngiye kugenda nongeranya amafaranga ngure inka nanjye niteze imbere ubwo ngize amahirwe nkaba ngiye kwishurwa ibihumbi 40 bari baransigayemo”.
Abakozi bari kwishyurwa ni abakoranye n’ama kompanyi y’ubwubatsi arimo El TRACO, DONATCO na GSP company.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|