Muhanga: Bahangayikishijwe n’umutekano w’inzira yo mu gishanga cya Rugeramigozi
Bamwe mu baturage bo mu Tugari twa Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, na Ruri mu Murenge wa Shyogwe baravuga ko batewe ubwoba n’umutekano muke urangwa mu Gishanga cya Rugeramigozi aho iyi mirenge yombi ihana imbibi.
Abaturage bavuga ko mu muhanda uhuza iyi Mirenge rwagati mu gishanga habera urugomo rwo kwambura abantu nijoro ndetse bakanabagirira nabi. Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 14 werurwe 2015, mu Murenge wa Shyogwe wambuka uva muri Nyamabuye hiciwe umugabo witwa Ngaboyirora Innocent atewe icyuma munsi y’ugutwi.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 14 werurwe 2015 ubwo abagenzi basangaga umurambo we mu nzira haruguru gato y’umuhanda uva mu mujyi wa Muhanga kuri Sitasiyo ya GEMECA i Kabgayi ugana i Shyogwe, ukimara kwambuka igishanga cya Rugeramigozi.
Abahamusanze yapfuye ngo banabonye telefone ye igendanwa hamwe n’akadomoro yagemuragamo amata yari avanye kwa shebuja yaragiriraga inka witwa Claude.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zivuga ko kuba uyu muntu yarishwe ntiyamburwe ibyo yari afite birimo na telefone bivuze ko urupfu rwe ntaho ruhuriye n’ubujura cyangwa ubwambuzi. Abaziranye na Nyakwigendera bo bavuga ko ntawe bari bafitanye ikibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mugunga Jean Baptiste yatangarije Kigali Today, ku murongo wa Telefone igendanwa, ko bishoboka ashobora kuba yarazize kuba yatanga amakuru ku bamwishe.
Mugunga agira ati «birashoboka ko uyu muntu yaguye mu bajura baziranye babona ko yabamenye bagahitamo kumwica kugira ngo atazabavamo, naho ubundi abaturanyi be n’umugore we bemeza ko nta muntu yari afitanye ikibazo nawe».

Umuzamu urarira ubwanikiro bw’ibigori buri hafi y’ahiciwe Ngaboyirora n’abandi bantu 25 batagira ibyangombwa bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Muhanga.
Ubuyobozi bukomeje gusaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru ku gihe kandi bukanahumuriza abaturage ko umutekano urinzwe, kandi hagomba ubufatanye n’inzego zose kugira ngo hatagira ukomeza kuwuhungabanya.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|