Ku isaha ya saa saba n’iminota 30 nibwo ikipe ya Rayon Sports yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze abafana benshi bayitegereje.
Rayon Sport yaje irangajwe imbere na Perezida wayo Theogene Ntampaka wagiye ayiherekeje ndetse anagira icyo avuga ku bibazo byavuzwe ku ikipe ya Rayon Sports.

Ntampaka yahakanye amakuru yavugwaga ko baba baragize ibibazo by’amafaranga ahubwo yizeza abafana ko Zamalek bagomba kuyisezerera.
Ntampaka ati “Ikipe ya Rayon Sports nta kibazo yigeze igira, ngira ngo byaba n’abakinnyi bafotowe babihereye amakuru y’imvaho, ahubwo icyo nakwizeza abafana ni uko tugoma kuzaha Pasika abafana ba Rayon Sports dusezerera Zamalek”.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports nawe yavuze ko gusezerera ikipe ya Zamalek bishoboka cyane ko ikipe bayirushije ariko bakabura amahirwe.
Sosthene Habimana yatangaje ati “Ikipe ya Zamalek kuyikuramo birashoboka ngereranije n’uko twakinnye neza iwabo, bakayiha Penaliti umuntu atahamya ko yari yo urebye amashusho, ubu tugiye kwitegura cyane kandi abafana nibaguma kutuba inyuma tuzabikora”.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe ibitego 3-1, ibitego bya Zamalek byatsinzwe na Eid ku munota wa 6, n’uwa 45 w’igice cya mbere, ndetse na Tawfik ku munota wa 36 mu gihe icya rayon Sports cyatsinzwe na Isaac Muganza ku munota 53.
Umukino wo kwishyura uteganijwe ku cyumweru tariki ya 05/04/2015 ubwo hazaba hizihizwa Pasika ku bayemera. Iyi kipe isabwa gutsinda byibuze ibitego bibiri ku busa kugira ngo ibashe gusezera Zamalek.
Uko kwakira Rayon Sports byagenze mu mafoto








Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Thanks mwabahungu mwe
mubyukuri rayon nikipe dukunda turibenshi koko.ark ntamutera nkunga igira.irirya ikimara nabafana bayo.bityo rero nibyikora ahubwo irageragezape!! gusabikomeje bitya yasigara kwizina gusa.ubuyobozi niburebe icyobukora hakirikare.nukonkennye nakayifatiye nkayizamura rwose.
Rayon turagushyigikiye kd niizeyeko twizeyeko tuzasezerera iriyacyipe tugakomeza natwe abafanaturabashyigikiye tubarinyuma kad turabashimiyecyane ukomwitwayekukomwitwayenezacyane
Nukuri nimupanga neza muzayitsinda kandi mutegure abakinnyi bishime bazageze icyo gihe bishimye kandibaruhutse neza murebe ibyo Rayon ibakorera murakoze
Nukuri nimupanga neza muzayitsinda kandi mutegure abakinnyi bishime bazageze icyo gihe bishimye kandibaruhutse neza murebe ibyo Rayon ibakorera murakoze
Nibyiza Rayon yitwaye neza n’ubwo yahushishe penalty. Ariko nibarize Ntampaka: ko avuga ngo ikipe ntakibazo yagize, arashaka kuvuga ko ariya mafoto ari amahimbano. Mujye muvugisha ukuri.
N’ubwo bigoye kuba Gikundiro yakomeza,ariko nanjye ndemeranya n’umutoza,ko nyuma yo gusubiza abakinnyi muri moud nziza,gukosora amakosa yagaragaye muri allé,abafana natwe tukaba twirengagije ibijyanye n’amafoto twabonye akaduca intege,tukareka ikipe ikitegura neza,noneho Coach nawe akigisha abasore be gutera za penalites dore ko muri retour tuzayihabwa,byashoboka ko dutambuka iyi phase.
REYO,TUYILINYUMA
Rayon amahirwe menshi kuri mwe.
Rayon tuyirinyuma ikomerezaho
Mwakozuko mushoboye amahirwe ntiyakunda mubihebibi mwarimo gusabyose biracyashoboka kumukino wokwishyura. APR nayotuyifurije kuzagira urugendoruhire nintsinzi.
Rayon Sports ntabwo ikwiriye kwirenganya rwose.
Zamalek n’ikipe ifite amateka aremereye cyane.Iyi kipe yo mu rwa mukuru wa Misiri ariwo Kayiro irakize by’agahebuzo.Bafite stade yabo bwite imeze nka stade Amahoro,bafite Hotel yabo,bafite indege yabo bwite,n’ibindi byose byo mu rwego rw’amakipe yakemuye burundu ibibazo by’amikoro.
Ubwo se murumva atari ukwigerezaho?