Gicumbi: Urubyiruko rwibukijwe ko siporo ari umuti uvura indwara nyinshi
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Umuco na Siporo(MINISPOC), Kalisa Edouard, yifatanyije n’abakozi n’urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mugikorwa cyo gukora Siporo rusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/2015.
Aganira n’abakozi n’urubyiruko nyuma y’iyi siporo, Kalisa yabasabye gukora siporo bakabigira umuco, kuko ari umuti utanyobwa ariko uvura indwara nyinshi.

Yavuze ko umuntu wakoze siporo usanga aba afite ubuzima bwiza, ntakunde guhura b’indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.
Gahunda ya siporo ya buri wa gatanu ku bakozi ba leta igomba kubahirizwa kandi utayitabiriye agahanwa, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Byiringiro Fidele yabigarutseho.

Ku mukozi utitabira siporo kandi ari gahunda yagenwe n’ubuyozi ashobora kubihanirwa yandikirwa ibaruwa imusaba ibisobanuro akaba yagawa n’abayobozi bamukuriye b’akarere.
Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, buvuga ko buzakomeza guteza imbere siporo hakorwa ibibuga ndetse bongerera ubushobozi abakinnyi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze ndabashimiye
Murakoze ndabashimiye