Abagize AERG na GAERG barifuza gusubira mu masambu y’iwabo bakabana n’abaturage
Ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) hamwe na bakuru babo barangije kwiga (GAERG), baratsangaza ko bifuza gusubira mu masambu basigiwe n’ababo, bakajya kubana n’abandi baturage.
Aba banyamuryango bari mu bikorwa byo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 mu gihugu hose, bazamara ukwezi kose bitegura icyunamo kizatangira tariki 7/4/2015.

Ibikorwa byo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 21 byakomereje mu karere ka Rulindo, aho bubakiye amazu abatishoboye babarokoye, babakorera uturima tw’igikoni, babagabira inka banatunganya inzibutso n’amatongo y’abazize Jenoside, kuri uyu wa gatandatu tariki 14/3/2015.
Uru rubyiruko ruvuga ko rurashaka kubana n’abandi baturage, bakongera kugira ubuzima nk’ubwa kera. Ibi bikorwa barimo ni ugutegura abo bazasanga, bagafasha ababarokoye; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ibyo bikorwa bya AERG na GAERG, Jean Pierre Nkuranga.

Yagize ati: “Dufite gahunda yiswe “go back home”, ivuga ngo dusubire iwacu ku ivuko; usanze turimo dusukura mu itongo, n’ubwo abaharokokeye batongeye kugira ubushobozi bwo kuhagaruka, ariko twaje kuhasukura tuhatera ibiti bidufasha kwibuka; mu bihe biri imbere turashaka gusubira iwacu tukongera kubyaza umusaruro amasambu yacu”.
Nkuranga yakomeje avuga ko abagize AERG na GAERG basobanura ko iki gikorwa bakigize nk’ikintu kidasanzwe kuko bamaze gukura. Bageze aho kwiyemeza inshingano zo gufasha ababafashije mu bwana n’ababarokoye, bahereye kuri leta y’u Rwanda.

Ati “Twasanze kubashimira nya kubashimira ari ugukora ibikorwa nk’ibyo badukoreye, n’ubwo natwe tuhabonera inyungu yo kongera guhura no kuhamenyera byinshi, abenshi baba batazi no kuvanga isima iyo bubaka, abatazi gukora uturima tw’igikoni, baragenda batwubake aho bazajya mu ngo babamo.”
Mujawayezu Martha, umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa nawe yaagize ati “Leta yaratureze, iratwigisha, none turakuze tugeze aho kugira icyo twamarira igihugu na barumuna bacu n’abandi bose batishoboye.”


Leta irabashyigikiye
Ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru bugiye kubakira no gusanira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bose basigaye muri uyu mwaka wa 2015, nk’uko Guverineri Bosenibamwe Aimé yabitangaje.
Yemeje ko imitungo yose y’abana barokotse Jenoside yabashubijwe, uretse urubanza rumwe rutararangizwa ariko narwo ngo ruri muri Ministeri y’Ubutabera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko banageze kure bishyuza imitungo abantu batsindiye mu manza za gacaca mu cyiciro cya gatatu. Avuga ko hasigaye gusa dosiye 100 zitararangizwa mu karere ka Rulindo, 200 mu karere ka Gicumbi n’izindi ngo zitari nyinshi mu tundi turere.
Depite Kalisa Evariste warokokeye mu karere ka Rulindo yasabye urubyiruko rwo muri AERG na GAERG kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kwirinda iraha n’irari, inda nini; ahubwo ngo bagakangukira gukora cyane ndetse bagashyigikira Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Depite Kalisa yasobanuye ko mu turere twose tw’intara y’Amajyaruguru, akarere ka Rulindo ari ko konyine kiciwemo abatutsi benshi bagera ku bihumbi 18, bakaba kugeza ubu ngo bashyinguwe mu nzibutso zigera ku munani.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wowww! Imbere Heza niho dushaka kabisa, tubivuge tubikore,tubisakaze hose ni byiza kdi ni girakamaro, AERG/GAERG imbere heza, turikumwe ibihe byose.